Nyarugunga: Ijerekani y’amazi bayiguraga 200 none ubu iri kugura 20
Imiryango irenga 100 yo mu murenge wa Nyarugunga y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’abaturage baturanye na bo batishoboye bahawe ivomo ry’amazi meza baruhurwa ibirometero byinshi bakoraga bajya gushaka amazi yo mu gishanga.

Ni ivomo bagezeho ku bufatanye n’umuryango Best Family Rwanda rikaba rikaba ryaratwaye amafaranga arenga miriryoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage batishoboye ndetse n’imwe mu miryango y’abamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu wa Kibaya no mu nkengero zawo mu murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro, bavuga ko batashoboraga kubona amafaranga yo kugura amazi meza, bikabasaba gukora urugendo rurerure bajya kuvoma amazi y’ibirohwa.
Mbabazi Bernadette yagize ati “Twavomaga mu gishanga cya DIGI abana bakarwara inzoka natwe za amibe zikatwibasira. Abayobozi batubuzaga kuyavoma ariko tukihisha tukabikora kuko ntitwashoboraga kubona amafaranga yo kugura amazi meza kuko ijerekani imwe igura 200, byagera mu gihe cy’Icyi ikagura 400."

Umuyobozi w’umuryango Best Family Rwanda, Rwagasore Jean Claude, avuga ko nyuma yo kubona bene iki kibazo bahise bafata iya mbere ngo bafashe aba baturage kubona amazi meza, aho gutanga amafaranga 200 bakajya batanga 20 gusa na yo azafasha mu gukora isuku, gucunga umutekano no kuyareberera.
Yagize ati “Twabahaye amazi menshi kandi meza kuko bayabonaga abahenze , hari abana barwaraga indwara z’isuku nke, bamwe bagakererwa amashuri kubera kujya gushaka amazi, ubu turizera ko ubuzima bwabo bugiye kumera neza”.
Rwagasore avuga ko ari igikorwa kizafasha leta mu kugumya guteza imbere abaturage mu bufatanye buhoraho.
Best Family Rwanda ni umuryango watangiye wita ku miryango y’abasirikare bamugariye ku rugamba babohora igihugu.
Nyamara bikaba byarabaye ngombwa ko banareba ku miryango ibakikije itifashije, bakaba bafasha iyo miryango mu burere bw’abana babo barenga 100, babagenera ibikoresho by’ishuri, ibibatunga n’ibikorwa by’amajyambere nk’iri vomo bahaye abaturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|