Nyarugenge: Batangije Icyumweru cy’Ubujyanama hashyirwa umuturage ku isonga

Mu Karere ka Nyarugenge hatangijwe Icyumweru cy’Ubujyanama ku nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze imiyoborere myiza, ishyira umuturage ku isonga mu mitangire ya Serivisi”.

Batangije Icyumweru cy'Ubujyanama hashyirwa umuturage ku isonga
Batangije Icyumweru cy’Ubujyanama hashyirwa umuturage ku isonga

Ni mu rwego rwo kumenya ibibazo biri mu baturage, birimo aho serivisi zigenewe umuturage zidatangwa uko bikwiye, hanafatwa ingamba ziganisha ku iterambere rirambye.

Abaturage bo mu mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko bahangayikishijwe no gusigara inyuma mu iterambere kubera imbogamizi zirimo ibura ry’amashanyarazi, umuhanda mubi ubateza inkangu ndetse n’ibura ry’amazi.

Abaturage barimo n’Umuyobozi w’Isibo ya Gukunda Igihugu muri Rwintare ati “Ahandi usanga hari ibikorwa byegerejwe umuturage bituma abasha kwiteza imbere, nk’ubu iyo ahantu hari umuriro, imihanda n’ibikorwa birushaho kwiyongera, umuntu akaba yabasha gusudira. Kuba nta muhanda bituma nta n’uwaza gushora imari cyangwa ngo abashe kujya mu kazi bimworoheye”.

Uwitwa Hakuzimana Vedaste ati “Umuhanda ni mubi, twagiye twumva yewe n’impanuka zabayemo n’ubwo tutakurikiye ngo tumenye niba hari uwapfuye, ariko bagiye bajyanwa kwa muganga biturutse ku mpanuka yatewe n’umuhanda mubi. Dufite n’ikibazo cy’amazi”.

Mukanyarwaya Florentine nawe avuga ko bahangayikishijwe n’uko umurenge wabo byumwihariko akagari ka Gasharu, basa nk’aho basigaye inyuma mu iterambere rirambye.

Ati “Ibibazo bihari bituremereye ni amashanyarazi, umuhanda n’amazi. Abantu bafite amazi ni abatuye munsi y’umuhanda ariko abari hejuru yawo ntayo pe, bisaba kujya kuvoma kure ugasanga umuntu aravunika kandi yagakoze ibindi. Ibindi bibazo twari dufite birimo abana bataye amashuri, abakoraga inzoga z’inkorano, byose barabikemuye rero n’ibi ni badufashe bikemuke burundu”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmanuel, avuga ko ibyo bibazo basanzwe babizi ndetse ko byagiye bitinda bitewe n’imiterere y’imiturire ya Gasharu, ariko ko ubu barimo gusatira ibisubizo birambye mu rwego rwo gukomeza gushyira umuturage ku Isonga.

Ati “Icyizere twakibahaye kuko nyuma yo kubibona twashatse n’uburyo bwo kubikemura. Umuyoboro w’amazi urimo gukorwa kuko ikigega cyo cyamaze kuzura, kiri kuri Mont Kigali. Igisigaye n’ukuzuza uwo muyoboro bigahuzwa ubundi amazi agatangira gusaranganywa mu baturage”.

Ngabonziza kandi yavuze ku kibazo abaturage bagaragaje kijyanye n’umuriro, agira ati “Umuriro w’amashanyarazi nawo uri hafi mu gihe cy’ukwezi kumwe bizaba byakemutse, kuko turimo gukorana na REG ngo bikemuke vuba”.

Ati “Ku bijyanye n’umuhanda umaze igihe kinini udakorwa kandi mubi, ukeneye kugira ngo ukorwe mu buryo bugezweho, twabishyize mu igenamigambi ry’umwaka turimo uzasozwa muri Kamena. Kwimura abaturage batuye ahazanyuzwa uwo muhanda twarabiteguye, iki cyumweru barimo kubarirwa ku buryo Werurwe izarangira bamaze kwishyurwa bose. Muri Mata ibikorwa byo kuwubaka bikazatangira gukorwa”.

Umuhanda bivugwa ko ukeneye gukorwa ni uwa Nyamirambo uva ahitwa mu Miduha werekeza kuri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere).

Ngabonziza kandi avuga ko impamvu bahisemo gutangiriza icyo cyumweru muri Gasharu ari uko ari agace gakorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi, gaturiye igishanga kakaba gakora ku ishyamba, gatuwe cyane kurusha utundi tugari, ariko bakaba bafite ibibazo bijyanye n’imiterere y’Akagari ubwako, birimo imiturire idahwitse, kubaka binyuranyije n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, kuba hari abaturage batishimiraga serivisi itangwa n’inzego z’ibanze zibegereye n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka