Nyarugenge: CESTRAR yasannye inzu 25 z’abarokotse Jenoside

Abagize urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) basannye inzu 25 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR, Biraboneye Africain, avuga ko ibyo babikoze muri gahunda y’ukwezi kwahariwe kuzirikana no guteza imbere umurimo, kuva tariki 01 Gicurasi buri mwaka, gusana izo nzu kikaba ari kimwe mu bikorwa byinshi bakoze.

Mu bindi bakoze, harimo kuba barafashije abarimu babashyiriraho inzu zitunganya umusatsi, abandi babafasha mu bworozi bw’inkoko, abandi babaha mudasobwa zibafasha mu kazi, ndetse bakorana n’amasendika yabo y’abaganga, bajya gupima abaturage COVID-19, abandi barabakingira, abandi babapima Hepatite C, babaha n’inyigisho zibafasha mu buzima bwabo.

Igikorwa cyo gusana izo nzu ni cyo gisoza ibyo bari barateguye muri uku kwezi k’umurimo, bifatanya n’abaturage b’Umurenge wa Nyamirambo, basana inzu 25 zatujwemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR, Biraboneye Africain
Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR, Biraboneye Africain

Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR, Biraboneye Africain ati “Bari bafite inzu zikeneye mu by’ukuri gusanwa. Ni igikorwa twakoranye n’inzego z’ubuyobozi, n’izindi nzego zose dushyize hamwe kugira ngo dufashe abaturage bari bari muri icyo kibazo. Inzu zikwiriye kongera gusubirwamo ni nyinshi, ariko izo twabonye zirusha izindi kumera nabi zari 25. Ni igikorwa twatangije dusoza uku kwezi, ariko imirimo itarangira tuzayikomeza kugeza ubwo tuzayisoza.”

Biraboneye avuga ko ibi babikoze nk’amasendika kuko bifuza ko amasendika yagira uruhare rugaragara, hejuru yo guhagararira abakozi n’ubuvugizi, ariko akagira uruhare no mu iterambere ry’Igihugu, akinjira mu buzima bw’abaturage agafatanya na bo, cyane cyane ko bafite ubumenyi butandukanye, bakora mu bice byinshi bitandukanye by’umurimo.

Uyu bamwubakiye urupangu rw'inzu ye
Uyu bamwubakiye urupangu rw’inzu ye

Ibikorwa nk’ibi babikora buri mwaka, usibye mu myaka ibiri ishize nibwo batabikoze kubera icyorezo cyari kiriho cya COVID-19. Mbere yaho bakaba barabikoze mu myaka nk’itatu, bakavuga ko muri uyu mwaka wa 2022 aribwo cyitabiriwe cyane.

Kugura ibikoresho byo gusana izo nzu byari bihagaze muri miliyoni 7 n’ibihumbi 600 mu mafaranga y’u Rwanda, ariko hakiyongeraho kuba abanyamuryango bari hagati ya 200 na 250 biganjemo abakora iby’ubwubatsi bo muri Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA), batanze imbaraga zabo mu gusana izo nzu batishyuwe, mu gihe ubusanzwe abafundi bahembwa ibihumbi bitanu, abayede bagahembwa bitatu.

Biraboneye ati “Ukoze igiteranyo usanga mu by’ukuri ari inkunga ifatika yabarirwa muri za miliyoni.”

Mu guhitamo abo basanira inzu ngo CESTRAR yabikoze ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho izo nzu ziherereye ndetse n’abahagarariye Umuryango IBUKA urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Barebaga inzu zikeneye gusanwa byihutirwa, ariko na ba nyirazo badafite ubushobozi.

Abasaniwe inzu babyakiriye bate?

Mujawayezu Jennifer ni umubyeyi ufite ubumuga akaba umwe mu batujwe muri izo nzu mu Mudugudu wa Kiberinka. Inzu yatujwemo ayibanamo n’abana babiri n’umugabo.

Inzu yabo yari yarangiritse cyane cyane urubaraza rwarasenyutse, ku buryo hari aho yasaga n’inegetse ku mukingo, bikamugora kuhaca ava ku nzu ajya mu murima uyikikije.

Mujawayezu yashimiye abamusaniye inzu yari yarangiritse ku ruhande rwo hepfo y'iki kigega cy'amazi
Mujawayezu yashimiye abamusaniye inzu yari yarangiritse ku ruhande rwo hepfo y’iki kigega cy’amazi

Ati “Aha hose barimo gusana sinari ngishoboye kuhaca ngo mbe najya mu murima nyuze mu gikari. Yari yarangiritse cyane, ubona ko ishobora no kugwa. Ndashima Imana yo ikoresha abantu bayo bakadutekerezaho, tukisanga badukoreye ibyifuzo twari dufite mu mutima.”

Undi wasaniwe inzu witwa Havugimana Jean d’Amour, yagize ati “Jyewe byandenze! Murabona ukuntu yari yarasenyutse uhereye hano ku rubaraza gukomeza no mu nzu. Turashima rwose abadutekerejeho.”

Havugimana na we wasaniwe inzu ati "Byaturenze!"
Havugimana na we wasaniwe inzu ati "Byaturenze!"

Abatujwe muri izo nzu bazimazemo imyaka ibarirwa mu icumi. Havugimana avuga ko impamvu batazisaniye ari uko ubushobozi bwabo ari buke, gusa akavuga ko bagiye kuzifata neza, kandi ko aho yakwangirika uwaramuka afite ubushobozi yazajya agerageza kuyisana adategereje ko abamwubakiye bazagaruka kumusanira.

MIFOTRA ishima ibikorwa bya CESTRAR

Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yashimye ibi bikorwa bya CESTRAR cyane cyane byo guteza imbere abandi, kuko umurimo utagirira akamaro uwawukoze gusa.

Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri MIFOTRA
Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri MIFOTRA

Ati “Ni igikorwa cyiza, turagihuza n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Ejo hazaza h’umurimo ni intego duhuriyeho’, mu by’ukuri ntabwo umurimo ari ukwikorera gusa. Tugomba kwikorera ariko tugakorera n’abandi, ndetse tugakorera n’Igihugu.”

MIFOTRA ivuga ko mu bindi byakozwe muri uku kwezi kwahariwe umurimo, hari ibiganiro nyunguranabitekerezo byakozwe ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, bihuza inzego zitandukanye. Bose baganiriye ku guteza imbere umurimo no gufasha cyane cyane urubyiruko kubona imirimo, ruyihawe cyangwa se ruyihangiye, ndetse no kureba ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka