Nyaruguru: Abarimu basabwe gufasha mu bukangurambaga bwa Ejo Heza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, gufatanya n’abarimu bayobora mu gukangurira abana n’urubyiruko ndetse n’umuryango muri rusange, kwitabira ubwishingizi bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri muri Nyaruguru basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwa Ejo Heza hamwe n'abarimu bakorana
Abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Nyaruguru basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwa Ejo Heza hamwe n’abarimu bakorana

Ubu butumwa babuhawe mu nama abayobozi b’ibigo by’amashuri bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere tariki 21 Nzeri 2022, bataha biyemeje guhera ku bana babo bwite, mbere yo kubikangurira abandi.

Muri iyi nama, abayobozi b’ibigo by’amashuri bibukijwe ko kwizigamira by’igihe kirekire bifite inyungu ku bantu bose, bikaba akarusho ku bakiri batoya, kuko bishobora kuba n’umunani w’ababyeyi ku bana.

Frédéric Nshimiyimana ukurikirana ibikorwa bya Ejo Heza mu Karere ka Nyaruguru yagize ati “Umwana w’imyaka itatu uzigamiye ibihumbi bibiri uyu munsi, bizagera mu myaka 55 agezemo hafi miliyoni 30. Ku myaka 65, azaba ageze muri pansiyo y’ibihumbi 800.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu, Janvier Gashema, avuga ko biyemeje kwifashisha abarezi mu bukangurambaga bwa Ejo Heza, kuko bagera ku bantu benshi.

Ati “Iyo umuntu akurerera, uramwubaha, ukubaha n’ibyo aha umwana wawe. Turashaka kongera imbaraga dukoresha, aho ntabashije kujya, hakaba hari umurezi mu nteko y’abaturage, aze gutanga bwa butumwa bwa Ejo Heza. Mu migoroba y’imiryango, na cyo bacyongeremo mu biganirwa, bavuge ngo ko dukorera amafaranga tukiri batoya, ku myaka 55, amaherezo y’uyu muryango utari kwizigamira yo yazaba ayahe?”

Barateganya kuzifashisha n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abajyanama b’ubuhinzi muri ubu bukangurambaga, kandi ngo ikigenderewe si ukugera ku muhigo bihaye nk’uko bamwe babikeka, ahubwo gufasha abantu kumva akamaro ko kuzigamira amasaziro yabo.

Visi Meya Gashema yanasabye abantu kuzirikana umugani wa kinyarwanda uvuga ko inda itakubaza icyo wayihaye, ahubwo icyo wayirarije, bakanirinda kugendera ku uvuga ngo amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri.

Yagize ati “Inda ntikubaza icyo waraye uyihaye, ikubaza icyo wayirarije. Ni ngombwa rero ko tuzigamira ya minsi tuzaba tutabasha gukorera amafaranga. Si ngombwa ko ibyo naraye nkoreye byose mbirya ngo mbimare.”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri, ntuzarye ngo urye n’igishoro. Ntuzarye nk’ubyikuraho, kuko n’ejo uzabikenera. Ibyo urya uyu munsi, nugira imyaka 55 ntuzaba ukibibona nyamara na bwo uzaba ubishaka, ahubwo unakeneye kubihongera.”

Visi Meya Gashema avuga ko ubu bukangurambaga batangiye buzabafasha kugera aho byibura 98% by’abatuye i Nyaruguru bazizigamira muri Ejo Heza, nk’uko bitabira ubwishingizi bwa mituweri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka