Nyaruguru: Abafatanyabikorwa batagira imihigo bahawe gasopo
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyaruguru mu iterambere batagira imihigo bahawe iminsi 15 bakaba bayisinye bitaba ibyo bagahanagurwa ku rutonde rw’abafatanyabikorwa b’aka karere.
Nyuma y’inama y’inteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF) yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 10/12/2014, byagaragaye ko hari abafatanyabikorwa bamwe batigeze bagaragariza akarere ibikorwa byabo ngo babisinyane mu mihigo nk’uko abandi babikoze.
Umunyamabanga uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyaruguru, Sinyigenga Gabriel, avuga ko kuba bamwe mu bafatanyabikorwa batagaragaza imihigo yabo ngo bituma hari ibikorwa akarere kadindiramo, cyangwa se ugasanga ngo hari ibidakozwe kuko akarere n’umufatanyabikorwa biyemeje gukora ikintu kimwe bigatuma ikindi kiburiramo.

Ati: “Hari igihe akarere gahiga kuzakora igikorwa runaka kakagihuriraho n’umufatanyabikorwa kandi atarigeze abivuga mbere ngo amafaranga akarere kateganyije gukoresha kuri uwo muhigo kayashyire ku wundi muhigo”.
Uyu muyobozi kandi avuga ko abafatanyabikorwa batigeze basinya imihigo n’akarere ngo bakomeje kubyibutswa ariko ntibagira icyo babikoraho, akaba ariyo mpamvu bahawe indi minsi 15 yo kuba basinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’akarere byaba bitabaye ibyo bakavanwa ku rutonde rw’abafatanyabikorwa b’akarere.
“Ikindi ni uko nta butumire bw’inama bazongera guha abaturage ari nabo bagenerwabikorwa babo, cyangwa se abayobozi ngo babwitabire kuko umuntu udashaka ko mufatanya mu mihigo n’ibikorwa bye n’ubundi byaba ari ntacyo biri buze gufasha”; Umunyamabanga uhoraho wa JADF muri Nyaruguru.
Bamwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyaruguru nabo bavuga ko gusinyana imihigo n’ubuyobozi bw’akarere ari byiza kuko ngo bituma habaho gufatanya hagamijwe guteza imbere umuturage.

Rugema Patrick umukozi w’umushinga DUHAMIC ADRI nawo ukaba ari umufatanyabikorwa w’akarere ka Nyaruguru mu iterambere avuga ko abatarasinye imihigo ari ko wenda baba batazi umumaro wo gukorera ku mihigo, cyangwa se ngo wenda bakaba barananijwe n’abaterankunga babo b’abanyamahanga batazi akamaro ko gukorera ku mihigo.
Rugema ahamagarira abandi bafatanyabikorwa batarasinya imihigo kugerageza bakabikora muri iyi minsi bahawe, kugirango bakomeze basenyere umugozi umwe wo guteza imbere abaturage bo mu karere bakoreramo.
“Njye numva abakozi b’imishinga bakwiye kwegera abakoresha babo bakabumvisha akamaro ko gukorera ku mihigo, ko ari impamvu yo kugirango ibyo twihaye koko tumenye ngo twabishyize mu bikorwa mu gihe runaka, tunarusheho kureba kure kugirango tugere kuri rya terambere twifuza kugeraho”; Rugema.
Akarere ka Nyaruguru gasanzwe gafite abafatanyabikorwa 50, mu ribo 26 nibo bamaze gusinya imihigo n’akarere naho 24 bakaba bategerejwe gusinya bitarenze iminsi 15.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|