Nyarugenge: Imiryango umunani y’abarokotse Jenoside yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyarugenge barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baravuga ko bishimira ko itariki ya 04 Nyakanga ikomeje kubabera amateka kandi meza kuko hari byinshi igenda ihindura mu buzima bwabo yaba mu gihe Jenoside yahagarikagwa cyangwa nyuma yayo.

Iyi nzu yuzuye itwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 260
Iyi nzu yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 260

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu bagize imiryango umunani y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Karere ka Nyarugenge batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugendabari mu Kagari ka Nkuba mu Murenge wa Mageragere.

Ubwo yashyikirizwaga inzu yo guturamo irimo ibisabwa byose, umusaza Rwigema Etienne, wari usanzwe atuye ahazwi nko mu Cyahafi, yavuze ko ubuzima bw’ubukode yari abayemo butari bumworoheye ku buryo asanga igikorwa yakorewe
kirenze kwibohora.

Ati “Birenze kwibohora, ukuntu ari na byiza ni uko iyi tariki ya 04 nibwo bwa mbere nari ngeze hanze kuva Jenoside itangiye nibwo nari ndebye hanze, nanone nkaba mbonye n’inzu kuri izi tariki ni ho nayinjiyemo nkaba nishimye cyane”.

Igikoni kigizwe n'ibikoresho bigezweho kandi byose biri mu nzu imbere
Igikoni kigizwe n’ibikoresho bigezweho kandi byose biri mu nzu imbere

Mukaremera Delphine na we ni umwe mu bo mu miryango umunani yatujwe. Avuga ko mbere y’uko ahabwa inzu yararaga hanze.

Ati “Mbere y’uko mbona iyi nzu naraye hanze kuko nari mfite utuntu twose mu nzu, aho ntishyuye inzu bakatujyana, nari nsigaye nta kintu na kimwe ngira, n’ibi mureba hano ni ubuyobozi bwabimpaye”.

Mukaremera ashimira umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyarugenge
Mukaremera ashimira umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyarugenge

Bamwe mu baturage basanzwe batuye mu Kagari ka Nkuba bavuga ko bishimiye kuba barimo kugenda babona abaturanyi kandi biteguye kubana na bo neza kandi ko n’uzabakeneraho ubufasha biteguye kubumuha.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, avuga ko Kwibohora nyako ari ugufata ibyari ikibazo bikabyazwamo ibizima cyangwa ibyiza.

Abatujwe muri uyu mudugudu barishimira ko batazongera gusohorwa mu nzu kubera kubura amafaranga y'ubukode
Abatujwe muri uyu mudugudu barishimira ko batazongera gusohorwa mu nzu kubera kubura amafaranga y’ubukode

Ati “Uyu munsi wa none turimo guhangana n’ikibazo cy’ubukene cyangwa se imibereho mibi aho nibura twakwishimira ko nk’Akarere ka Nyarugenge by’umwihariko abaturage bari hejuru y’umurongo w’ubukene bamaze kugera kuri 83%, abari munsi y’umurongo w’ubukene ariko mu bukene busa nk’aho bukabije batarenze 4.6%”.

Abatujwe bahawe inzu irimo ibisabwa byose igizwe n’ibyumba bibiri, igikoni cya kijyambere kirimo buri kimwe ndetse n’ubwiherero hamwe n’ubwogero byose biri imbere mu nzu.

Inzu yatujwemo imiryango umunani yubatswe mu buryo bwa 8 in 1, ikaba yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 261 harimo ayatanzwe n’ikigega cyita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi FARG n’andi yaturutse mu bafatanyabikorwa.

Iyi miryango umunani ikaba ije isanga indi miryango mirongo inani na yo yari yaratujwe mu bihe bitandukanye muri uyu mudugudu wa Rugendabari.

Ubwiherero n'ubwogero byose biri mu nzu
Ubwiherero n’ubwogero byose biri mu nzu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

C.est bien fait !

Luc yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka