Nyarugenge: Umuganda rusange watangirijwemo icyumweru cy’uburenganzira bwa muntu
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yifatanyije n’Abayobozi b’Umujyi wa Kigali, ab’Akarere ka Nyarugenge ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Nyaruyenzi, mu Mudugudu w’Iterambere, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2024.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yasobanuye ko impamvu bahisemo gukorana umuganda n’abaturage b’i Mageragere, byari mu rwego rwo gutangirana na bo icyumweru cy’uburenganzira bwa muntu cyatangiye ku wa 30/11/2024 kikazageza ku wa 10/12/2024, kugira ngo baganire no kubyerekeranye n’uburenganzira bwa muntu.
Ati “Ni icyumweru dukora mu matariki abanziriza 10 Ukuboza, ari wo munsi mukuru mpuzamahanga w’ishyirwaho ry’itangazo mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ryemejwe ku wa 10 Ukuboza 1948. Rero buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu kwizihiza iyo sabukuru y’itangazo mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu. Ni na ryo ritanga imirongo ngenderwaho n’amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu ku Isi yose.”
Umurungi Providence avuga ko mbere y’uko itariki ya 10 Ukuboza igera, bategura ibikorwa bitandukanye, harimo n’icyo gutangiza icyo cyumweru, kuri iyi nshuro bakaba bahisemo kugitangiriza mu muganda rusange.
Mu bindi bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru, harimo ubukangurambaga buzakorwa mu baturage, aho abakozi b’iyo Komisiyo bazajya mu nteko z’abaturage bakabaganiriza ku burenganzira bwabo, bakakira n’ibibazo by’abaturage.
By’umwihariko, kwizihiza umunsi mukuru w’itangazo mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu uyu mwaka bizahurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu imaze ihawe inshingano zo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
Ni mu gihe ku rwego mpuzamahanga bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 75 ishize iryo tangazo mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ryemejwe.
Insanganyamatsiko ibihugu bizirikana uyu mwaka iragira iti “Uburenganzira bwacu, ahazaza hacu tubuharanire uyu munsi.”
Mu biganiro biteganyijwe by’umwihariko tariki 10 Ukuboza 2024 bizibanda ku kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka 25 ishize u Rwanda rushyizeho Komisiyo yihariye igomba kureba no kurengera Uburenganzira bwa Muntu, n’ibyo Igihugu muri rusange cyakoze mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu myaka 30 ishize.
Abajijwe uko abona uburenganzira bwa muntu buhagaze mu Rwanda, Umurungi Providence yavuze ko hari byinshi byo kwishimira. Ati “Nk’urwego rushinzwe kureberera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, Komisiyo ubwayo yagiye yiyubaka haba mu miterere ya Komisiyo, ariko n’Abanyarwanda muri rusange bagiye basobanukirwa uburenganzira bwabo. Twebwe turi nk’ijisho rya Leta mu kureba aho uburenganzira bwa muntu n’inzego zibishinzwe zigomba kurengera uburenganzira bw’abaturage , mu kureba aho bitagenda neza, aho inzego zarengereye, komisiyo izamo nk’ijisho rya Leta ariko ikanigisha.”
“Hari byinshi byo kwishimira kuko abaturage bamaze kumva uburenganzira bwabo. Azi ko niba ahohotewe yitabaza RIB, Umuvunyi cyangwa akaza no kuri Komisiyo, ariko abaturage bakanamenya amategeko n’inshingano zabo. Turacyafite urugendo, ariko uko Igihugu kigenda gitera imbere n’imyumvire igenda ihinduka. Ni yo mpamvu Komisiyo ihozaho cyane cyane mu kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo n’inshingano zabo.”
Umurungi Providence avuga ko mu bindi bishimira ari uko Komisiyo ikorana neza n’izindi nzego za Leta zirimo Polisi, RIB, Ubugenzacyaha, Inkiko, aho zuzuzanya ziharanira ko umuntu wese uri mu Rwanda yumva atekanye, azi ko uburenganzira bwe nk’umuntu bwubahirizwa.
Muri rusange uburenganzira bwa muntu buhagaze neza mu Rwanda nk’uko na raporo y’urwego rw’Imiyoborere (RGB) ibivuga, aho abaturage bagaragaje ko bumva batekanye nubwo ibibazo rimwe na rimwe bitabura, kandi ibyo ngo ni rusange ku Isi hose ngo nta gihugu wasanga ibintu byose bimeze neza 100%.
Umurungi Providence uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ati “Nibura kuba umuntu agenda, akaba azi ko umutungo we nta muntu uwumuteraho, akaba azi ko umwana we afite uburenganzira bwo kujya ku ishuri, akaba agomba guhabwa serivisi z’ubuzima nta vangura ririmo, navuga ko ishusho rusange y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ihagaze neza. Ibisigaye ni kwa kundi tugomba guhozaho twigisha abaturage n’inzego dukorana kugira ngo niba hari ahabayeho kurengera, Komisiyo ibe ihari ikora akazi kayo.”
Ohereza igitekerezo
|