Nyarugenge: Ubuyobozi bwaburiye abadasukura inzu bahawe n’abazikodesha, ko bashobora kuzamburwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatanze inzu nshya bwubakiye imiryango 40 y’abatagiraga aho kuba, bubabwira ko abazihabwa bakazikodesha cyangwa bakareka kuzikorera isuku bahita bazamburwa.

Unuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza ashyikiriza umuturage inzu i Kanyinya
Unuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza ashyikiriza umuturage inzu i Kanyinya

Hari imiryango 22 yubakiwe i Kanyinya, indi 18 ituzwa ku Rwesero mu Murenge wa Kigali, bose bakaba barashyikirijwe izo nzu ku wa Kane tariki 01 Ukwakira 2020, bavuye mu nzu zitwa amanegeka hirya no hino muri Nyarugenge.

Mukamana Beatrice w’imyaka 50, avuga ko umugabo we yapfuye akamusigira abana batatu aho bakodeshaga inzu mu Murenge wa Kimisagara, abanza kwihangana akajya atungwa no kumesera abaturage, ariko ngo byageze ubwo abura imbaraga zo gukora akazi ya nzu ayisohorwamo.

Ati “Natangiye kujya ndara ku mabaraza y’inzu z’abantu nkabundikira ayo magi yanjye (abana), imvura n’izuba bikatwicira aho kugeza ubwo umugiraneza yantije akazu ko kubamo ariko gashaje.

Muri izo nzu bahawemo n'ibikoresho birimo n'intebe
Muri izo nzu bahawemo n’ibikoresho birimo n’intebe

Ako kazu kari kagiye kungwira cyangwa kuriduka kuko kari hejuru y’umukingo, ndetse hari n’igiti cyari kikunamye hejuru cyashoboraga kutugwira igihe icyo ari cyo cyose”.

Mukamana ashimira Leta yamukuye muri ibyo byago ikamuha inzu igezweho y’ibyumba bibiri n’uruganiriro, ahantu ashobora kujya kwivuza hafi kuko hari ikigo nderabuzima, ndetse n’abana bakaba bashobora kwiga batarinze kwirirwa mu nzira.

Uyu muturage na bagenzi be bamenyereye ubuzima bw’ubucuruzi mu nsisiro z’abantu benshi muri karitiye z’Umujyi wa Kigali, bagera ahameze nk’icyaro bagashaka kugaruka.

Mukamana na we yageze i Kanyinya abanza kwibaza icyo agiye gukora, ageze aho ati “urabona umuntu wamenyereye kuzunguza...ariko nzi no guhinga”!

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko uretse imirimo y’ubuhinzi bazakora, abimurwa bahawe agasoko ko gucururizamo, hari n’ibikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri n’imihanda bizakorwamo n’abafite imbaraga muri gahunda ya VUP, kandi ko n’abatishoboye bazahabwa inkunga y’ingoboka.

Abayobozi muri Nyarugenge batanga ibikoresho ku baturage nyuma yo kubashyikiriza inzu
Abayobozi muri Nyarugenge batanga ibikoresho ku baturage nyuma yo kubashyikiriza inzu

Yakomeje agira ati “Mu minsi itambutse hari abahawe inzu ariko ntibazitaho ndetse hari n’abazisizemo abapangayi bisubirira kuri ayo mabaraza, tubamenyesha ko uwo bizongera kugaragaraho azaba afite ibyago by’uko iyo nzu yahabwa undi muturage uyikeneye”.

Ngabonziza avuga ko hari ibarura ryakozwe bagasanga inzu 18 mu 120 zatujwemo abatishoboye, zimwe zarangiritse izindi ba nyira zo barazisizemo abapangayi bakigendera.

Inzu 40 zahawe abaturage ku buntu i Kanyinya no ku Rwesero hamwe n’ibikoresho bakenera mu rugo, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 210, yatanzwe n’abikorera, imiryango itari iya Leta n’akarere ka Nyarugenge ubwako.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako karere avuga ko kugeza ubu basigaranye imiryango 53 y’abaturage batagira aho kuba, na bo bakazaba bubakiwe bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Well done ! Aba bakwiye gufashwa nahandi niko bigenda . Leta zifata kumisoro yabaturage zigafasha abantu gutura . Kwivuza. Kurya nibindi

Luc yanditse ku itariki ya: 4-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka