Nyaruguru: Abahinzi barasaba gufashwa kubona ibikoresho byo kuhira
Abahinga mu gishanga cya Rwoganyoni giherereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, barifuza ibikoresho bigezweho byo kuhira kubera ko nta cyizere cyo kuzeza, bagendeye ku kuntu babona ikirere muri iki gihe.
Ubwo bateraga ibigori bari kumwe n’abayobozi bari baje kwifatanya na bo tariki 1 Ukwakira 2024, batangiza igihembwe cy’ihinga, wumvaga nta cyizere cyo kuzeza igihe hatabaho kuhira, na byo bikozwe neza.
Uwitwa Théogène Nsanzimana yagize ati “Urabona hano ni mu kabande, imvura iguye inshuro ebyiri, ariko reba ukuntu hameze. Urabona ko imvura idashimishije muri make. Kuvuga ngo watera ibigori utagiyemo ngo uvomerere n’imashini cyangwa n’ubushobozi bwawe wakoresha, ntacyo wazasarura.”
Ikibahangayikishije ni uko nta bikoresho byo kuhira bihagije bafite, bitewe n’uko igishanga cyose cya hegitari 40 gifite amapompo ane yonyine, akaba atabasha kugera ku bagihingamo bose, bituma usanga abenshi bifashisha ibikoresho bituhira neza nk’amabase, nk’uko bivugwa n’uwitwa Thaciana Mukarukeba na we uhinga muri kiriya gishanga.
Agira ati “Ufata ibase n’akandi kantu koroshye nk’agasafuriya gatoya ukajya umisha mu myaka.”
Ubu buryo bwo kuhira ngo iyo babwifashishije ku birayi bujya butanga umusaruro kuko byo bidakenera amazi menshi, ariko ibigori byo ngo usanga bitameze neza nk’uko bivugwa n’uwitwa Vianney Sendaba.
Agira ati “Gushiburira amazi mu murima tujya tubikora, ariko icyo gihe ibigori ntibimera neza. Ibyinshi usanga byaratukuye, ibindi na byo bikarwara nkongwa. Urebye imashini zo kuhira ni zo zikenewe muri iki gishanga.”
Icyakora, uwitwa Anselme Nsanzimana w’umujyanama mu by’ubuhinzi mu Mudugudu wa Nyarusovu uherereye mu Kagari ka Mubuga, we avuga ko abahinzi bifashishije arrosoir babona umusaruro.
Agira ati “Ugiye ukadaha amazi na arrosoir, ukaza ukavomerera ibigori byawe, nta kibazo byatera. Ariko gushibura amazi n’ibase nawe urabyumva, ntabwo ibigori byawe byamera neza.”
Ya mapompo ane bafite na yo, uretse kuba atabakwira, bakaba bayifashisha mu kuhira uruhande rumwe, bwacya bakuhira urundi, ngo ntanuhira neza nk’uko bajya babona aho abantu bafite ibyuhizo bimisha amazi nk’imvura, banatekereza ko ari byo na bo byabafasha.
Nsanzimana ati “Urabona ni umupira ugenda ugashyira mu mugende urimo amazi, ukawifashisha umisha amazi mu murima. Amazi aza ari menshi, ugatera mu murima, ku buryo hari igihe imbaraga z’amazi zigusha bya bigori.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko yari azi ko bafite uburyo bwo kuhira, ariko ko atari azi ko budahagije.
Agira ati “N’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu buhinzi turi kumwe hano turaza kureba icyakorwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntuye mukarere kanyaruguru umurenge wa Ngoma nyamirara akagari nukuri birakwiye ko abahinzi bafashwa kubona uburyo bwo kuhira imyaka mugihe kimpeshyi nange ndumuhinzi ahegereye imigezi batugezeho ibikoresho twiteze imbere murakoze kt radio