Nyarugenge: Bahamya ko ibyo FPR yabijeje mu 2017 yabigezeho hejuru ya 90%

Abaturage b’Akarere ka Nyarugenge, bashima ko ibyo FPR-Inkotanyi yabijeje mu bikorwa byo kwamamaza umukuru w’Igihugu ariwe Paul Kagame mu 2017 yabibagejejeho hejuru ya 90% muri manda y’imyaka irindwi ishize.

N'abasheshe akanguhe bahamya ko ibyo bijejwe mu 2017 byagezweho hejuru ya 90%
N’abasheshe akanguhe bahamya ko ibyo bijejwe mu 2017 byagezweho hejuru ya 90%

Babitangaje kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, aho ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida Depite byabereye mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya, byitabiriwe n’abaturage barenga ibihumbi 25 bo mu mirenge 5.

Bimwe mubyo bishimira, ni amazi meza yegerejwe abaturage mu Mirenge ya Kanyinya na Kigali aho bajyaga bajya kuvoma ibishanga ingona zikabarya none ubu byarakemutse.

Uwitwa Nsengimana Charles avuga ko muri 2017 n’imyaka yabanje, bari bahangayikishijwe no kuvoma ibishanga ariko ubu byakemutse.

Nsengimana Charles ashima ibyagezweho muri manda ishize
Nsengimana Charles ashima ibyagezweho muri manda ishize

Ati: “Dufite ubuhamya bufatika, aho muri 2017 ubwo twari mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, twahuye n’ibyago dupfusha umubyeyi wari ugiye kuvoma ngo aze yitegure kuko yagombaga gutanga ubuhamya muri ibyo bikorwa, ariko ingona imurira yo ahaburira ubuzima ndetse hari n’abandi byagiye bigendekera bityo mu bihe bitandukanye. Ubu rero muri iyi manda dusoza, Umurenge wa Mageragere wamaze kwegerezwa amazi bose, ndetse byorohera n’ibindi bikorwa bitandukanye gukorwa birimo kubaka amashuri n’ibindi”.

Mu karere ka Nyarugenge, hari imihanda yongerewe ndetse n’imishya irimo uwa Ruriba kugera ku Ryanyuma, Biryogo, Muhima n’ahandi.

Ibikorwa remezo muri Nyarugenge kandi muri manda y’imyaka 7 byagezweho bijyanye no kuvugurura imiturire harimo Imidugudu ya Gitega na Kimisagara, ibitaro byubatswe bya Nyarugenge, ibigo Nderabuzima byongerewe serivise yo kubyaza abagore kandi ubusanzwe ku bigo Nderabuzima ibyo ntibihaba. Ibyo bigo Nderabuzima ni Nyarurenzi, Rugarama ndetse na Poste de Sante ya Karama.

Nsengimana yakomeje avuga ko Kagame ibyo yabemereye muri Nyarugenge mu mwaka wa 2017, babibagejejeho hejuru ya 90% ariyo mpamvu bazakomeza kumutora. Ati: “Kudatora Paul Kagame ni ukunyagwa zigahera kuko ibyo yadusezeranyije byose 90% yarabikoze kandi tumuri inyuma ibihe byose”.

Bizimana Laurent yizeye ko 10% ry'ibitaragezweho muri manda itaha bizagerwaho
Bizimana Laurent yizeye ko 10% ry’ibitaragezweho muri manda itaha bizagerwaho

Asaba ko 10% ry’ibitarakorwa nabyo byazakorwa muri iyi manda y’imyaka 5 biteguye kumutorera ndetse ibyagezweho bikarindirwa umutekano. Ati: “Dukwiye gukomeza kurinda ibyagezweho, ariko nanone ibitaragerwaho nk’imihanda ya Kaburimbo, abatarabona amashyanyarazi bakayabona, abantu bakabona amazi meza hose kandi ibyo twizeye neza ko twese nidutora Kagame tuzabigeraho muri iyi manda y’imyaka itanu”.

Bizimana Laurent, utuye mu murenge wa Kigali mu kagali ka Rwesero, avuga ko yahisemo neza ubwo yahitagamo FPR-Inkotanyi kuko yamuhaye byose ndetse imurengerezaho. Ati: “Nkanjye sinize kandi ubushobozi bwari buke, ariko abana banjye bose barize babikesha Kagame. Yampaye inka ubu ndakamirwa, twabonye amashuri hafi, amavuriro, amazi meza, ntakindi twamunganya arakagira umugisha ntakindi namwifuriza”.

Nyarugenge kuri site ya Kanyinya niho abakandida Kayiranga Eric, Ingabire Neema Eugenie na Yvonne Mujawabega biyamamarije
Nyarugenge kuri site ya Kanyinya niho abakandida Kayiranga Eric, Ingabire Neema Eugenie na Yvonne Mujawabega biyamamarije

Bizimana akomeza avuga ko kera abantu barwaraga amavunja ariko ibyo byabaye amateka ku buzima bw’Abanyarwanda kandi ko bamushyigikiye cyane ndetse ntakintu na kimwe cyabahungabanya bamufite.

Amafoto: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka