Nyarugenge: Umudugudu wahize indi mu mutekano watangiye kubakirwa ibiro

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwatangiye ku wa 15 Nyakanga 2019 gutangirira mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge,mu Murenge wa Mageragere.

Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi na we yitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi na we yitabiriye iki gikorwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bashyize ibuye ry’ifatizo ahatangiye kubakwa ibiro by’Umudugudu wa Kamatamu muri uwo Murenge kuko ari wo wahize indi mu mutekano.

Ibi biro birimo kubakirwa Umudugudu wa Kamatamu byitezweho gufasha ubuyobozi bw’umudugudu gutanga serivisi zinoze, ndetse no korohereza abaturage gusiragira bashaka abayobozi nk’uko abaturage bo muri uwo mudugudu babivuga.

Umwe muri abo baturage witwa Nyiramana avuga ko bashimishijwe n’uko babonye umusaruro w’ubufatanye bagezeho, kuko babonye ibiro by’umudugudu wabo,aho batazongera kujya gushakira umukuru w’umudugudu iwe nk’uko byajyaga bigenda rimwe na rimwe bakaba banamubura, ahubwo ngo bazajya bamusanga mu biro.

Ati “Ibi tubikesha ubufatanye buturanga. Ikinshimishije kurushaho, ni uko tutazongera gusiragira ngo turahiga Mudugudu cyangwa abandi. Hari igihe wajyaga kumureba iwe, ugasanga ntawe uriyo,bakamukurangira ahandi,nabwo bikaba uko. Ariko ubu tuzaba tuzi neza aho tumusanga,ndetse n’amasaha.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamatamu, Mereweneza Rwumvuguza, na we ashimangira ibyo byishimo bakuye ku bufatanye.

Ati “Turishimye cyane kuko tugiye kubona ibiro by’umudugudu wacu. Ibi ni abaturage babigizemo uruhare. Iyo abaturage bamenye ibanga ryo kwiga ku bibazo, cyane cyane mu nteko z’abaturage, birakemuka.”

Akomeza agira ati “Hari igihe wajyaga kubona ukabona umuturage agusanze mu nzira cyangwa mu murima ngo nsinyira! Rimwe na rimwe bagasanga uri ahantu nta gikoresho na kimwe witwaje. Ariko ubu, buri muturage azaba azi amasaha y’ibikorwa byose by’umudugudu, kandi bazi aho basanga ubaha serivisi bakeneye.”

IGP Dan Munyuza yaganirije abaturage ku byerekeranye n'umutekano
IGP Dan Munyuza yaganirije abaturage ku byerekeranye n’umutekano

Umuyobozi mukuru wa Polisi, DCG Dan Munyuza, yasabye abaturage kongera ubufatanye bwabo mu kubungabunga umutekano,batangira amakuru ku gihe, ndetse banibanda ku guhashya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ati “Muri ibi bikorwa, polisi iribukiranya n’abaturarwanda bose inshingano za buri wese zigendanye no kubungabunga umutekano w’igihugu cyacu. Ibikorwa byose igihugu cyacu kimaze kugeraho byubakira ku mutekano.”

Akomeza agira ati “Muri politiki y’umutekano igihugu cyacu kigenderaho, twahawe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ni uko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano baza ku mwanya wa mbere mu kwicungira umutekano, kugira ngo igihugu cyose, kirangwe n’umutekano.”

Arongera ati “Ibikomeza guhungabanya umutekano rero mukwiye kwirinda ni ibi:icya mbere, hakomeje kugaragara abantu bahungabanya umutekano bakoresheje umuhoro. Muri uyu mwaka dukwiye kwamagana ibintu byitwa gutema hakoreshejwe umuhoro! Ikindi gikomeje guhungabanya ubuzima bw’abantu ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Mureke tubirwanye.”

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, na we yagaragaje ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiri mu bidindiza iterambere ry’igihugu.

Ati “Ibiyobyabwenge ni umwanzi w’ubwenge. Namwe murabyumva ko biyobya ubwenge. Ubwo buba bugiye. Nk’urubyiruko rero mukiri bato, igihugu cyacu gishingiye ku bwenge n’ubukungu bwo mu bwenge ndetse n’iterambere ry’umuntu rishingiye ku bwenge. Nagira ngo mbasabe turwanye ibi bintu.”

Uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi bizatwara amafaranga agera muri miliyoni magana arindwi. Kuzaba kugizwe n’ibikorwa binyuranye bigizwe no kubaka ibiro by’imidugudu itandatu yo hirya no hino mu gihugu yahize iyindi mu kurwanya ibyaha, gucanira imiryango ibihumbi bitatu hakoreshejwe imirasire y’izuba, kubakira abatishoboye inzu 30 (ni ukuvuga ko ari inzu imwe muri buri karere) ndetse no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango ibihumbi bitatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka