Nyarugenge: Bahangayikishijwe na ruhurura ya Kamenge itubakiye

Abaturage batuye mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Munanira II, Umurenge wa Nyakabanda, bahangayikishijwe n’uko ruhurura ya Kamenge itubakiye ikaba ishobora kubateza ibyago mu gihe hatagize igikorwa vuba, cyane ko muri iyi minsi harimo kugwa imvura nyinshi.

Bifuza ko iyi ruhurura yakubakirwa kuko ibateza ibibazo
Bifuza ko iyi ruhurura yakubakirwa kuko ibateza ibibazo

Umwe mu baturage bahatuye watangiye ikibazo mu nteko rusange yo ku wa 16 Ugushyingo 2021 witwa nkurikiyinka Jean Baptiste, avuga ko kuba ruhurura itubakiye bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Iyo imvura iguye akenshi tuba duhangayitse kuko tuba tubona ko ubuzima bwacu buri mu kaga, amazi akinjira mu nzu akadusenyera n’ibindi”.

Asaba Leta ko yabubakira ruhurura ku buryo guhangayika byavaho, bagatekereza ibindi byateza imbere imibereho yabo.

Iyo imvura yaguye imanukana ibitaka n'imyanda
Iyo imvura yaguye imanukana ibitaka n’imyanda

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Nyarugenge, Niyibizi Jean Claude wari muri iyo nteko rusange, yavuze ko bagiye kubakorera ubuvugizi kuri icyo kibazo kugirango kibe cyakemuka.

Ati “Abaturage baba bafite ibyifuzo byiza kandi byumvikana. Akenshi natwe nk’ubuyobozi twumva ko ibyifuzo byabo byakemuka. Mu by’ukuri kubaka ruhurura bisaba ubushobozi kandi, uburyo umuturage aba atanzemo ikifuzo ni inzira nyayo kuko biba bivuye ku mudugudu natwe tukabizamura kugeza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, noneho byamara gusuzumwa bigashyirirwaho ingengo y’imari ku buryo bisubizwa”.

Icyo kibazo cyagaragarijwe mu Nteko y'abaturage
Icyo kibazo cyagaragarijwe mu Nteko y’abaturage

Avuga ko ikibazo cya ruhurura ya Kamenge aribwo akimenye ariko bagiye kugisuzuma noneho kikazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, kuko iy’uyu mwaka yarangiye noneho bazubakirwe ruhurura cyane ko ifasha no mu iterambere rusange ry’Akarere.

Niyibizi ashima Leta yashyizeho gahunda y’inteko rusange kuko ihuza ubuyobozi n’abaturage mu rwego rwo kubakemurira ibibazo ndetse bagire n’uruhare mu bimukorerwa.

Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myiza muri Nyarugenge, Niyibizi Jean Claude
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza muri Nyarugenge, Niyibizi Jean Claude
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka