Nyaruguru: Abanyeshuri basizwe iheruheru n’inkongi bahawe ibikoresho by’ibanze

Nyuma y’uko kuwa gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, inzu imwe mu ziraramo abakobwa biga muri GS Runyombyi yahiye igakongokeramo ibikoresho byabo byose, abo banyeshuri uko ari 80 bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024.

Imyenda bambaye ni iyo batijwe na bagenzi babo
Imyenda bambaye ni iyo batijwe na bagenzi babo

Ibikoresho bashyikirijwe ni amakaye n’amakaramu n’ibiryamirwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, harimo imifariso, amashuka n’uburingiti, ibitenge, inkweto zo kwigana n’izo gukarabiramo, amasogisi, amasabune, indobo, imiti yo kogesha amenyo n’uburoso.

Abashyikirijwe ibikoresho bashima bagenzi babo batagezweho n’iki cyago bagiye babatiza imyambaro, ariko uyu munsi bashimiye by’umwihariko ubuyobozi bw’Igihugu kuba bwabatekerejeho bukabazanira ibyo bikoresho bari bakeneye.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be yagize ati “Nshimiye Leta yacu y’u Rwanda. Ni ukuri yagize neza. Abanyeshuri twese muri rusange mureke tuyishimire.”

Bahawe n'biryamirwa birimo imifariso
Bahawe n’biryamirwa birimo imifariso

Ku rundi ruhande ariko, bafite impungenge z’aho bazatwara udukoresho dukeya bazaba bafite batashye, ku buryo bifuza uwabaha n’ibikapu.

Uwitwa Laurence Tuyishimire yagize ati “Habayeho ubushobozi hakaboneka n’ibikapu byadufasha kuzabona uko tugarukana ibindi bikoresho, cyangwa se tukanatira amakaye tukajya kwandikira note mu rugo.”

Cynthia Kanyana na we ati “Icyifuzo ni uko badufasha. Wenda bakaduha ibyo bashoboye, ibindi ababyeyi bakazabishaka.”

Ibikoresho byose bari bafite muri dortoir byarahiye
Ibikoresho byose bari bafite muri dortoir byarahiye

Ubundi inkongi yibasiye aharara abo banyeshuri yabaye mu ma saa moya na 45 (19h45) zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024. Abanyeshuri bari bavuye gusubiramo amasomo (étude), bitegura kujya ku meza.

Cynthia Kanyana ari mu bari mu cyumba inkongi yaturutsemo. Agira ati “Dortoir ijya gushya nari ndyamye, numva ibintu biraturitse, nkangutse ndebye mbona iri gushya. Turasohoka tujya kubivuga, baraza bagerageza kuhazimya biranga. Umuriro wazimye ari uko irangiye.”

Aba banyeshuri bafashijwe kubona ibikoresho by'ibanze
Aba banyeshuri bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze

Tuyishimire wari mu cyumba kindi cy’iyo dortoir na we ati “Twumvise ibintu biturika inshuro ebyiri, tugiye kumva twumva abana biruka bavuga ngo harahiye. Ndareba koko mbona harimo harashya. Harimo abana barwaye baryamye, turabasohora, ubundi dortoir itangira gufatwa cyane bikomeye, hahiramo ibintu byose. Nta kintu na kimwe twasohoye. Harimo abasohotse nta nkweto, hari n’abatari bambaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko iriya nkongi ishobora kuba yaratewe n’umuriro w’amashanyarazi, cyane ko yatangiye nyuma y’uko ngo umuriro wari ubuze kabiri.

Ngo bari kureba ibisabwa kugira ngo yongere isakarwe, kandi ngo uretse gusana ahahiye, barateganya gushyira insinga z’amashanyarazi nshyashya mu nyubako zishaje z’icyo kigo cy’amashuri zose.

Dortoir yahiye yari rwagati mu zindi
Dortoir yahiye yari rwagati mu zindi

Ati “Ni amashuri yatangiye kubakwa muri za 1966. Hari ubusaze bw’inyubako hakaba n’ubusaze bw’insinga z’amashanyarazi. Turimo turareba uburyo byasubira mu murongo.”

Kuri ubu ishuri GS Runyombyi ya 1 ryigamo abanyeshuri 467 harimo abakobwa 258 n’abahungu 209. Dortoir yahiye ni imwe muri esheshatu ziraramo abakobwa zihari.

Muri rusange inyubako za kera zihari zirashaje ndetse zinasakaje amabati ya asbestos.

Bimwe mu bikoresho by'ibanze bahawe
Bimwe mu bikoresho by’ibanze bahawe
Dortoir yahiye ni imwe muri esheshatu ziraramo abakobwa
Dortoir yahiye ni imwe muri esheshatu ziraramo abakobwa
Inkongi yibasiye GS Runyombyi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024
Inkongi yibasiye GS Runyombyi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri turashimira leta ikomeje idahwema gutekereza kuba Nyarwanda muri rusange Kandi abo banyeshuri rwose babafashe babone ibyo bikapu. Murakoze

Samuel yanditse ku itariki ya: 10-12-2024  →  Musubize

Imana Ishimwe kontawagiriuemo ikibazo Kandi dushimiye ubuyobozi bwiza bwafashije abo bana kubona ibikoresho.

Pass yanditse ku itariki ya: 9-12-2024  →  Musubize

Imana Ishimwe kontawagiriuemo ikibazo Kandi dushimiye ubuyobozi bwiza bwafashije abo bana kubona ibikoresho.

Pass yanditse ku itariki ya: 9-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka