Nyanza: Visi Perezidante wa Sena yatangije umuganda wo kubakira Umunyarwanda wirukanwe muri Tanzania

Visi perezidante wa Sena y’u Rwanda, Nyakubahwa Jeanne d’Arc Gakuba, tariki 28/06/2014, yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyanza mu muganda wo kubakira umusaza Gakunzi Abdou w’imyaka 81 y’amavuko wirukanwe mu gihugu cya Tanzaniya.

Iki gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena umwaka wa 2014 cyitabiriwe n’abaturage, abakozi ku rwego rw’akarere ka Nyanza, ingabo na polisi ndetse n’abikorera ku giti cyabo waranzwe no gushyira ibuye ryifatizo ahagiye kubakwa inzu y’Umunyarwanda wirukananwe mu gihugu cya Tanzanita.

Uyu muganda ku rwego rw’akarere ka Nyanza wabereye mu mudugudu wa Gahanda mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana ahantu abantu benshi bagiye bagera bigoranye ariko ntibyabujije ko witabirwa ku buryo bishimishije.

Visi perezida wa Sena y'u Rwanda atangiza mu karere ka Nyanza igikorwa cyo kubakira umunyarwanda wirukanwe muri Tanzaniya.
Visi perezida wa Sena y’u Rwanda atangiza mu karere ka Nyanza igikorwa cyo kubakira umunyarwanda wirukanwe muri Tanzaniya.

Visi Perezidante wa Sena y’u Rwanda nawe witabiriye uyu muganda akanashyiraho ibuye ry’ifatizo kuri iyo nzu yashimishijwe n’ubwitabire Abanyenyanza bagaragaje muri iki gikorwa ndetse yakomeje kugaragaza ko abashyigikiye yifatanya nabo mu bikorwa cyo guhereza icyondo cyifashishwaga mu kubumba amatafari.

Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda cyari gihuriweho n’abantu b’ingeri zinyuranye abaturage bagejejweho ikiganiro n’uyu Visi perezida wa Sena y’u Rwanda abaganirira kuri gahunda Leta y’u Rwanda yifuza ko abaturage bose bagiramo uruhare.

Nk’uko mu ijambo rye yabivuze ubutumwa bwe bw’ingenzi avuga ko yahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame bwibanze kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, agaciro ndetse no kwigira.

Inzego zose zagaragaje ubufatanye mu kumwubakira.
Inzego zose zagaragaje ubufatanye mu kumwubakira.

Yavuze ko izi gahunda uko ari eshatu ari inkingi ya mwamba mu kwiyubakira igihugu kibereye buri wese kandi buri wese yibonamo.

By’umwihariko kuri Gahunda ya Ndi umunyarwanda Visi Perezida wa Sena yasobanuye ko buri wese agomba kuyigira iye akumva ko Ubunyarwanda aricyo buri wese ahuriyeho n’undi akirinda acyatuma havuka umwiryane, amacakubiri n’utuntu tw’amatiku.

Abanyenyanza nabo ntibahwemye kumugaragariza ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho ntawe bazemerera kubisenya. Mu mvugo bose byagaragaraga ko baziranyeho bagiye bagira bati: “Ibyiza Umukuru w’igihugu Paul Kagame yagezeho ntawabisenya tureba”.

Abaturage bari benshi mu nzira z'icyaro bajya aho umuganda wabereye.
Abaturage bari benshi mu nzira z’icyaro bajya aho umuganda wabereye.

Muri ibyo byagezweho bavuzemo amahoro arambye usanga mu bice bitandukanye by’igihugu, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Gahunda ya Girinka Munyarwanda n’izindi nyinshi bagiye bavuga zishingiye ku kwigira kw’Abanyarwanda no kwihesha agaciro. Ibi byose byagiye birondorwa n’abaturage ari nako bacinya umudiho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubufashanye kuva kera byahoze bituranga nimukomeze mumufashe kandi mumwereke ko byose bishoboka ko nyuma yibigeragezo habaho ibisubizo.

Fanny yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka