Nyaruguru: Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya barashima abo baje basanga

Bamwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya batujwe mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bashimira Leta y’u Rwanda yabakiriye, ariko bakavuga ko bashimira byimazeyo uburyo abaturanyi babo babakiriye.

Aba banyarwanda bavuga ko kuva bagera mu Karere ka Nyaruguru abaturage batahwemye kubafasha babagenera ibyo kurya, kandi ngo nanubu baracyabiyambaza igihe bageze mu bibazo kandi bakabafasha. Banavuga ko bashimira uko Leta y’u Rwanda yabakiriye ikabatuza ikanabaha amasambu bagahinga.

Gatarayiha Muhamed Rushi, umusaza w’imyaka 78 yatujwe mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Kibeho. Avuga ko yavuye muri Tanzaniya wenyine agasigayo umuryango we wose n’imitungo yari afite, gusa ngo kuva yagera mu Karere ka Nyaruguru ubuyobozi bwakomeje kumufasha, kandi n’abaturage ngo baramufashije na n’ubu bakimufasha nk’uko abivuga.

Gatarayiha imbere y'inzu yubakiwe.
Gatarayiha imbere y’inzu yubakiwe.

Ati “Abaturage turabashima cyane ku mfashanyo kuko twaraje baratwakira, n’ubu kandi ugize ikibazo cy’ibyo kurya ntaburara. N’ubuyobozi nabwo ni uko, nta kibazo tubagezaho ngo babure kugikemura, baduhaye amasambu turahinga mbese nta kibazo”.

Icyakora n’ubwo aba banyarwanda bashimira Leta ku byo imaze kubagezaho birimo no kubaha aho batura, banavuga ko bakibangamiwe n’ibibazo binyuranye ariko cyane cyane ikibazo gikomeye ngo kikaba ari icyo guhanga ubuzima bushyashya.

Saulina Jenesia, umubyeyi nawe watujwe mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Kibeho avuga ko bifuza ko nibura baba bahabwa ubufasha bubasunika mu gihe bagitegereje ko imyaka bahinze yera, kandi ngo bakanahabwa inka kugira ngo babashe kubona ifumbire.

Ati “Birumvikana ko ibibazo byose tutabishyira ku karere, hari n’igihe umwana abura igikoma cyo kunywa umuntu akihangana, ariko nibura tubonye nk’ifu y’akawunga yatugeza mu gihe ibyo twahinze byera, umuntu akajya abona n’agasukari ko gushyira mu gikoma cy’umwana, umwana wanjye yari amenyereye amata ubu ntayo akibona, baduhaye n’inka byadufasha tukanabona ifumbire”.

Saulina mu murimo we ahinga.
Saulina mu murimo we ahinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nireberaho Angelique avuga ko akarere kabanje gukemura ibibazo byihutirwaga cyane birimo kubashakira aho batura, gusa akanavuga ko bashyizwe mu bahabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP, ku buryo ngo igihe ayo mafaranga azajya azira bazajya babasha gukemura bimwe mu bibazo bagihura nabyo.

Uyu muyobozi kandi anasaba abaturanyi b’aba banyarwanda hirya no hino mu karere gukomeza kugira umutima wo gufasha kugeza igihe nabo bazabasha gutera intambwe yo kwifasha.

Ati “Abanyarwanda hafi ya twese twagiye tunyura mu buzima bw’ubuhunzi. Numva rero igikwiye gukorwa ari ukuzirikana ubuzima bw’aba bavandimwe tukababa hafi, kuko twabonye ko kuba umuntu atari mubye, gusonza yarahinze, ni ijoro navuga ko abanyarwanda hafi ya twese twaraye. Nkaba rero nasaba abaturage kudacika intege ntibinubire ko babafashije igihe kinini, ahubwo dukomeze kubafasha kugeza nabo babashije gutera intambwe yo kwigira”.

Mu Karere ka Nyaruguru hatujwe imiryango 21 y’abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka