Nyanza: Yashyiriweho itangazo rimufata nyuma yo gutoroka yasambanyije umwana muto

Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Gakenyeri B, akagali ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barasaba uwabona wese umugabo witwa Kanani Abdoul w’imyaka 30, ushinjwa gusambanya umwaka w’imyaka ine, guhita amuta muri yombi cyangwa agatungira agatoki inzego z’umutekano zimwegereye.

Kanani yasize akoreye ibya mfura mbi umwana ukiri muto amuvanye mu bandi bana bakinaga, amufashe akaboko akajya kumusambanyirize iwe, nk’uko Emmanuel Musafiri, uyobora umudugudu wa Gakeli B yabitangaje tariki kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2012.

Kanani ugomba kuryozwa amahano yasize akoze, ngo ni isura mbi yasize yambitse umudugudu wa Gakenyeri B yavukiyemo, ataretse no gukoza isoni ababyeyi be bahamubyariye kugeza n’ubu bakaba ari naho bakibarizwa, n’ubwo icyaha ari gatozi, nk’uko uyu muyobozi w’umudugudu yabivuze.

Mu kiniga kinshi, Marita Mukaruzima urera uwo mwana wasambanyijwe, asobanura ko kuva aho Kanani atorokeye akekwaho icyo cyaha atarabasha kwakira ubwo bugizi bwa nabi yamukoreye.

Agira ati: “ Ndakeka ko uriya Kanani yaba afite ibyo yikuraga mu mwana wanjye kuko sinibaza impamvu yataye abagore batatu afite akaza kunyononera umwana ndera kandi yari asanzwe azi neza ko yifitiye ibibazo byo kuba yarabaye imfubyi akiri uruhinja”.

Uwo mwana asanzwe ari umwana w’imfubyi ku babyeyi bombi, kuko avuka mu mwaka wa 2008 ise umubyara yari yarataye nyina hashize imyaka ibiri avutse umubyeyi we nawe agira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bimuviramo guta urugo arigendera.

Uko ihohoterwa ry’uwo mwana ryamenyekanye

Uwo mwana akimara gusambanywa yahise ajya kubibwira abana bari kumwe, abasubiriramo ibyamubayeho byose, n’uko Mukaruzima avuye ku isoko yakirizwa iyo nkuru atyo.

Mukaruzima akimara guhabwa ayo makuru, yahise ajyana umwana kuri station ya Polisi ya Busasamana nabo bamwohereza mu bitaro bya Nyanza, kugira ngo ajye gusuzumwa ibisubizo biza bigaragaza ko yafashwe ku ngufu.

Kankindi Laurence, umwe mu baturanyi b’urwo rugo avuga ko abantu basambanya abana ari abo guhagurukirwa n’umuryango nyarwanda.

Agira ati: “ Njye siniyumvisha icyo umuntu mukuru aba akurikiranye ku mwana kuko si urubyaro aba amwifuzaho ngo bimenyekane kandi si irari ry’umubiri aba yamugiriye ngo nabyo bimenyekane. Ubu se tuzakore iki koko ngo uyu muco mubi ucike?”

Kanani yigeze kuba umukinnyi mu ikipe y’amagaju y’akarere ka Nyamagabe, nyuma yaho gato aza kwirukanwa muri iyo kipe yerekeza muri Nyanza FC nayo iza kumusezerera bidateye kabiri muri2008.

Icyo gihe yazize ingeso y’ubujura mu bakinnyi babanaga muri iyo kipe, nk’uko abatutranyi be babihamya.

Andi makuru atangwa na bamwe mu baturanyi be avuga ko Kanani Abdoul bivugwa ko yaba yihishe kwa mukuru we witwa Rugamba Wellars, utuye mu mudugudu wa Rwinyana, Akagali ka Bugarura, umurenge wa Kibilizi mu karere ka Nyamagabe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 4 )

Guhohotera umwana harimo uruhurirane rw’ibibi byinshi:ubunyamaswa,kuti yubaha,kwangiza nu bundi bugome by’indegakamere afashe agahanwa bikwiriye abagome bose umuco wo guhana wimikwe itangazo rirenge akarere rigere hose n’amato amanikwe kuko nu mugome ukomeye.

Andrew HABIMANA yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

eeeeh!!!!!! iyi nkuru ko nyisomye ngakuka umutima? ndumva bitoroshye kabisa kandi si ibyo kwihanganira gusambanya abana nanjye nshimangiye ko uwo kanani ashakishwa uruhindu abantu mnwese musoma uru rubuga mugerageze gukwirakwiza iyi nkuru igere hose nk’ivanjiri amaze uwo mugizi wa nabi ahereko afatwa bibe nk’intego ya buri munyarwanda nako utuye kuri iyi si.
Gusa nagira inama kanani yo kwishykiriza ubutabera naho ubundi aratabwa muri yombi bimuyobere kuko polisi nayo ndayizeye

yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Nukuri Aha mumugi wa nyanza dufite The Bright Way Club ifite munshingano zayo kurwanya ihohoterwa rikore abari n’abategarugori.dukunda kubiririmba bakumvako aribisanzwe,ariko abakurubimidugudu batugane tubereke ukobakumira amabi nkayo ataraba. Uretseko uwo Kanani guhemukakwe nukwakera nanjye yantwariye BALLON,ananyambura GAUDION nahawe na OLIVIER KAREKEZI atitayeko ndi umwana.turamuhiga ntitumubura ndabizi.

Simple Emmyno yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Abantu nk’abo bafata abana ku ngufu bakwiye guhanwa by’intanga rugero kuko barangiriza ejo hazaza h’urwatubyaye.Niyo mpamvu rero buri munyarwanda wese adakwiriye gushyigikira no ghuhishira amarorerwa nkayo!!!!!Dufashe inzego z’umutekano dushyira ahagaragara abantu nkabo!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka