Nyaruguru: Abahawe amashanyarazi y’imirasire barasaba gusanirwa kuko batagicana

Mu gihe bivugwa ko mu Karere ka Nyaruguru amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage 86.7%, abahawe ay’imirasire muri rusange, ari na bo benshi, bavuga ko urebye ntacyo akibamariye, bagasaba ko basanirwa bakongera gucana.

Amashanyarazi y'imirasire y'izuba bahawe ntagikora
Amashanyarazi y’imirasire y’izuba bahawe ntagikora

Nko mu Murenge wa Ruheru, abatuye cyane cyane mu bice byegereye umupaka n’ishyamba rya Nyungwe bahawe amashanyarazi y’imirasire, usanga bavuga ko batagicana, bakifuza guhabwa ibyuma bishyashya cyangwa se bagahabwa ay’umurongo mugari.

Athanase Mazimpaka utuye mu Mudugudu wa Shenyi mu Kagari ka Kabere agira ati "Bari bakoze neza baduha amashanyarazi. Keretse uwari utarashinga urugo icyo gihe, abandi nta wari wasigaye. Ariko byarapfuye. Nta burambe byari bifite! "

Akomeza agira ati "Hirya no hino twumva abandi bavuga ko bafite amashanyarazi anyuzwa mu nsinga. Natwe azatugezweho. Icyakora twabonye bari kuduha amazi, ubanza n’amashanyarazi bazagera aho bakayaduha!"

Nyirashumbusho wo mu Ryanyaruja mu Kagari ka Gitita, na we ati "Amatara barayaduhaye, akaka ariko byaje gupfa burundu. Ubu ntiducana, tuba mu kizima."

Umuturanyi we na we ati "Turacana mu kanya gato k’iminota nka 30 bikaba birazimye. Rwose bazaduhindurire baduhe ibyuma bishyashya. Mbere byarakaga bikagera nka saa sita z’ijoro. Hari n’ibyakaga bikageza mu gitondo. None ubu byarazimye burundu."

Undi na we ati "Nta mwaka twacanye. Tubarwa nk’abafite amashanyarazi kandi ntayo."

Uwitwa Mukamana na we ati "Byapfuye tukibifata. Bamwe bagakeka ko ari ukubera imigozi imbeba zariye, ariko bareba bagasanga ni mizima. Urebye kuri buri nzu hari umurasire, ariko ntacyo itumariye. Telefone ni ukugenda isaha ugiye gusharija."

Umukobwa w’umwangavu w’i Nyacyonga mu Kagari ka Gitita, wiga mu mashuri yisumbuye na we ati "Nyuma y’icyumweru kimwe gusa byahise bipfa. Byatangiye byaka bigahita byikupa, umuriro ugakendera gake gake, hanyuma ukazima burundu. Ibyo kwigira mu rugo byabaye amateka."

Theogene Makuza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko abafite bene icyo kibazo bagenda babasanira buke bukeya.

Icyakora, abatuye mu Murenge wa Ruheru baganiriye na Kigali Today bo bavuga ko nta muntu bigeze babona uza kubafasha.

Uyu mwaka wa 2025 ngo uzarangira abafite amashanyarazi asanzwe ari 54%
Uyu mwaka wa 2025 ngo uzarangira abafite amashanyarazi asanzwe ari 54%

Makuza anavuga ko bari kugenda babazanira amashanyarazi y’umuyoboro mugari kuko ari yo aramba.

Ati "Ku bufatanye na REG tugenda dushaka uko abaturage bagerwaho n’amashanyarazi yo ku muyoboro mugari kuko twasanze ari wo uramba unafasha abaturage kwiteza imbere kuko ubafasha gusudira, kogosha, n’ibindi byinshi."

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru babara ko abamaze kugezwaho amashanyarazi ari 86.7% kandi ko 48.68% bafite akomoka ku mirasire y’izuba naho 38.1%, bakaba ari bo bafite asanzwe y’umuyoboro mugari.

Icyakora ngo uyu mwaka wa 2025 uzarangira abafite ay’umuyoboro mugari bageze kuri 54%, kandi intego ni uko bazaba bageze ku 100% mu mwaka wa 2029.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka