Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba kubakirwa izindi inzu imiryango ikisanzura

Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu wa Nyembaragasa, Umurenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, bishimira ko batujwe heza, ariko hari aho usanga inzu imwe ituwemo n’imiryango irenze umwe bikababangamira, bakifuza ko bakubakirwa izindi nzu kugira ngo babeho neza bisanzuye.

Abasigajwe inyuma n'amateka bishimira ko batujwe hamwe n'abandi Banyarwanda, gusa ngo inzu bahawe ntizihagije imiryango yabo
Abasigajwe inyuma n’amateka bishimira ko batujwe hamwe n’abandi Banyarwanda, gusa ngo inzu bahawe ntizihagije imiryango yabo

Umusaza witwa Pangarasi Shumbusho, abana mu nzu n’abahungu be babiri ndetse n’umwuzukuru we bahashakiye abagore, kandi na bo bamaze kubyara.

Avuga ko inzu yayihariye abo bahungu be hamwe n’abagore babo ndetse n’abandi bana yabyaye, we akajya kuba mu gikoni hamwe n’umugore we.

Muri rusange hamwe n’umuryango we, ni abantu 17, binatuma we mu byiciro by’ubudehe yaranditswe ubugira kabiri kuko ngo kumwandikaho icyarimwe abantu bose afite mudasobwa zitabyakira.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu adasaba abana be kujya gutura ukwabo, agira ati "Nta nzu zo kubamo bafite, sinabirukana. Birambangamiye, ariko nta kundi nabigenza."

Icyakora, abakazana be bo bavuga ko babangamirwa n’uko usanga badenduye hasi mu nzu, abagore n’abagabo ndetse na barumuna b’abagabo babo.

Icyimanimpaye na Uwacu bafite imyaka 19, bakaba barashatse bafite imyaka 16 umwe na 17 undi. Usanga bagira bati "Biratubangamiye, muzadukorere ubuvugizi tubone aho kuba hacu."

Ishimwe Mulisa ubu ufite imyaka 17, bigaragara ko yashatse ari muri 15, na we ati "iyaba byashobokaga ngo tugire inzu yacu."

Innocent Mutabazi na we utuye mu Mudugudu wa Nyembaragasa, avuga ko Shumbusho atari we wasigajwe inyuma n’amateka wenyine ubana n’abakazana mu nzu, ahubwo hari n’abandi barimo umusaza ubana n’umukwe we mu nzu, akaba afite n’abahungu urebye na bo bageze mu gihe cyo gushaka, ku buryo na bo byanze bikunze ari ho bazashakira.

Muri iriya miryango 34 ituye mu nzu 20 kandi ngo ntihabariyemo abakobwa bagiye babyarira iwabo inshuro ebyiri cyangwa eshatu.

Ati "Iyo umukobwa amaze kubyara kabiri gatatu, urebye na we aba afite umuryango ku buryo atagombye kuba akibarirwa iwabo, kandi muri uyu Mudugudu barahari."

Ku bijyanye n’igitera uku gusanga imiryango itatu ine y’abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu nzu imwe i Nyembaragasa, umusaza Célestin Nyandwi avuga ko biterwa no kuba abana babo bageze igihe cyo gushaka nta butaka bafite bwo kubakaho.

Agira ati "Tutaraza hano umwana yajyaga kuzana umugore akigondagondera akazu k’ibyatsi, bakagaturamo. Hano ni mu kwa Leta ntibabona aho bubaka. Keretse bikozwe na Leta, ikabatuza. Na ho ubundi natwe bidutera isoni." Icyakora, ntiyemeranywa na Mutabazi uvuga ko bituruka ku bujiji.

Agira ati "Uretse abana batoya barimo kwiga ubungubu, abasigajwe inyuma n’amateka ba hano ntabwo babashije kwiga muri rusange. Abasore bakagiye mu mujyi n’ahandi hatandukanye bagashaka akazi, bakazajya baza ino batwereka abakazana. Si ko byifashe, kuko ntiwajya gushaka ubuzima utazi gusoma no kwandika."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo, Janvier Gashema, avuga ko bateganya kubakira abatishoboye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kandi ko harimo n’abasigajwe inyuma n’amateka.

Ati "N’iriya miryango ibana mu nzu imwe tuzayituza, kandi bazatuzwa mu midugudu irimo n’abandi Banyarwanda. Ikigamijwe ni uko baturana n’abandi, kugira ngo bajye babareberaho, maze na bo bazatere imbere."

Na ho Vincent Bavakure, Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda, Coporwa, agaruka ku kuba abana b’abasigajwe inyuma n’amateka b’i Nyembaragasa bamwe bagenda babyarira iwabo kenshi, abandi na bo bagashaka bakiri batoya.

Uretse ubukangurambaga, undi muti kuri iki kibazo ngo ni ugukora ku buryo abana batoya biga, n’abakuze batakigiye ku ishuri bakigishwa imyuga yo kubafasha kubona umurimo bakora, bityo bakabasha kwibeshaho n’ababashuka ntibabone aho babahera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka