Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi barishimira umusaruro basigaye babona

Abahinzi b’icyayi mu mirenge ya Kibeho, Mara, Ruramba na Rusenge bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Mata baratangaza ko kuva bakwegurira icyayi cyabo uru ruganda ngo umusaruro wiyongereye.

Abo bahinzi bavuga ko mbere bari baracitse intege, ku buryo ngo bari bararetse guhinga icyayi ndetse n’icyo bari barahinze ngo bakareka kugikorera kuko ngo nta musaruro wabonekaga.

Uwamariya avuga ko mbere icyayi cyari cyarabananiye kugikorera.
Uwamariya avuga ko mbere icyayi cyari cyarabananiye kugikorera.

Uru ruganda rwatangiye gukorera iki cyayi mu mwaka wa 2011, nyuma yo kubona ko hari imirima myinshi y’icyayi yatawe na banyirayo, ikaba itarabyazwaga umusaruro, kandi ngo uruganda rwo rukeneye umusaruro wo gutunganya.

Uwamariya Francoise utuye mu Murenge wa Kibeho avuga ko yahingaga icyayi mbere, ariko ngo akaba nta musaruro yabonaga, ahubwo ko ngo byamutwaraga ingufu n’amafaranga agikorera ariko bikaba iby’ubusa.

Agira ati “Mbere nta musaruro kinjizaga pe! Twaragikoreraga ariko hakabaho abantu bagira intege nkeya, bityo ugasanga niba umwe yaragikoreye undi kuruhande cyabaye igihuru, bityo rero tukabura umusaruro”.

Aba bahinzi bavuga ko nyuma yo kwegurira icyayi cyabo uruganda rwa Mata ngo uruganda rwafashe icyayi rugikorera neza, ubu kikaba gisa neza cyane kandi gitanga umusaruro.

Bavuga kandi ko mu masezerano bagiranye n’uruganda ngo umuhinzi agomba kujya yishyura uru ruganda rwakoreye icyayi neza, ariko kandi na we akabona amafaranga ahabwa buri kwezi ku yavuye mu cyayi cye.

Uwamariya avuga ko ibi bavuga ko bimaze kubateza imbere mu ngo zabo, haba mu kwivana mu bukene ndetse no kugira imibereho myiza.

Abaturage bahabwa akazi mu cyayi cyabo kandi bakagahemberwa.
Abaturage bahabwa akazi mu cyayi cyabo kandi bakagahemberwa.

Ati ”Ubu umuzungu araduha amafaranga buri kwezi, ubu naguze inka, naguze ihene, abana banjye mbatangira mituweri mbese ubuzima bwabaye bwiza nta kibazo”.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata Mungwakuzwe Yves avuga ko kuba abaturage baremeye kugirana amasezerano n’uruganda ngo byatumye uruganda rubasha kubona umusaruro wo gutunganya ku munsi.

Uyu muyobozi rero akavuga ko uruganda rwemeye gushora amafaranga menshi mu gutunganya iyi mirima y’icyayi, kugira ngo umuturage abashe kubona amafaranga avuye mu cyayi yahinze, ariko kandi n’uruganda rubashe kubona umusaruro wo gutunganya kuko ngo ruwukeneye cayne.

Agira ati ”Mu by’ukuri umuturage wese ufite icyayi hano buri kwezi abona amafaranga akivuyemo, kandi twe twemeye gushyiramo amafaranga menshi kuko twifuza ko abaturage bagira aho bagera kandi natwe tukaba dukeneye umusaruro wo gutunganya, kuko uruganda rwacu rukeneye umusaruro mwinshi”.

Uretse kuba abaturage babona amafaranga buri kwezi avuye mu cyayi kandi nta yindi mirimo bakozemo, ababishatse banahabwa akazi n’uruganda bagakora muri iyi mirima, kandi nabyo bakabihemberwa buri kwezi.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo bagize amahirwe yo kubona uyu musaruro bawufate neza biteze imbere kandi birinde gusesagura

higiro yanditse ku itariki ya: 6-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka