Nyaruguru : Abantu 17 bitabye Imana bakubiswe n’inkuba

Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, inkuba yakubise abantu basaga 40 barimo basenga, 15 muri bo bahita bashiramo umwuka.

Habitegeko François uyobora akarere ka Nyaruguru
Habitegeko François uyobora akarere ka Nyaruguru

Umuyobozi wAkarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye KT Radio ko inkuba yakubise abo bantu ubwo bari mu rusengero rw’Abadivantisiti mu masaha ya saa tanu na saa sita z’amanywa barimo basenga, 15 muri bo bahita Imana abandi barakomereka.

Habitegeko yavuze ko bamwe muri bo bahise bajyanwa ku bitaro bya Munini, abandi boherezwa ku bigo nderabuzima bya Muganza na Nyabimata muri Nyaruguru.

Amakuru uyu muyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yahaye KT Radio mu ma saa moya z’umugoroba wo ku wa gatandatu tariki 10 Werurwe 2018,
yavugaga ko usibye abo 15 bi Nyabimata bari bamaze kwitaba Imana, hari undi umwe inkuba yakubitiye mu Murenge wa Ruheru na we ahita yitaba Imana.

Habitegeko yavuze ko mbere yaho ku wa gatanu inkuba yari yakubise abandi bana 18 babanyeshuri mu Murenge wa Ruramba, umwe muri bo ahita yitaba Imana, abandi na bo bajyanwa kwa muganga ariko kugeza ku mugoroba wo ku wa gatandatu , batatu gusa ni bo bari bakirimo gukurikiranwa n’abaganga.

Habitegeko yongeyeho ko muri aka karere ka Nyaruguru hari n’inka zakubiswe n’inkuba, ku bwe agasanga muri iyi minsi inkuba muri aka karere zarahagaragaye mu buryo budasanzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yavuze ko bihutiye gutanga ubutabazi bwibanze bwo gufasha abari bakeneye ubuvuzi kugezwa kwa muganga, hakaba kandi harimo gushakwa uko abitabye Imana bashyingurwa.

Akarere ka Nyaruguru karavuga ko mu ngamba zigiye gufatwa vuba zigamije kwirinda bene ibi biza, harimo gushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi nko ku nsengero, no ku mashuri, ndetse no gukomeza ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uburyo bakwiye kwitwara mu gihe cy’imvura.

Amabwiriza Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yashyikirije uturere n’imirenge kugira ngo izo nzego na zo ziyageze ku baturage avuga ko mu gihe imvura irimo igwa, irimo imirabyo n’inkuba, abaturage bagirwa inama yo kwirinda gukorakora ku byuma bikwirakwiza cyangwa birimo amashanyarazi.

Bagomba kandi kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kuvugira kuri telefoni, kuzimya ibyuma byose bicomekwa ku mashanyarazi, kwirinda kwitwikira imitaka ifite agasongero kicyuma, kutagendera ku byuma nk’amagare, kwirinda kujya kureka cyangwa mu mazi mu gihe imvura irimo igwa ivanze n’inkuba, no kwirinda gucomeka radio, televiziyo ni’bindi bikoresho ku mashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nuguhora twiteguye kuko ntituzi umunsi n’igihe urupfu ruzaho.
imperuka y’umuntu igera igihe amaze kuva mumubiri.abasigaye mukomeze kwihangana.

harerimana justin yanditse ku itariki ya: 12-03-2018  →  Musubize

Imana ishimwe kubwibitangaza nimbabazi itugirira ejo sahacu nicyogituma dukwiriye gupfa twiringiye Imana
Duhore twiteguye kndi dusabirane kumutima mu
Mwami wacu abapfuye tubifurije iruhuko ridashira
Haleluya

NDAHIMANAELIEZER yanditse ku itariki ya: 11-03-2018  →  Musubize

This is a national disaster.Abantu 45 ni benshi cyane.Imiryango yabo ni yihangane cyane.Bible ivuga ko ibyago bitunguranye bitugeraho twese (unexpected events befall all of us) nkuko dusoma muli Umubwiriza 9:11.Tujye tumenya ko gusenga bitatubuza kugira ibyago.Ntabwo gusenga aribyo bituma abantu bakira cyangwa babona promotion nkuko pastors benshi basigaye babwira abantu ngo barabasengera.This is “Prosperity Gospel”.Ahubwo akenshi,usanga abantu bakira vuba,ababona promotion,…ari babandi batajya basenga na rimwe.Nkuko Bible ivuga,abantu bizera Yesu,nukuvuga abakora ibyo imana ishaka,izabazura ku munsi w’imperuka nkuko Yohana 6:40.

Kabare yanditse ku itariki ya: 11-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka