Nyanza: Yitabye Imana nyuma yo kwibutswa abe bishwe muri Jenoside

Umugore witwa Mushambakazi w’imyaka 48 yitabye Imana ahagana mu ma saa Cyenda z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 08/04/2012 azize ihungabana, nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo.

Mushambakazi yahungabanye ubwo uwitwa Innocent Rwanamiri yari amwibukije iby’urupfu rwa basaza be bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Hari mu masaha ya saa Mbili z’umugoroba ubwo yabwirwaga ayo magambo agahita yikubita hasi, bakamujyana mu nzu y’umuturanyi iherereye mu murenge wa Ntyazo, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge.

Iby’urupfu rw’uyu mubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside byamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ku buryo ubwo twandikaga iyi nkuru nta makuru arenzeho ubuyobozi bw’umurenge bwari bufite.

Imibare itangwa n’umujyanama mu by’ihungabana w’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku rwego rw’akarere, irerekana ko abantu 21 aribo bahuye n’ihungabana mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza muri iki gihe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana imwakire mu bayo!!

yanditse ku itariki ya: 9-04-2012  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo.Ni ubwa mbere menye ko mu Rwanda hari umuntu witiranwa na mama wambyaye.

Mushamba yanditse ku itariki ya: 8-04-2012  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo.muri nyanza nta murenge wa matyazo ubaho mwakosora ni Ntyazo.

Komeza yanditse ku itariki ya: 8-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka