Nyarubuye: Hagiye kubakwa urwibutso ruzakira imibiri ibihumbi 80
Nyarubuye nka rumwe mu nzibutso 5 zikomeye mu gihugu tariki 20/10/2015 CNLG yahatangije igikorwa cyo kubaka urwibutso ruzakira imibiri ibihumbi 80.
Nsengiyumva Vincent Perezida wa Ibuka mu karere ka Kirehe avuga ko CNLG yabemereye kubaka urwo rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abaturage bakaba bari gutegura aho ruzubakwa bataburura imibiri ishyinguwemo.

Avuga ko igikorwa cyo kubaka cyatangiyeCNLG ikaba imaze gutanga amafaranga yo kwifashisha mu gutunganya ahazubakwa urwibutso angana na Miliyoni zisaga eshanu n’inkunga igera kuri miliyoni 260 zo kubaka.
Yavuze ko igikorwa gikomeye ari icyo kugura amasanduku yo gushyingura mo imibiri igihe urwibutso ruzaba rwuzuye ati “isanduku imwe igura amafaranga agera mu bihumbi ijana urumva rero amasanduku agera mu bihumbi 80 hagomba ubwitange bwa buri wese”.

Yavuze ko hari icyizere ko kwibuka ku nshuro ya 22 urwibutso ruzaba rwuzuye habaye ukwitanga kwa buri wese.
Ati“ ndasaba abaturage kugira igikorwa icyabo bityo tuzashyingure abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu cyubahiro,umusanzu waba uw’ubushobozi mu mbaraga ndetse nababishoboye nk’abacuruzi bakaba batanga umusanzu wabo nibura iyo mibiri ishyingurwe neza”.
Rwakayigamba Ferdinand umwe muri komite ishinzwe kubaka urwibutso avuga ko abaturage bakomeje gutanga ingufu kugira ngo urwibutso rwubakwe nka rumwe mu nzibutso eshanu zikomeye mu gihugu.
Yakomeje kandi agira ati“Inzibutso za Jenoside zo mu mirenge barateganya ko zazimurirwa mu rwibutso rwa Nyarubuye uretse imibiri yo mu rwibutso rw’akarere ka Kirehe niyo m’urwibutso rwa Nyabitare niyo itazimurwa”.

Yakomeje ashimira Nkubiri Alfred watanze inkunga yo gutunganya neza urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare narwo rukaba icyitegererezo.
Ahagiye kubaka urwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye imibiri ikabakaba ibihumbi 60 by’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 biciwe i Nyarubuye baturutse mu mpande zinyuranye z’igihugu abenshi bakaba bariciwe muri Paruwasi ya Nyarubuye ubwo bari bahahungiye.
Icyiciro (phase)cya mbere cyo kubaka urwibutso kizatwara agera kuri miliyoni 350 y’u Rwanda.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|