Nyarugenge: Imvura ivanze n’umuyaga yashenye inzu z’abaturage n’ibyumba by’amashuri

Mu tugari twa Mwendo na Rwesero mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro tariki 13 Nzeri 2023, yasenye ibyumba by’amashuri bya G.S Mwendo, isenya inzu z’imiryango 12 yari ituye mu mudugu batujwemo na Leta, muri IDP Makaga Rwesero.

Inzu z'abaturage zangiritse
Inzu z’abaturage zangiritse

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yatangarije Kigali Today ko inzu zasenywe n’imvura ari iz’abatuye muri IDP Makaga Rwesero, ibyumba by’amashuri n’igikoni kuri EP Rwesero, n’izindi nzu z’abaturage bo mu mudugudu w’Akinama na Makaga, mu Kagari ka Rwesero.

Ati “Mu Murenge wa Kigali haguye imvura nyinshi ivanzemo inkuba n’umuyaga mwinshi, twabaruye ibyumba by’amashuri 6 n’igikoni byasambutse ibisenge biraguruka, inzu z’imiryango 12 n’ibisenge by’inzu 12 z’abaturage”.

Abaturage bahuye n’ibi biza bacumbikishirijwe mu baturanyi babo, mu gihe hagishakwa uburyo bwo gusana izo nzu.

Ibisenge byatwawe n'umuyaga
Ibisenge byatwawe n’umuyaga

Gitifu Ntirushwa avuga ko ibi biza ntawe byahitanye cyangwa ngo abikomerekeremo, uretse inzu zangiritse ndetse n’ibikoresho byarimo.

Ati “Ibikoresho byari muri izi nzu byangiritse byose, birimo n’ibiryamirwa ndetse n’ibindi byose bifashishaga mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, cyagaragaje ko imvura iteganyijwe kugwa muri iki gihe cy’Umuhindo, izaba nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi, abaturage bakaba bakomeza kugirwa inama yo kuzirika ibisenge by’inzu zabo.

Ibisenge byatwawe n'umuyaga
Ibisenge byatwawe n’umuyaga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi ni bya Byumba by’amashuri byubatswe mu kajagari,nabi. Ibikoresho,henshi,barabitekinitse. Ubundi byubakwa nabi koko. Urugero: G S cyivugiza na hariya mu babikira ba Filippo Smaldone I Nyamirambo.imyenge mu mabati,agerekeranyije,aha byabaye ngombwa ko ababikira baho,bishyiriraho plafond ngo bahishe izo defaults.

Filippo yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Ibi ni bya Byumba by’amashuri byubatswe mu kajagari,nabi. Ibikoresho,henshi,barabitekinitse. Ubundi byubakwa nabi koko. Urugero: G S cyivugiza na hariya mu babikira ba Filippo Smaldone I Nyamirambo.imyenge mu mabati,agerekeranyije,aha byabaye ngombwa ko ababikira baho,bishyiriraho plafond ngo bahishe izo defaults.

Filippo yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka