Nyaruguru: Abagabo barakangurirwa kurushaho kwitabira Ejo Heza kuko bakiri bake ugereranyije n’abagore

Imibare y’abitabiriye ikigega Ejo Heza mu Karere ka Nyaruguru, igaragaza ko umubare w’abagore bitabira kwizigamira muri icyo kigega, ari wo munini ugereranyije n’uw’abagabo, bagakangurirwa nabo kwikubita agashyi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko abagore ari bo benshi bitabira Ejo Heza, ariko ko bagiye gukora ubukangurambaga n'abagabo bakitabira
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko abagore ari bo benshi bitabira Ejo Heza, ariko ko bagiye gukora ubukangurambaga n’abagabo bakitabira

Ubundi kuva mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, abamaze kwitabira Ejo Heza mu Karere ka Nyaruguru ni 53.454, harimo abagabo 23.028 n’abagore 30.426.

Ubwizigame bw’abagore kandi na none ni bwo buri hejuru, kuko ku mafaranga miliyoni 708.741.972 amaze kwizigamirwa muri Nyaruguru, ay’abagore ari 405.465.845 naho abagabo 303.276.124.

Icyakora mu Rwanda hose, abagabo ni bo benshi biyandikishije muri Ejo Heza ugereranyije n’abagore, kuko abagabo ari 51% abagore bakaba 49% nk’uko bivugwa na Augustin Butare, uyobora Ejo Heza mu Rwanda.

Agira ati “Icyakora mu bwizigame, mu gihugu hose abagore n’abagabo baranganya. Muri Nyaruguru honyine ariko, abagore bitabiriye bari 56% abagabo bakaba 44% mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, naho muri uyunguyu wa 2021-2022, abagore ni 60% abagabo bakaba 40%.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko batazi impamvu yabyo kuko nta bushakashatsi babikozeho, ariko ko atekereza ko ari ukubera ko n’ubusanzwe abagore ari bo benshi baba mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bityo bakaba baratoye umuco wo kwizigamira.

Agira ati “Ntabwo twavuga ko bituruka ku kuba abadamu ari bo benshi mu Karere ka Nyaruguru, ahubwo urebye n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, abadamu ni bo bayakanguriwe banayumva kurusha abagabo.”

Akomeza agira ati “Nkeka rero ko bahereye kuri ubwo bunararibonye bwo kwizigamira mu matsinda asanzwe, bituma bazamuka mu mubare ndetse no mu bwizigame kurusha abagabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Janvier Gashema, yongeraho ko mu gihe cy’ubukangurambaga abagabo n’abagore baba bahari, ariko ko abagore bitabira kurusha abagabo bitewe n’uko abagabo, hari ahandi bashobora kuba bajyana amafaranga.

Ati “Abagabo nibareke ibintu byo kujya mu kabari ahubwo amafaranga tuyazigamire Ejo Heza, bityo tuzagire amasaziro meza.”

Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo abagore ari bo benshi kuruta abagabo bitabiriye Ejo Heza, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko umubare w’abamaze kwitabira ari mutoya cyane, ugereranyije n’abatuye ako Karere.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru n'umwungirije ushinzwe ubukungu bishimiye igikombe cy'umwanya wa gatanu muri Ejo Heza, mu Rwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru n’umwungirije ushinzwe ubukungu bishimiye igikombe cy’umwanya wa gatanu muri Ejo Heza, mu Rwanda

Akarere ka Nyaruguru gatuwe n’ababarirwa mu bihumbi 300, nyamara abari muri Ejo Heza ni ibihumbi 53,454 gusa.

Visi Meya Gashema ati “Turasaba abantu bose kujya muri Ejo Heza kugira ngo tuzagire amasaziro meza, tuzasaze tudasabiriza.”

Anavuga kandi ko kwiteganyiriza ejo hazaza atari iby’uyu munsi ku Banyarwanda, kuko hari n’imigani baca kuva kera ibigaragaza.

Iyo ni nk’ivuga ngo ‘Akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure’, ‘uhimwa n’ubusa arara yijuse’, ‘icy’umugabo si icyo ariye ahubwo ni ikizamugoboka ejo’, n’iyindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka