Nyaruguru: Abagize JADF basabwe uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango

Abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru basabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikibangamiye Umuryango kuko umuryango utekanye kandi umeze neza ari wo shingiro ry’iterambere.

Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Nyaruguru mu mwiherero w'iminsi 3
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru mu mwiherero w’iminsi 3

Babiganiriyeho baranabishimangira ubwo basozaga umwiherero w’iminsi itatu bagize kuva ku itariki ya 15 Werurwe 2023.

Mu bibangamiye umuryango bagaragaje harimo kuba usanga abana basa n’abirera bituruka ahanini ku babyeyi babana nabi nk’uko bivugwa na Médiatrice Nyirabahinyuza ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Nyaruguru.

Yagize ati “Uyu munsi icyonnyi cya mbere ku muryango mwiza ni abana bagaragaza imico itari myiza, bikabaviramo guterwa inda bakiri batoya. Mbabazwa no guhura n’umwana wavuga uti yewe mwa! Ukabona arahetse.”

Yunzemo ati “Icya kabiri ni ababyeyi babanye nabi, bigatuma n’abana babyaye batabona uburere bukwiye, hanyuma na bo bakazavamo ababyeyi bafite imyitwarire itari myiza kubera ko babikuranye, babirebera iwabo.”

Padiri mukuru wa Paruwase gatolika ya Kibeho, Jean de Dieu Hagumamahoro na we avuga ko ireme ry’umuryango rigenda ryononekara.

Ati “Umuryango ubundi uhera ku mugore n’umugabo basezerana kubana akaramata, bagira n’amahirwe bakabyara. Mu gihe cya none hari ibigezweho bigenda byototera umuryango cyane cyane gahunda y’uburinganire usanga abantu bagiye bumva nabi, bigatuma umugabo n’umugore batumvikana, n’uburere bw’abana bukahazaharira.”
Akomeza agira ati “Aho ni ho hava abana ubona mu mihanda, bataye ishuri, bicwa n’inzara, batagira imyambaro, mbese ugasanga muri sosiyete barabaye nk’ibicibwa.”

Pasiteri Annicet Kabalisa, umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru na we ati “Iterambere ryose, ryaba iry’igihugu n’iry’akarere, byose byubakiye ku muryango. Ni wo pfundo. Turifuza ko rero ababyeyi bibuka inshingano zo kurera, kuko kuri iki igihe bisa nk’aho batereye iyo.”

Yasabye rero abafatanyabikorwa na bo guhaguruka, bagashaka icyo bakora kuri iki kibazo. Ati “Buri mufatanyabikorwa ukorera mu Karere ka Nyaruguru mu byo apanga, yagombye gushaka icyo azakora kuri iki kibazo cy’umuryango.”

Uyu mwiherero witabiriwe n’abafatanyabikorwa bagera ku 118, bari bafite intego yo kurebera hamwe ibitagenda neza mu Karere ka Nyaruguru ngo bafatanyirize hamwe kubishakira ibisubizo birambye, n’ibigenda neza na byo bashakire hamwe uburyo bwo gukomeza kubisigasira no gukomeza kubirinda ngo bitazasubira inyuma.

Mu bindi byawuvugiwemo harimo kureba aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa gahunda y’imyaka irindwi y’iterambere ndetse no kwiyemeza kongera imbaraga mu gufatanya kuzatuma ibyo biyemeje bigerwaho, dore ko hasigaye umwaka umwe gusa.

Abari mu mwiherero kandi barisuzumye bareba aho bagize intege nkeya zatumye basubira inyuma mu kwesa imihigo, kuko bavuye ku mwanya wa mbere bakagera kuwa kane, maze bafata ingamba zo kuzagaruka imbere umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibibazo nkibyo barebeukobyakemuk

jedeo yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka