Nyaruguru: Abapfaga urukero ubu ni inshuti magara babifashijwemo n’abunzi
Karerangabo Antoine na Nkurikiyimana Ladislas bagiranye amakimbirane ashingiye ku bukode bw’urukero rusatura ibiti mu gihe kirekire, baratangaza ko ubu ari inshuti magara biturutse ku bunzi bo mu kagari batuyemo.
Aba bagabo bombi batuye mu kagari ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru.
Karerangabo avuga ko yahaye urukero rwe Nkurikiyimana bavuganye ko azajya amwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri buri kwezi ariko Nkurikiyimana ntiyubahiriza amasezerano bagiranye.

Ibi ngo byatumye aba bagabo ubusanzwe bari inshuti batangira kuba abanzi kugeza n’ubwo Karerangabo yajyaga kwishyuza Nkurikiyimana akamwihisha, yabigeza mu muryango nabwo bikanga bikaba iby’ubusa.
Ati ”uyu mugabo twakodesheje urukero kuko nari nzifite nyinshi nakodeshaga, ubwa mbere aranyishyura. Ubwa kabiri arigendera amara amezi 6 ataranyishyura kandi n’urukero rwange akirufite. Namwishyuza ntanyishyure. Byagezeho nkajya njya no kumureba iwe mu rugo akanyihisha. Namuregeye umuryango nabwo yanga kunyishyura”.
Karerangabo ngo yahise yitabaza urwego rw’abunzi bo mu kagari kabo, baba aribo babunga. Avuga ko mu mafaranga 10000 Nkurikiyimana yari amurimo yabashije kubona ibihumbi birindwi naho andi Karerangabo arayamusonera bariyunga.
Aba bagabo bombi bavuga ko bari bamaze kuba abanzi bateranyijwe n’amafaranga make, ariko ubu ngo bariyunze basigaye ari inshuti magara.

Nkurikiyimana wari ufite ideni rya Karerangabo yemeza ko ubu yiyunze na Karerangabo, ku buryo ubu ngo n’iyo bahuriye ku kabari basangira nk’abavandimwe.
Ati ”nari narabuze ubwishyu kuko uwo twakoranaga yari yigendeye, Karerangabo yanyishyuza nkabura icyo nishyura, ariko uyu mugabo yaje kundegera abunzi baratwunga muha amafaranga nari mfite ayandi arayansonera, ubu turi abavandimwe, n’iyo duhuriye mu kabari dusangira icupa nk’abavandimwe”.
Aba bagabo bombi bashima uruhare rw’abunzi mu gukemura ibibazo by’abaturage, bakemeza ko abunzi bafasha abaturage kudatakaza umwanya n’ubushobozi buke baba bafite basiragira mu nkiko.

Nkurikiyimana agira ati ”iyo abunzi batabaho, Karerangabo yari guhomba byinshi kandi nanjye ngahomba byinshi. Yari kujya kundega mu nkiko bikamutwara amafaranga menshi ndetse no kuruta ayo yandegaga, kandi yandega rimwe na rimwe sinajye kwitaba bikamusaba kuzasubirayo, cyangwa naba nanitabye nanjye bikansaba amatike n’ibindi byinshi”.
Myasiro Callixte ukuriye inteko y’abunzi mu kagari ka Nyabimata ari nayo yunze aba bagabo bombi, avuga ko uretse n’aba bagabo bapfaga urukero abunzi bakemura ibibazo bito bito byajyaga bisaba abaturage kujya mu nkiko.
Myasiro avuga ko mu myaka icumi urwego rw’abunzi rumaze abaturage bamaze kwiteza imbere kuko batagitakaza umwanya mu nkiko.

Mu murenge wa Nyabimata ahatangirijwe icyumweru cy’abunzi mu karere ka Nyaruguru habarurwa abunzi 72 barimo 60 bakorera ku rwego rw’utugari na 12 bo ku rwego rw’umurenge.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYIZA CYANE KWIYUNGA
nibyo birakwiye rwose ko abantu bajya bicara bashyira mugaciro bakareba ibyo bapfa niba koko bifite ishingiro cg byaruta ubushuti mwari mwusanganwe , ubworoherane bukaza imbere