Nyarugenge: Meya Kayisime yashimiye umusore uherutse kurohora umwana

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 06 Gashyantare 2020 yakiriye umusore uherutse kugaragara akora igikorwa cy’ubwitange arohora umwana muri ruhurura.

Uwo musore witwa Bunani Jean Claude yagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga atabara umwana wari waheze muri ruhururura mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali agiye gutwarwa n’amazi.

Bunani Jean Claude yaje ari kumwe n’umwana yarokoye witwa Jackson Gatego. Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye Bunani amugenera n’impano ku giti cye kubera igikorwa yakoze ndetse amumenyesha ko ubuyobozi bw’Akarere bwatekereje kumufasha kubona imirimo yakora agakomeza kwiteza imbere.

Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge witwa Dr William Birahira ufite ivuriro ryitwa Polyclinique de l’Etoile mu mujyi wa Kigali ni we wiyemeje gushimira uwo musore amuha akazi.

Muganga Birahira yabwiye Kigali Today ko uwo musore bamubwiye ko agera kuri iryo vuriro kuri uyu wa gatanu tariki 07 Gashyantare kugira ngo ahite atangira akazi.

Muganga Birahira ati “icyo tuzamubona ko afite ubushobozi bwo gukora ni cyo tuzamuha. Hari byinshi byo gukora bidasaba ko umuntu aba yarize kuvura.”

Bunani Jean Claude yishimiye igikorwa cyakozwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge anamwizeza kuzakora neza akazi bamushakiye.

Umwana Bunani yarohoye we ngo arimo gushakirwa umuryango umwakira, hanyuma agasubizwa mu ishuri.

Amafoto: Akarere ka Nyarugenge

Inkuru bijyanye:

Kigali: Gatego yarohowe muri ruhurura n’umusore wagaragaje ubwitange

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Uyu mwana akeneye urukundo rwa kibyeyi Ndabona rwose nakwisabira Mayor Kansiime nk’umubyeyi yafata uriya mwana akamurera yaba abaye umubyeyi w’intangarugero byaba ari n’umugisha. kuko ejo he na Jackson ni heza.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Ibi nibyo isi ikeneye yuko abantu bakundana aho kwirirwa barwana mu ntambara cyangwa bacuranwa ibyiza by’igihugu.Tekereza ukuntu isi yaba nziza dukoze ibyo Imana idusaba byanditse muli bibiliya.
Ibibi byose byavaho,noneho Imana ikadukuriraho Urupfu,Ubusaza n’Indwara.Nkuko yabisezanyije,izabikora ariko ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Yashyizeho Umunsi w’Imperuka nibwo izabikora.Icyo idusaba kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi,ni ukuyumvira kandi ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

ni byiza,gusa ntitukibuke ko umwana akeneye gushakirwa umuryango umwakira cg gusubizwa mu ishuli arko habaye intervention y’itangazamakuru.Tubikore kubera ko ari ngombwa ntitubikore arko tubwirijwe.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Muraho basomyi ba Kigali to day, rwose igikorwa nka kiriya ni icyo gushyigikirwa, n’abandi banyarwanda tucyigireho turangwe n’ibikorwa by’urukundo n’ubutwari dusenyere umugozi umwe. Murakarama.

Anaclet Hitayezu yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Njye ndabona bwana mayor yakwirerera uwo mwana kuko urabona kuriyo photo umwana yiteteye nkurikumwe numubyeyi we rwose mayor uwo mwana arabishimiye nimumushyire mubandi bana rwose

IMANATURIKUMWE André yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

This is a good new. Blessing to BUNANI

Polo yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

NYARUGENGE muri indashikirwa na Minisiteri ifite ibiza mu shingano ibarebereho

THEO yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka