Nyarugenge: Mu mihigo 68 bahize harimo na Girubucuruzi imeze nka Girinka

Mu mihigo 68 y’uyu mwaka akarere ka Nyarugenge kamurikiye abafatanyabikorwa kuri uyu wa gatanu tariki 27/9/2013, harimo kongera ibikorwa by’ubukungu, kwisuzuma mu miyoborere myiza ndetse na gahunda zitandukanye mu mibereho myiza, zirimo iyo kuremera abantu bo mu mujyi igishoro, yiswe gir’ubucuruzi.

Akarere ka Nyarugenge ntikaboneye igikombe mu mihigo 40 kari kahize mu mwaka ushize wa 2012-2013, bikaba bitumye kongera ibikorwa gateganya kugeraho muri uyu mwaka wa 2013-2014 bingana n’imihigo 68, nk’uko Umuyobozi Solange Mukasonga yasobanuriye abanyemari bakorera muri Nyarugenge.

Mu rwego rw’imibereho myiza, akarere ka Nyarugenge ngo karateganya kubakira ingo zirenga 3,400 amavomo (canaux), kubakira ingo 70 zitishoboye harimo 30 zizimurwa ahaziteza ibyago, abana bagera kuri 12% bazasubizwa mu ishuri, kubaka ishuri ry’imyuga n’inka 200 zizatangwa ku batishoboye.

Mayor Mukasonga yavuze kandi ko akarere ka Nyarugenge gateganya ko amashuri 70 azagenzurwa mu bijyanye n’ireme ry’uburezi, kwagura ibigo nderabuzima 11 no gusuzuma ireme ry’ubuvuzi, abaturage bose bagomba kugira ubwishingizi bw’ubuvuzi, gukangurira abantu kuboneza urubyaro no kuremera igishoro abakene 450 bo mu mujyi.

Abayobozi b'akarere ka Nyarugenge n'umujyi wa Kigali, barimo Mayor Mukasonga Solange wasobanurira abafatanyabikorwa imihigo y'umwaka ushize n'iy'uyu mushya.
Abayobozi b’akarere ka Nyarugenge n’umujyi wa Kigali, barimo Mayor Mukasonga Solange wasobanurira abafatanyabikorwa imihigo y’umwaka ushize n’iy’uyu mushya.

“Mu mujyi nta bwatsi buhari ngo duhe inka abakene, niyo mpamvu gahunda ya gir’ubucuruzi yo kuremera abakene igishoro isimbura gir’inka yo mu cyaro”, nk’uko Mme Mukasonga yasobanuye, ko hari n’imishinga 1,500 izahabwa inguzanyo ndetse na gahunda ya VUP ikazaha abantu 600 imirimo.

Imihigo y’uyu mwaka muri Nyarugenge irimo no gusaba kugura kizimyamoto 300 zizajya ahantu hahurira abantu benshi nko mu nsengero n’ahandi, amashuri atanu akazagira ibyumba by’imfashanyigisho (laboratories), abarimu 111 bagure mudasobwa, ku tugari twose hazashyirwa za televiziyo barebaho amakuru, hamwe no gukaza gahunda y’umuganda rusange.

Nk’uko kuboneza urubyaro nabyo biri mu mihigo y’uyu mwaka, Mayor wa Nyarugenge yagize ati: “Hari ikibazo mugomba kudufasha (inzego z’ibanze); kubona amazu nk’abiri ahantu, ariko ku mbuga imbere yayo ugasanga harakinira utwana twiiinshi! Biradusaba imbaraga kuko ntacyo twageraho”.

Akarere ka Nyarugenge kahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ko kazateza imbere ubukungu mu kubaka amaguriro n’amasoko agezweho, kubaka kilometero zirindwi z’umuhanda w’amabuye, hegitari zirenga 75 zizaterwaho ibiti, guhuza ubutaka no guhinga kuri hegitari 1,600, hamwe no kongera inyungu ziva ku ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu byo ako karere kahize bijyanye n’imiyoborere myiza, harimo gukaza ingamba zo kongera ubukungu, imikoreshereze n’imicungire inoze y’umutungo wa Leta, kuvugurura no gukaza uburyo umuganda ukorwamo, hamwe no guhugura abakozi mu bigo bitandukanye ku bijyanye n’imikorere inoze.

Abafatanyabikorwa b'akarere ka Nyarugenge, ku munsi w'imurikabikorwa bareba video zivuga ibyagezweho n'inyandiko z'imihigo mishya.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyarugenge, ku munsi w’imurikabikorwa bareba video zivuga ibyagezweho n’inyandiko z’imihigo mishya.

Ubuyobozi bwa Nyarugenge bwemeza ko imihigo izajyana no gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itanu y’imbaturabukungu (EDPRS2), hifashishijwe uburyo buboneka hafi bwa ‘Local Economic Development’ bujyanye n’ubushobozi bw’abaturage.

Basobanuriye abashoramari ko amahirwe ahari ari isoko rinini ry’abifuza ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, amazu yo kubamo, za banki, ikoranabuhanga, hamwe no kutabona ibikomoka mu bukorikori; za mine, ubutaka n’ahantu nyaburanga ngo bitabyazwa umusaruro, mu gihe hari abantu benshi bafite ubumenyi.

Mu nama y’imurikabikorwa akarere ka Nyarugenge kagiranye n’abafatanyabikorwa bako, amakoperative atatu y’abashoramari yahise agirana amasezerano nako, yo kubaka amaguriro mashya ya kijyambere mu mirenge ya Muhima na Nyamirambo, hamwe n’isoko mu murenge wa Kimisagara.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka