Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka bishimiye gutuzwa mu nzu nziza

Imiryango 14 y’Abasigajwe inyuma n’amateka b’ahitwa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, irishimira kuba yaratujwe mu nzu zigezweho ikuwe mu zari hafi kubagwaho.

Abasigajwe inyuma n'amateka i Mishungero bahubakiwe inzu zigezweho
Abasigajwe inyuma n’amateka i Mishungero bahubakiwe inzu zigezweho

Inzu batujwemo ni izifatanye enye enye bita Four in one mu rurimi rw’Icyongereza.

Ni inzu buri wese abona ko ari nziza, zirimo amashanyarazi kandi zubakishije amatafari ahiye, zirimo n’ibirahure mu madirishya no ku nzugi.

Buri yose igizwe n’ibyumba bitatu hamwe n’uruganiriro ndetse n’igikoni n’ubwogero. Hari n’ubwiherero ndetse n’ikigega gifata amazi.

Mpambara Habimana, umwe mu bazitujwemo, ashima Leta yatumye na we atura heza agira ati "Inzu nari ndimo yari iy’ibiti, yaratobaguritse, none ubu ndanakora ku rukuta bikaka. Twarashimye."

Yungamo ati "Banaduhaye matora tukajya turyama. Ntacyo nabashinja kabisa!"

Innocent Nsabimana na we ati "Nk’ubu njyewe inzu nari ndimo hasi hari haramaze kugwa, n’amabuye ntangiye kujya nyegeranya nyarunda ahantu mvuga nti ahari bazandwanaho. None koko barabikoze."

Izo nzu bavuga ko zari zarabasenyukiyeho ngo ni izo bari barubakiwe na ADENYA. Hari hashize igihe bazitashye, ariko kutazitaho ngo bazisane byatumye zisenyuka.

Ku kibazo cyo kumenya niba n’izi nshyashya zitazabasenyukiraho, abatujwe heza usanga bagira bati "Iyi nzu ni ukuyikorera isuku, nkayibamo neza. Ibyo kurya barabimpa nkarya, n’abana bakarya, nta kibazo gihari."

Jean de Dieu Murwanashyaka, umuhuzabikorwa w’umuryango Global Help to Heal (GHH), wubatse izo nzu, ukaba ari na wo utanga biriya biryo bavuga, avuga ko biva mu bushobozi bari baragennye bwo gufasha abana b’abasigajwe inyuma n’amateka bo muri ako gace, muri gahunda ya school feeding. Basanze itarahama bahitamo kubiha imiryango yabo.

Ibyo biryo babaha ngo ni ibishyimbo, Kawunga, amavuta, umuceri n’isukari. Babibaha kabiri mu kwezi.

Murwanashyaka ati "Tubafasha no guharanira kwigira bifashisha ubutaka bafite, no kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya hamwe n’abaturanyi babo."

Murwanashyaka anavuga ko bamaze kubakira iriya miryango 14 gusa, ariko ko muri rusange muri kariya gace hari imiryango 52 y’Abasigajwe inyuma n’amateka. N’isigaye na yo kandi urebye ngo ikeneye gutuzwa heza, bahereye ku ibabaje cyane.

Uretse abasigajwe inyuma n’amateka, mu Karere ka Nyaruguru hari n’abandi bakene bakeneye gufashwa gutura heza, ku buryo kugira ngo babashe kubakirwa bose byatwara amafaranga asaga miliyari 600 na miliyoni icyenda, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ako Karere, Emmanuel Murwanashyaka.

Uyu muyobozi anavuga ko amabati, inzugi n’amadirishya byonyine bizifashishwa mu kubakira abatishoboye bateganya gushyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, bizatwara amafaranga asaga miliyoni 600.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka