Nyarugenge: Barasaba ko gahunda za RIB mu baturage zahoraho

Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge barishimira gahunda ya serivisi z’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu baturage, kuko irimo kubafasha kugaragaza ibibazo byabo, bigahabwa umurongo, ari naho bahera basaba ko yahoraho.

Abaturage basaba ko iyi gahunda yajya iba mu buryo buhoraho
Abaturage basaba ko iyi gahunda yajya iba mu buryo buhoraho

Ni gahunda igiye kumara ibyumweru bitanu, ifite insanganyamatsiko igira iti “Guhabwa serivisi ni uburenganzira, turwanye ruswa n’akarengane”. Ikigambiriwe ni ukugira ngo abaturage basobanurirwe ibigendanye n’uburenganzira bwabo, mu guhabwa serivisi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, kandi bakazihabwa ntawe urenganye.

Ubwo iyi gahunda yari igeze ku mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ku wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, abatuye muri ako karere by’umwihariko abo mu Murenge wa Mageragere, bavuze ko iyi gahunda irimo kubafasha kugaragaza ibibazo byabo, bagasaba ko yahoraho.

Ngabonziza avuga ko gahunda y'ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage ari nziza
Ngabonziza avuga ko gahunda y’ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage ari nziza

Eric Birikunzira wo mu Kagari ka Mataba, avuga ko bishimiye kuba RIB, yabegereye, kuko hari ibibazo yabafashije guhabwa umurongo byari byarapfukiranywe.

Ati “Byadushimishije kuba hari abaturage batabonaga umwanya wo kuba bajya ku biro bya RIB, babashije kuba batangira ibibazo byabo hano, kuko hari n’ibibazo bigenda bipfukiranwa, umuntu akarenganwa, akabura aho yakwerekeza, ariko kuba RIB yajye biradushimishije cyane, ahubwo bagiye babikora kenshi byadufasha”.

Christine Umutesi wo mu Kagari ka Nyarurenzi, avuga ko kuba RIB yabegereye byabafashije kugaragaza ibibazo byabo.

Ati “Byatugoraga guterera umusozi tukajya kuri RIB, kugira ngo badukemurire ibibazo biba byarananiranye, mu mudugudu cyangwa se ku kagari. Ubu rero byabaye byiza kuba baje bakatwegera, ahubwo ni ukureba uko iki gikorwa cyajya gihoraho, ku buryo gikorwa byibuze kabiri mu mwaka”.

Ibibazo abaturage bagaragaza byandikwa n'abakozi ba RIB
Ibibazo abaturage bagaragaza byandikwa n’abakozi ba RIB

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko n’ubwo ibibazo byose byagaragaye atari ibyo ku rwego rw’ubugenzacyaha, ariko kandi ngo iyi gahunda ari nziza.

Ati “Ni gahunda nziza cyane, kuko harimo RIB nk’urwego rw’ubugenzacyaha bwifuza kumenyekanisha serivisi rutanga, kugira ngo bifashe abaturage kumenya uburenganzira bwabo, n’urwego nk’uru, nibyo rubafashijemo, muri gahunda y’igihugu yo kurwanya ibyaha ibyo ari byo byose, dushaka no kugira ngo tugire umutekano usesuye, kuko niwo wa mbere dufata nk’ishingiro rya byose”.

Umugenzuzi muri RIB, Modeste Mbabazi, avuga ko gahunda yahariwe ukwezi kwa serivisi za RIB mu baturage, ibafasha, ikanabibutsa ko batagomba guheranwa n’agahinda.

Ati “Bidufasha kugira ngo mumenye uburenganzira bwanyu, aho muzajya umuyobozi akakurerega, umenye y’uko atari we ubushobozi burangiriraho, hari abandi bashobora kugufasha, we guheranwa n’agahinda, ngo uheranwe n’ibibazo byawe, wumve y’uko niba umuntu ugomba kuguha serivisi yakurereze ukumva ko abayobozi bose ariko bakora, ntabwo aribyo”.

Modetse Mbabazi
Modetse Mbabazi

Nyuma y’Akarere ka Nyarugenge, biteganyijwe ko iyi gahunda ikomereza mu ka Kicukiro ku wa gatatu, ikazasozwa hamurikirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ibibazo byagaragaye mu baturage nyuma yo kuzenguruka uturere twose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka