Nyarugenge: Mu Murenge wa Nyamirambo habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Cyivugiza mu Mudugudu wa Mpano ahitwa Ku Ryanyuma habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye RBA ko nyuma yo kubona ayo makuru hahise hatangira ibikorwa byo gucukura ahabonetse iyo mibiri kugira ngo ikurwemo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yasobanuye ko iki gikorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 batabashije kugisoza, kikaba gikomeza kuri iki Cyumweru.

Hagati aho umugabo nyiri urwo rugo rwabonetsemo iyo mibiri we yari yarafunzwe azira Jenoside akaba yaranaguye muri gereza.

Muri urwo rugo hari harasigayemo umugore we akaba yabanaga n’abana bane. Ubuyobozi ngo bwabonye abana batatu bo muri urwo rugo ndetse n’uwari umuyobozi muri ako gace nyuma ya Jenoside, bakaba ngo bari bafite ayo makuru mu gihe cyose gishize ariko ntibayatange.

Ati “Abo bose bagera kuri batandatu twabafashe, ubu ngubu bari mu maboko y’inzego zibishinzwe z’ubugenzacyaha, barimo gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye birimo no kuba baramenye ayo makuru ntibayatange, ndetse no kuba na n’uyu munsi bataratanga amakuru ahagije, ariko iperereza riracyakomeje.”

Uyu muyobozi avuga ko aya makuru babashije kuyamenya bayabwiwe n’umwe mu batuye muri ako gace na we wari uzi ko iyo mibiri irimo, ariko na we ngo byamutwaye igihe kinini kugira ngo abashe kuba yayatanga
Abamaze gufatwa barimo na ba nyiri urugo na bo ngo bemeye ko bari bazi ko iyo mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri muri ibyo byobo.

Nyiri urwo rugo witwa Simbizi François ngo yari afite bariyeri aho ku Rya Nyuma i Nyamirambo ikaba yari haruguru y’urugo rwe muri metero ijana.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri kubohoka bagatanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buli gihe mvuga ko abicaga abantu babikoraga,ntacyo bikanga kumanywa izuba riva ntawe ubabuza,ku genda kuvuga ngo ntibazi aho abishwe bali sibyo izo barrière niyo myobo barayizi 6 sibo,bonyine bali batuye aho nabandi bali bahatuye bafatwe bose nikimwe kutabivuga nuko nabo babigizemo,uruhare cyangwa bahishira bene wabo ba6 sibobali,batuye aho kandi bene izo ngo zijye zisenywa nabandi bamenye ko iyo mibili,baryama hejuru itazatuma baguma ku haba ngaho ngubwo,ubwiyunge tubyina imirambo ilimungo zacu!

lg yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka