Nyarubaka: Aho kurobera ifi abaturage, umushinga GCS wabigishije kuyirobera

Abakorana n’umushinga GCS (Global Civic Sharing) w’Abanyakoreya ukorera mu Murenge wa Nyarubaka muri Kamonyi, bahamya ko amahugurwa bahawe n’uyu mushinga yatumye bajijuka ndetse bakaniteza imbere.

Abari mu matsinda yo kwigira bahamya ko umushinga GCS wabavanye mu bukene
Abari mu matsinda yo kwigira bahamya ko umushinga GCS wabavanye mu bukene

Babitangaje kuri uyu wa 30 Nyakanga 2018, ubwo bari bateranye bari kumwe n’abakozi b’uyu mushinga uterwa inkunga na KOICA, bagamije kureba ibyo bagezeho mu mwaka barimo gusoza, ndetse banahige ibyo bazakora mu mwaka ukurikiyeho.

Uyu mushinga ufasha abaturage kwivana mu bukene, ukorana n’amatsinda 40 agizwe n’abantu 35 buri tsinda, aho ahanini bashyira hamwe amafaranga buri cyumweru mu rwego rwo kwizigamira, buri muntu agatanga nibura 200Frw mu cyumweru, ubishoboye akaba ageza ku 1000Frw.

Uyu mushinga icyo wabafashije mu myaka itatu umaze, wabahuguye ku kwizigamira ku buryo ubu babigize umuco, gucunga umutungo no ku buhinzi bwa kijyambere ndetse ukanabafasha kubona inguzanyo bitabagoye.

Mukagatare Veneranda umaranye imyaka itatu n’uyu mushinga, ahamya ko aho umugejeje hashimishije.

Ati “Ntarahura na GCS nari umukene ntinya kujya aho abandi bari. Nyuma yo guhugurwa, uyu mushinga wampaye inka y’ibihumbi 350Frw mu buryo bw’inguzanyo, irankundira irabyara ikajya ikamwa litiro 10 ku munsi, ngurisha amata ndikenura kandi narangije no kwishyura mfata n’indi nguzanyo”.

Arongera ati “Ubu namenye ubwenge, mbere agafaranga nabonaga nahitaga nkarya, igiceri cya 50 singihe agaciro none byarahindutse, nizigamira nibura 1000 buri cyumweru. Ndateganya ko umwaka utaha azaba yagwiriye ngatunganya neza inzu yanjye nkayisiga irangi nkaba heza”.

 Amatsinda yahize abandi mu kwesa imihigo yahembwe
Amatsinda yahize abandi mu kwesa imihigo yahembwe

Nzavugankize François na we ati “Nagiye nizigamira make make mperaho nsaba inguzanyo yo gushyira umuriro w’imirasire y’izuba iwanjye kuko nta mashanyarazi yahabaga. Byantwaye ibihumbi 750Frw ariko nkaba nsigaje kwishyura ibihumbi 300Frw gusa, ndashimira GCS”.

Ubwo buryo bwo kwizigamira ngo bwatumye buri muturage yigurira ihene cyangwa ingurube, kandi abari muri ayo matsinda bose n’imiryango yabo bishyura mituweri 100% buri mwaka.

Umuhuzabikorwa w’uyo mushinga, Nayigiziki Shyaka Richard, avuga ko icyo bagamije ari ugufasha abaturage kumenya kwirobera ifi.

Ati “Intego yacu ni ugufasha abaturage kwiteza imbere atari bya bindi byo kubarobera ifi ahubwo tukabigisha kuyirobera, tubongerera ubumenyi buzabafasha ku buryo n’umushinga urangiye batahungabana. Ibyo bigaragazwa n’uko bamenye kwishyira hamwe, kwihangira imirimo no kwizigamira”.

Bashimiye Umuyobozi wa GCS Seunghoon Woo bamuha impano y'agaseke
Bashimiye Umuyobozi wa GCS Seunghoon Woo bamuha impano y’agaseke

Umuyobozi wa GCS, Seunghoon Woo, ahamya ko uyu mushinga uzarangira muri 2020 ariko ko abagenerwabikorwa bawo hari aho bazaba bigejeje, ngo ni na bwo bazasuzuma bakareba niba uyo mushinga wakwimurirwa mu wundi murenge.

Umushinga GCS (Global Civic Sharing) watangiye gukorera mu Rwanda muri 2009, ukaba ukorera muri uyu murenge wa Nyarubaka wo muri Kamonyi honyine.

Abaturage bizigamira mu matsinda bakanagurizanya, noneho umwaka warangira bakagabana ari ibyo bita kurasa ku ntego, uyu mwaka bakaba baragabanye miliyoni 35Frw.

Banyujijemo bacinya n'akadiho
Banyujijemo bacinya n’akadiho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka