Nyarugenge: Barasabwa kwirinda ubahamagara ababeshya ko bahawe akazi k’ubwarimu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge burasaba abantu kwirinda uwiyita umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere (District Education Officer/ DEO), akaba arimo kubahamagara ngo “bajye gufata amabaruwa y’akazi k’ubwarimu”.

Akarere ka Nyarugenge kavuga ko uwo muntu arimo gukoresha nimero ya telefone 0782147198, agasaba abantu kuza ku Karere bitwaje ibahasha yo gushyiramo ibaruwa y’akazi, hamwe na fanta y’ishimwe.

Akarere ka Nyarugenge gakomeza kavuga ko iyo nimero ya telefone ibaruye ku mazina y’uwitwa Bampoyiki Viriani, n’ubwo we yiyita umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere.

Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge rivuga ko iby’akazi k’ubwarimu umuntu arimo guhamagarira abandi ari ibinyoma, "bityo nta muntu ukwiye kumwumva cyangwa ngo amuhe icyo yamusaba cyose nk’amafaranga."

Akarere ka Nyarugenge kibutsa abantu ko guhabwa akazi ka Leta nta kiguzi bisaba ku muntu watsinze ikizamini, kandi wujuje ibyangombwa bisabwa kuri uwo mwanya.

Ubuyobozi bw’aka Karere bukomeza busaba abantu kwirinda no kudaha agaciro indi nimero yose yabahamagara, inyuranya n’ibyavuzwe muri iri tangazo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yakomeje asobanurira Kigali Today ko uwakoresheje nimero ya telefone irimo kuvugwa, akomeje gushakishwa n’Ubugenzacyaha.

Ngabonziza avuga ko batanze itangazo nyuma yo kubona ko hari abantu bakomeje kuza ku Karere, bavuga ko baje gufata amabaruwa y’akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka