Nyarugenge: Impanuka yakomerekeyemo abantu 5 yangiza n’ibindi binyabiziga

Mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, imodoka y’ivatiri (Voiture) yaritwawe n’umudamu yamanukaga umuhanda uva T2000 yerekeza kuri CHIC habereye impanuka y’imodoka yakomerekeyemo abantu batanu yangiza n’ibindi binyabiziga birimo moto 10 n’imodoka 4 byari mu muhanda.

Iyi mpanuka yangirikiyemo ibindi binyabiziga
Iyi mpanuka yangirikiyemo ibindi binyabiziga

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko impanuka yatewe n’uko hari imodoka ya Bus Youtong yabanje kugonga imodoka y’ivatiri yari iri imbere umushoferi wari utwaye iyo vatiri aho gufata feri afata ku muriro agonga ibindi binyabiziga byari mu muhanda.

Ati “Kubera ko yafashe umuriro moto 10 n’imodoka 4 zose zangiritse ndetse abantu batanu barakomereka ubu barimo kwitabwaho ku bitaro bya CHUK”.

SP Kayigi avuga ko mu bantu batanu bakomeretse harimo umwe wakomeretse cyane akaba ari kumwe n’abandi mu bitaro bitabwaho n’abaganga.

Iyi vatiri niyo yagonze ibindi binyabiziga
Iyi vatiri niyo yagonze ibindi binyabiziga

SP Kayigi avuga ko nubwo uyu mugore wari utwaye imodoka y’ivatiri yafashe umuriro abantu bagakomereka, ntawahasize ubuzima kandi inzego z’umutekano zahise zihagera zigatanga ubutabazi bw’ibanze ku bakomeretse.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yibukije anagira inama abashoferi zo kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda amakosa ateza impanuka.

Yabasabye kwibuka ko batagenda mu muhanda bonyine kandi ko imodoka zitwara abagenzi ziba zitwaye ubuzima bw’abantu bityo abashoferi bagomba kwitwararika mu migendere yabo, no kwirinda gucomora ibyuma byashyiriweho kuringaniza umuvuduko mu modoka (Speed governor) kuko iyo babicomokoye bituma bakora impanuka kubera umuvuduko.

Iyi mpanuka y'imodoka yabereye imbere yo kuri CHIC mu Mujyi wa Kigali
Iyi mpanuka y’imodoka yabereye imbere yo kuri CHIC mu Mujyi wa Kigali

Ati “Abatwara ibinyabiziga bagomba kwitwararika ndetse igihe umushoferi ahuye n’impanuka agomba guhagarara kugira ngo afashwe kuko iyo habayeho kudahagarara ateza ibyago n’abandi bagenda muri uwo muhanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

eeeee mana jang gusa biteye ubwoba ariko Kuba ntawahasize ubuzima imana ishyimwe gusa aboba motari bahuye nibibazo mubakorere ubuvugizi bishyurwe ibyangiritse .murakoze

Jamviye yanditse ku itariki ya: 24-07-2024  →  Musubize

eeeee mana jang gusa biteye ubwoba ariko Kuba ntawahasize ubuzima imana ishyimwe gusa aboba motari bahuye nibibazo mubakorere ubuvugizi bishyurwe ibyangiritse .murakoze

Jamviye yanditse ku itariki ya: 24-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka