Nyarugenge: Bishimiye ibyagezweho mu mwaka ushize, imihigo irakomeje

Abatuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’umuganura bishimiye ibyagezweho mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, banahigira gukomeza kwesa imihigo.

Uku niko Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwa remezo hamwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge baserutse
Uku niko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo hamwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge baserutse

Mu gihe ku wa Gatanu tariki 05 Kamena 2022, mu bice bitandukanye by’Igihugu hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w’umuganura, abatuye mu Karere ka Nyarugenge bahisemo kuwizihiriza mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo, mu gikorwa cyabimburiwe n’umutambagiro wakozwe mu buryo bwiganjemo ibya gakondo, nk’imbyino ndetse n’imyambaro.

Ni umutambagiro wari ugizwe n’amatsinda abiri, aho rimwe ryaturutse kuri Serena Hotel, mu gihe irindi ryaturutse ku mashuri yo ku Ntwari, ubundi bahurira muri Car Free Zone ahazwi nko mu marangi, ari na ho ibirori nyirizina byabereye.

Abitabiriye ibyo birori bibukijwe zimwe mu ndangagaciro z’ingenzi zibumbatiye umunsi w’umuganura, zirimo gukunda umurimo ndetse no kuwunoza, ubumwe hamwe no kwishimira ibyagezweho.

Bakoze umutambagiro. Abaturutse ku ishuri ry'Intwari ni uko bari bameze
Bakoze umutambagiro. Abaturutse ku ishuri ry’Intwari ni uko bari bameze

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yavuze ko bafite byinshi bishimira byagezweho, birimo ibikorwa remezo byabafashije kurushaho kwiteza imbere, nka bumwe mu buryo bwo gushaka inyungu.

Yagize ati “Hari ibikorwa remezo birimo n’aha turi, nk’ahantu heza hakozwe mu rwego rwo kudufasha kwidagadura, tukazirikana umuco wacu, ariko bigafasha n’Abanyarwanda gukomeza kwiteza imbere, bitewe n’ibikorwa bahakorera by’ubucuruzi”.

Yakomeje agira ati “Twabonye n’inyubako nziza zikoreramo inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, hari imihanda kandi myiza myinshi icaniye twagezeho, bituma umutekano urushaho kuba mwiza, ndetse iterambere rikaba ririmo kwihuta kuri benshi, cyane ko n’ishoramari ryahise rizamuka”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko bishimira ko mu mwaka ushize hashyizweho gahunda nyinshi zitandukanye zarushijeho gufasha abantu kugira imibereho myiza.

Dr. Merard Mpabwanamaguru yavuze ko bishimira ibikorwa byo kugoboka abatishoboye byakozwe n'Umujyi wa Kigali mu mwaka ushize
Dr. Merard Mpabwanamaguru yavuze ko bishimira ibikorwa byo kugoboka abatishoboye byakozwe n’Umujyi wa Kigali mu mwaka ushize

Yagize ati “Mu mwaka ushize habayeho gushyira imbaraga mu kurandura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, nk’intambwe iganisha kugira ngo na bo tubarememo ukwigira. Hari abubakiwe inzu kugira ngo babone amacumbi, hari abahawe ibibatunga, abagiye bafashwa kugira ngo babone ibishoro mu bucuruzi, abubakiwe aho biyuhagirira ndetse n’ubwiherero, mu buryo bwo kurandura burundu ibibazo bibangamiye ituze n’umudendezo w’abaturage”.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abo mu Karere ka Nyarugenge basabwe gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu nzira y’ubusabane, kuko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe, ariko kandi byose bigakorwa basigasira ibyagezweho, bafata ingamba zihamye z’iterambere ry’Igihugu nk’uko bahora babyibutswa n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Habayeho no gusangira amafunguro yiganjemo ayo bakundaga gutegura mu bihe byo hambere
Habayeho no gusangira amafunguro yiganjemo ayo bakundaga gutegura mu bihe byo hambere
Abana bahawe amata
Abana bahawe amata

Reba uko byari byifashe muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka