Nyarugenge: Hari abakemanga imicungire y’amafaranga y’inkoko zahawe abatuye i Rugendabare

Mu kwezi kwa Mata k’umwaka ushize wa 2019 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatanze amafaranga y’u Rwanda miliyoni 65 yo guteza imbere umushinga w’ubworozi bw’inkoko zigomba gutunga abatujwe mu mudugudu w’icyegererezo wa Rugendabare muri Mageragere.

Ikiraro cyahoze kibamo inkoko
Ikiraro cyahoze kibamo inkoko

Abo baturage kugeza ubu bamaze kuba imiryango 80 yiganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bahawe inkoko 2,300 zitera amagi.

Ingabo z’Inkeragutabara zabanje gucunga izo nkoko kuva muri Mata kugera muri Nzeri mu mwaka wa 2019, zazeguriye abaturage hasigaye inkoko 2,275, ndetse n’amafaranga 10,302,000Frw, bahita bashinga Koperative (yitwa Tuzamurane) yo kuzicunga.

Ubuyobozi bw’iyi koperative buvuga ko mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2020 bwagaragarije abanyamuryango ko kuri konti yabo mu Murenge Sacco hari hamaze kugeraho amafaranga 12,145,000Frw (harenzeho inyungu igera hafi kuri miliyoni ebyiri).

Mukanziza Leah uyobora iyo Koperative akomeza avuga ko nyuma yaho inkoko zahise zigurishwa kuko zari zishaje, havamo amafaranga 5,280,000frw (ubwo Konti yari igiyeho arenga miliyoni 17).

Hagati aho ariko (nyuma ya tariki 07 Werurwe 2020) ngo bakuyeho amafaranga 1,336,195 yo kugurira izo nkoko ibiribwa, ku buryo tariki 14 Mata 2020 ubwo zari zimaze kugurishwa zose, kuri konti ngo hasigayeho arenga gato miliyoni 16.

Mukanziza akomeza avuga ko uwo mushinga w’inkoko wahaye imiryango 72 yari isanzwe iri muri uwo mudugudu amagi yo gufungura (kurya) agera ku 3,391.

Yakomeje asobanura ko bakuyeho amafaranga arenga ibihumbi 400 yo guhemba abakozi no kubakira bamwe mu banyamuryango uturima tw’igikoni.

Ikiraro cy'inkoko zari zarahawe abaturage b'i Rugendabare
Ikiraro cy’inkoko zari zarahawe abaturage b’i Rugendabare

Ibikorwa byose byo kugurisha amagi, ifumbire n’inkoko ndetse no kubikuza amafaranga yo kugura imiti n’ibiribwa hamwe no guhemba abakozi, bituma kuri konti ya koperative kugeza ubu habarirwa amafaranga angana na 15,666,995.

Icyo bamwe mu baturage babivugaho

N’ubwo Mukanziza avuga ko afite inyemezabwishyu za Banki (borderaux) z’ibyo bakoze byose, hari abaturage binubira kuba iyo koperative yaratangiye guhura n’igihombo nyuma y’uko inkeragutabara ziretse kuyicunga.

Umwe muri bo atanga ingero za vuba z’ibyo avuga ko batasobanuriwe, agira ati “umunsi baheruka kuduha amagi bari bagurishije uduparara twayo 200 tuguzwe amafaranga 460,000frw, aya kuki atagiye kuri Konti!

Tuzi ko buri mufuka w’ifumbire wagurishwaga amafaranga 2,500frw, ayo ntayo bigeze batugaragariza, twanabajije impamvu umusaruro w’amagi ugenda ugabanuka niba itaba iterwa n’uko batagura ibiribwa bihagije, turifuza ko batwereka inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga za EBM”.

Ati “Dufite impungenge ko niba umuntu yatanze fagitire (inyemezabwishyu) zanditswe n’intoki, hari imisoro adatanga, izi mpungenge zose twakomeje gusaba ko baza bakabitugaragariza”.

Umwe mu basore bari kumwe n’uyu mutegarugori waganirizaga Kigali Today, asobanura ko hari amafaranga koperative yakuye kuri konti agamije gusazura uturima tw’imboga tw’abanyamuryango, ariko ngo twakorewe bamwe abandi ntibatubona.

Abaturage bari bitabiriye inama ya Koperative, umuyobozi w'akagari (hirya kuri Moto) arangije kubasezerera no kubabwira ko inama itakibaye
Abaturage bari bitabiriye inama ya Koperative, umuyobozi w’akagari (hirya kuri Moto) arangije kubasezerera no kubabwira ko inama itakibaye

Avuga kandi ko hari amafaranga ibihumbi 600 yavuye ku igurishwa ry’amagi n’ifumbire na yo atarashyizwe kuri konti.

Undi muturage ugeze mu zabukuru watujwe i Rugendabare mu myaka irenga ibiri ishize, avuga ko ashonje nyamara iyo koperative yari ikwiye kugira icyo ifashisha abatishoboye muri yo, cyane cyane muri ibi bihe abagira neza badindijwe n’icyorezo Covid-19.

Ibisubizo by’ubuyobozi bwa Koperative n’inzego z’ibanze

Ku bijyanye n’abatarakorewe uturima tw’igikoni, Mukanziza uyobora Koperative avuga ko hari abari basanzwe badufite bitari ngombwa ko bakorerwa utundi.

Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga ryaba ritarasobaniriwe abaturage, Mukanziza asaba abafite ibibazo bose gutegereza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akavaho kugira ngo azabisobanure mu nteko rusange y’abanyamuryango ba Koperative.

Ku bijyanye n’uko nta nyemezabuguzi zigaragaza amafaranga yavuye mu kugurisha amagi n’ifumbire, Mukanziza avuga ko umukiriya wese ugiye kugura umusaruro wa Koperative yishyura kuri banki (SACCO), akazana inyemezabwishyu (bordereau).

Mu gihe iyo Koperative ari yo yaguze ibintu ku bacuruzi batandukanye, na bwo ngo irabifata ikabashyirira amafaranga kuri konti zabo muri banki.

Mukanziza agira ati “Nta hantu twebwe duhurira n’amafaranga, dufite bordereaux gusa”.

Ku bijyanye no kuba inkoko zaragaragaje byihuse ubushobozi buke bwo gutanga umusaruro, Mukanziza hamwe n’umuyobozi mu Karere ka Nyarugenge ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Shumbusho Jean D’Amour, bavuga ko zaguzwe zikuze, kandi ko urusaku rw’abantu bazaga kuzireba na rwo ngo rwazibuzaga gutera amagi.

Shumbusho agira ati “Zaje zishaje ku buryo zitabashije gutera nk’uko twabyifuzaga, zari zigeze ku gutanga umusaruro ku rugero rwa 41%, ubu turashaka kuzana imishwi mito ikarererwa hariya ku buryo tuzatanga umusaruro mwinshi kurushaho”.

Uyu muyobozi avuga ko bataramenya igihe izindi nkoko zizazira bitewe n’uko ari imishwi ituruka mu Buholandi, kandi ko bagikeneye kubanza gusukura ikiraro no gushyiramo ibikenewe byose.

Amakuru y’ibigaragara

Kigali Today yagiye gukurikirana inama ya Koperative yari yatumijwe n’umuyobozi w’Akagari ka Kankuba karimo umudugudu wa Rugendabare, uwo muyobozi abonye uwa Koperative ataje ahita asezerera abaturage bari baje.

Uwo muyobozi w’akagari yahise abwira umunyamakuru ati “iyo nkuru urimo gukurikirana izakugaruka”.

Ako kanya (bwari bwije) umuyobozi wa Koperative (Mukanziza Leah) yahise aboneka hepfo y’ibiro by’akagari mu muhanda atashye iwe, umuyobozi w’akagari ahita abwira umunyamakuru ati “nguriya umuyobozi wa koperative genda umurebe”.

Umunyamakuru yakurikiye uwo muyobozi wa Koperative wari winjiye mu nzu iwe, arakomanga batinda gukingura, hashize akanya haza umusore abaza umunyamakuru icyo ashaka, wa musore yikoza mu nzu arahamagara ati “Mama”, agaruka avuga ko uwo mubyeyi adahari.

Umunyamakuru yahise ahamagara telefone y’uwo muyobozi yumva ntiri ku murongo.

Bukeye bwaho umunyamakuru yahamagaye umuyobozi w’Umurenge wa Mageragere nk’uko yari yamurangiwe n’uw’akagari, uwo muyobozi yanga gufata telefone asaba kohererezwa ubutumwa bugufi.

Umunyamakuru amubwiye icyo akeneye mu butumwa bugufi, ahita amuha nimero z’umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyarugenge, uyu na we yamaze kumva uko inkuru iteye ahita amusaba ko bazajyana i Mageragere kumva ubuyobozi bwa Koperative.

Rugendabare, umwe mu midugudu y'icyitegererezo mu Rwanda
Rugendabare, umwe mu midugudu y’icyitegererezo mu Rwanda

Isaha igeze yo kujyayo umunyamakuru yahamagaye wa muyobozi, amubwira ko yatumiye abayobora Koperative kugira ngo ari bo baza mu biro bye mu Karere ka Nyarugenge, akaba ari ho umunyamakuru agomba kuganirira na bo.

Aba bayobozi ba Koperative aho kuza bitwaje ‘inyemezabwishyu cyangwa inyemezabuguzi z’ibyaguzwe n’ibyagurishijwe,’ bari bitwaje inyandiko zari ku mpapuro za ‘diplicata’ hamwe n’agatabo ka banki.

Mukanziza uyobora iyo Koperative ‘Tuzamurane’ yagize ati “bordereaux zose uramutse uje mu biro iwanjye (i Mageragere) nazikwereka”.

Uyu muyobozi wa Koperative ahakana ko yirengagije kwitaba umunyamakuru wamushakaga iwe ku munsi wabanjirijeho.

Mukanziza avuga ko bitari bikwiye ko umuturage ahamagara itangazamakuru ryo kuza kumva ibibazo by’abanyamuryango basaba Koperative ibisobanuro by’imicungire y’inkoko.

Umunyamakuru yahise ahamagara kuri telefone umwe mu baturage bafite ikibazo, amuhuza na Mukanziza wari mu biro by’akarere ka Nyarugenge, Mukanziza abwira uwo muturage ko kugeza ubu atemerewe guhura na we kubera Covidi-19 ngo amwereke inyemezabwishyu.

Ati “Ndumva ari wowe wenyine ufite ikibazo. Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA) nicyongera kutwemerera gukora inama, tuzabibagaragariza byose”.

Mukanziza na Shumbusho bavuga ko umuturage ugaragaza ibyo bibazo byo kutanyurwa n’imicungire ya koperative bamuzi neza, kandi basanze afite ikibazo cy’imyifatire n’imiterere idahwitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mubigaragara rwose ahubwo uwomuturage nuwo gushimwa kugaragagaza ibitagenda ntakosa ririmo kdi biragaragako harimo ibibazo bidasobanutse.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Inyerezwa ry’amafaranga ndabona ryitirirwa igihombo ntakabuza hano harimo amakosa.

Mpano yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Ibintu by’amakoperative birimo ikibazo ariko iyo bigeze kuriyi ya Rugendabari biba ibindi bindi iyi yo niba twayita koperative cy umutungo w’umuntu kugiti cye nsinzi gusa inzego zibishinzwe zibikurikirane bazane aba auditeurs kugirango abaturage barenganurwe

Crety yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Nibafatire hafi ahubwo hataranyerezwa byinhi yenda yabona ibyo yishyura niba yaribye umutungo w’abandi.
Ariko Akarere ka Nyarugenge ni ko kagombye kuba aka mbere mu gushaka igisubizo hakiri kare.
Iyo umunyamakuru abwiwe ko inkuru akurikirana izamukoraho, dossier yagombye guhita ishyikirizwa RIB ikinjira mu iperereza

Mparambo yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka