Nyarugenge: Umuyobozi mu kagari arashinjwa kubyara akihemba mu mafaranga y’abaturage

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruliba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, barashinja ubuyobozi kunyereza amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (mituweri).

Aha ni ho ibiro by'Akagali ka Ruliba gakorera
Aha ni ho ibiro by’Akagali ka Ruliba gakorera

Bavuga ko uwitwa Nirere Innocent ukuriye Inama Njyanama y’akagari kabo, ari mu mugambi wo kunyereza amafaranga y’ubudehe, nyuma yo gushinjwa kunyereza andi bari barahawe nk’igihembo cy’abesheje imihigo.

Bashinja uwo muyobozi ko yoheje abakuru b’umudugudu wa Tubungo, bakamuha ayo mafaranga bahembwe mu myaka ibiri ishize, akajya kuyihembamo ubwo yari amaze kubyara no kurangiza kwiga.

Umwe muri bo agira ati ”Abayobozi b’umudugudu bayamuhaye barafashwe barafungwa, ariko Nirere wayahawe akajya kwihemba akomeje kwidegembya, ndetse arashaka no gutwara andi y’ubudehe.”

Abo baturage hamwe n’ubuyobozi bw’imidugudu n’akagari, bagaragaza impungenge batewe n’uko amafaranga y’ubudehe arenga Miliyoni 2.2Frw Leta yabahaye, nayo ngo yatangiye gukoreshwa nabi.

Buri mudugudu mu yigize ako kagari wagombaga guhabwa amafaranga ibihumbi 275Frw, hakavamo ibihumbi mirongo 60Frw yo gufasha urugo rw’umukene ubabaye kurusha abandi.

Andi asigaye abaturage hamwe n’ubuyobozi bumvikanye ko bakora umuhanda ugana aharimo kubakwa ibiro by’Akagari ka Ruliba.

Abaturage bakennye bakoze uwo muhanda bavuga ko mu gihe bari bagiye kurangiza imirimo kugira ngo bahembwe, ngo batunguwe no guhagarikwa n’uwo Perezida wa Njyanama y’akagari kabo nta bisobanuro bahawe.

Bavuga ko ibyumweru bibiri bigiye gushira batarabona amafaranga yabo, nyamara ari yo bari kuba barishyuyemo ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé).

Undi muturage utuye mu mudugudu wa Tubungo, utarifuje ko amazina ye avugwa agira ati ”Mu rugo mfite abantu barembye kubera kutagira ‘mituweri’, nyamara hari amafaranga y’ubudehe twahawe, ndetse n’ay’igihembo cyacu ibihumbi 500Frw yamaze kuribwa”.

Abo baturage bagaragaza impungenge ko bari abashobora kurembera mu rugo, bikaba byanabaviramo gupfa kubera kubura amafaranga yo kujya kwa muganga, nyamara ngo bagombye kuba barishyuriwe amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Ruliba buvuga ko kugeza ku itariki 12 Ukwakira 2018 abaturage bari bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza ari 52%.

Abo bayobozi hamwe n’ab’imidugudu bavuga ko Nirere Innocent akomeje kwivanga mu mikorere yabo, agafata ibyemezo bidakomotse ku baturage kandi birimo amananiza.

Umwe muri abo bayobozi agira ati ”Uyu mugabo rwose akomeje kutuvangira, abayobozi b’akagari bose bavuye hano bavuga ko bamuruhutse”.

Ku rundi ruhande, mu kiganiro Nirere Innocent yagiranye na Kigali Today kuri telefone, ahakana ko nta ruhare yagize mu gukoresha amafaranga y’abaturage mu nyungu ze bwite.

Ati ”Ahubwo abanshinja ibyo, mbamenye nabarega kuko baransebya, iby’ingaruka z’uko abaturage badafite ‘mituelle’ bibazwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, kuko twebwe ibyo dukora ni ugufata imyanzuro”.

Asobanura ko nk’inama njyanama y’akagari, bahagaritse imishinga yo gukora umuhanda kugira ngo babanze bagenzure niba urutonde rw’abagomba gukorera ayo mafaranga y’ubudehe rukozwe neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rutubuka Emmanuel avuga ko gukora umuhanda byari kubanza kwemezwa n’Inama njyanama y’akagari mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Abaturage n’abayobozi ntabwo bari bakwiye kwihutira gushyira mu bikorwa ibyo batagiyeho inama na Njyanama ibahagarariye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Abanyamakuru bihutira gutangaza inkuru nk’iyi ni uku baba batayigezeho! Iyi ndwara irembeje benshi muri bo! Rwose inkuru iryoha atari gusenya cyangwa gukabya ndetse unabeshyera abo ireba. Rwose mugetageze kutugezaho inkuru nyankiru itari

Innocent yanditse ku itariki ya: 21-10-2019  →  Musubize

Ntabwo byumvikana ukuntu Pres.w’inamanjyanama ahura n’amafaranha y’ubudehe.Ibyo ni ugusebanya kdi abanyamakuru mujye mutangaza inkuru mwasesenguye.none se Niba yarariye amaf.bahembye umudugudu, ababiryojwe ko batamutanze uwo muturage niwe ubizi kurusha abasabwe kuyagarura. Iki nikibazo kizwi cy’abantu bafite icyo bapfa nuwo muyobozi w’inamanjyanama by’umwihariko umwe mubakozi b’akagari nibareke amatiku bafashe abaturage.Bareke no kujijisha itangazamakuru . ubundi umuntu yakwibaza Niba inamanjyanama ibamo pres. Wenyine .Bareke kubeshyera abayobozi b’imidugudu kuko nta numwe babajije ikindi amakuru ajyanye n’amaf.y’ubudehe yakagombye kubazwa komite z’ubudehe kuko ntashobora,gusohoka batabizi cg NGO bayehe ubwo babonye wese. Icyo nzi n’uko yahawe Sedo w’akagari Niba mbeshye abinyomoze. Inama natanga, abanyamakuru musure Akagari inamanjyanama ihari n’abakozi bahari ndetse na komite z’ubudehe zihari ukuri muzakwibonera nahubundi mureke abasebanya ntacyo bageza Ku baturage

Alias yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Ese ubwo ahubwo uzi neza imvugo igira iti "huti huti ibyara ibitabona"?

Aho kutuvuga ko hari ibikorwa turimo gukoresha mu gusesagura amafaranga ya rubanda, byavugwa ko twayahagaritse kugira ngo tubanze tunononsore iby’ikoreshwa ryayo.

Gusa, kuba twarahagaritse iby’iyo mirimo yarimo ikorerwamo amanyanga n’isesagura bigaragara, ntibyaduha ububasha bwo kuyabika no kuyacunga nk’abajyanama kuko nta bubasha tuba tunafite kuri konti z’ubudehe namwe murabyumva.

Naho kuvuga ngo kwegura byo, kereka utumva neza inshingano zawe, ni bwo wakweguza na bene izi nkuru zishingira ku binyoma no ku marangamutima y’abanyamafuti.

Hagati aho ariko mu Kinyarwanda turavuga ngo "So ntakwanga akwita nabi, iyo agukunze akakwita neza "Nzakomeza mbe Innocent jusqu’à la mort.

Ku banzi mwese ngibyo ngayo!

NIRERE Innocent yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Mwiriwe mwese muri rusange na Christine by’umwihariko!

Mu Kinyarwanda,tugira tuti"Ukuri guca mu ziko ntigushye".Mbamenyeshe ko uku ari ukuri kurimo kurwana n’ikinyoma kuko nka NIRERE Innocent ntari kubona ububasha bwo guhagarika akazi k’ubudehe mu buryo budasobanutse kuko ntari urwego.Ibi byakozwe n’Inama Njyanama ikaba Urwego rukuriye Akagari, nyuma yo kubona aMarisa n’isesagura byari mu itangwa ry’ako kazi aho kanahabwaga ahubwo abatakababaye kandi harahombaga kurebwa ku bakababaye kurusha abandi ari bo wowe Christine wita abakene.

Icyo cyo kwita ku bakene bacu rero Christine, ni cyo cyonyine cyatumye twese hamwe nk’abajyanama dufata umwanzuro wo kuba dusubitse ikoreshwa ry’ariya mafaranga kugira ngo urutonde rw’abari prioritaires mu bahabwa akazi rubanze runozwe n’akazi erega kabanze gategurwe neza.

Ese aho ubundi wibwira ko imvugo

NIRERE Innocent yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Ayamakuru atandukanye cyane nukuri kuko President m, inama njyanama ntaho ahurira namafaranga y, ubudehe kuko habaho comite zubudehe nizo zifite ububasha kurayo mafaranga numuyobozi wumudugudu ntaburenganzira bwokubikuza ayomafaranga aba afite izonkuru rero zitandukanye nukuri cyane,Musesengure neza kuko harabatanga inkuru kunyungu zabo bwite.

Christine yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Hhhh, uyu Innocent arantangaje, ashobora kuba abeshyerwa kuko ntibyimvikana uburyo yahabwa amafranga, ariko nanone kuba yarahagaritse amafranga abatishoboye bakoreye uwo ahubwo ntarukundo afitiye akagali ke nashaka yegure vuba nabwangu. Umukene agomba kuba priority mubyo umuyobozi wese atekereza. Iminsi ni umuntu umuhanda wakozwe utanafite intera ya 100m none kweri niwo ujyanye abantu mubinyamakuru? Uwatanze iyi nkuru nawe ndamugaye. Gusa Innocent aravugwa cyane sinzi niba ari ukumwanga gusa cyangwa nawe adashobotse.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Njye ntuye muri ruriba ariko ndabona aya ari amarangamutima y’abaturage bamwe bashobora kuba bafitanye ikibazo na Innocent icyo tumuziho ni uko areberera abaturage ese ubwo murumva umukuru w’umudugudu yabikuza amafaranga akayashyira perezida w’inama njyanama ?muge mubanza mutohoze neza

ukuri yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Byaba byiza niba uri Umunyamakuru w’Umwuga,kuzajya ubanza gukora icukumburankuru.

Nirere Innocent yanditse ku itariki ya: 18-10-2018  →  Musubize

Birababaje kubona nk’umunyamakuru wagombye kuba ufatwa nk’ukorera urwego dufata nka Quatrième Pouvoir wihutira gutanga no gutangaza inkuru zidacukumbuye nk’iyi.

None se Kamuzinzi, bakubwiye ko ayo mafaranga yo mu Mudugudu ya mutuelle de Santé cyangwa se n’ay’ubudehe, Perezida wa Njyanama cyangwa umujyanama yaba ahurira he na yo?

Byaba byiza mbere yo gutangaza inkuru, ugiye ubanza ukayicukumbura yewe ndetse ukanabaza impande zombi.Naho ubundi, iryo tangazamakuru urimo gukora, ushobora kuzasanga ari ryo rutwitsi na rushenyi mu Kagari.

Ubwo se urumva urimo gufasha abaturage cyangwa urimo gushaka guhanganisha

Nirere Innocent yanditse ku itariki ya: 18-10-2018  →  Musubize

Abanyamakuru b iyi minsi babaye abashinjacyaha,basigaye babaua amakuru kuri whatsapp nabo bakayashyira ku karubanda batabanje kuyatohoza neza ariho havamo kubeshya abasomyi,gusa nshimiye wowe Innocent kuko uhise usobanirira abasoma tukaba twumvise ibintu uko byifashe,ahubwo uyu munyamakuru ni gute yihuse kwandika atanaguhamagaye ngo akubaze ibyo abaturage bavuga ngo yumve impande zirebwa nikibazo?abaturage turikunda kd tukagira amarangamutima!

Junior yanditse ku itariki ya: 21-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka