Nyarugenge: Umushoferi arokotse impanuka ikomeye
Ahitwa Ryamakomari-Ruhango mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, habereye impanuka mu ma saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, imodoka irangirika cyane, ku bw’amahirwe uwari uyitwaye ararokoka.
Iyo mpanuka ngo yatewe n’uko umushoferi wari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yageze aho hantu hamanuka abura feri, ahitamo kugonga umukingo, umushoferi akomereka byoroheje, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yabitangarije Kigali Today.
Ati “Umushoferi yageze ahitwa Ryamakomari-Ruhango, abuze feri ayikubita ku mukingo imodoka irashwanyagurika. Uwo mushoferi yakomeretse byoroheje ahita ajya kwa muganga, imodoka yo yangiritse cyane bikomeye, ntacyo yaramuye rwose”.
Uwo muyobozi yavuze ko aho habereye iyo mpanuka, ari na ho haherutse kubera indi yahitanye abantu batandatu, avuga ko muri uyu mwaka wa 2023, aho hantu habereye impanuka eshatu zikomeye.
Gitifu Ntirushwa yaburiye abantu bahanyura kujya bitonda bakagabanya umuvuduko, kuko ari ahantu hamanuka.
Yagize ati “Iyo warangaye kandi wongeje umuvuduko, mu gihe uva aho hantu uhita ujya mu ikorosi, guhinduranya imiterere y’umuhanda iyo utahamenyereye birakugora, ari na byo bikomeje guteza impanuka”.
Ohereza igitekerezo
|