Nyaruguru: 14 bafashwe bakekwaho ubujura no gukora ibikwangari
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi mu Karere ka Nyaruguru yakoze umukwabu mu Mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Nyabimata, maze ifata abantu 14 bakekwaho ubujura bw’amatungo no gukora inzoga zitwa ibikwangari, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2025.

Nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, igikorwa cyo gushaka no gufata abakekwaho ubujura bw’inka n’andi matungo, cyabereye mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Cyahinda, hafatwa abagabo batandatu n’undi umwe uvugwa mu bujura bwo kwiba abantu abategeye mu nzira. Aba ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagisozi.
Mu Murenge wa Nyabimata mu Tugari twa Ruhinga, Gihemvu na Kabere ho hafashwe abagabo barindwi bakekwaho guteza umutekano muke muri rusange, no gukora inzoga zizwi nk’ibikwangari, na zo ziri mu mpamvu zongera ibyaha. Bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muganza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo arasaba abakora ibyaha bihungabanya umutekano wa bagenzi babo kwisubiraho, kuko ngo “Nta watekereza guhungabanya umutekano ngo bimuhire”.

Akomeza avuga ko ibikorwa bifata abahungabanya umutekano babikomeje, akanasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi ku gihe, mu rwego rwo gukumira ibyaha.
Ohereza igitekerezo
|
Ubujura bwo abayobozi b’ inzego z ’umutekano zigire icyo zibikoraho kuko natwe muri Gatsibo ubujura bw’ Inka ndetse no gukingura amazu bakiba umuntu bumeze nabi.
Urugero nko mu mudugudu wa Rukiri ndetse na Nyabikenke muri Gitoki Abaturage bari kwibwa Inka abandi bagapfumurirwa amazu.
Ubujura bwo abayobozi b’ inzego z ’umutekano zigire icyo zibikoraho kuko natwe muri Gatsibo ubujura bw’ Inka ndetse no gukingura amazu bakiba umuntu bumeze nabi.