Nyanza: Urubyiruko rwatowe muri CNJR rwiteguye kuzuza neza inshingano

Amahugurwa yahuje abagize inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyanya, tariki 23/12/2011, yasoje urubyiruko rwatowe kuva ku rwego rw’utugali kugeza ku rwego rw’Akarere rwiyemeje kuzuza neza inshingano rwatorewe.

Urwo rubyiruko rwishimiye ubumenyi rwahawe ku mikorere y’inama y’igihugu y’urubyiruko kandi rwiyemeza ko ayo mahugurwa bazayageza no kubo bahagarariye kuva ku rwego tw’Utugali kugeza ku rwego rw’Akarere.

Abari mu mahugurwa banifuje ko mu mashuli hashyirwaho uburyo bwo gusobanurira urubyiruko rwiga ibijyanye na gahunda y’inama y’igihugu y’urubyiruko kuko hari abadafite icyo bayiziho kandi bitwa ko bajijutse.

Ndacyayisenga Athanasie, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, yishimiye ubumenyi bahawe.

Yabivuze muri aya magambo “Ngiye kurushaho kuzuza neza inshingano bantoreye nkorera ubuvugizi bagenzi bajye aho bishoboka hose kugira ngo ejo batazambaza icyo nabamariye nkakibura.”

Yakomeje avuga ko byaba biteye isoni kurangiza manda ye ntacyo amariye abamugiriye icyizere bakagutora.

Urwo rubyiruko rwaniyemeje ko ruzajya rukoresha neza ingengo y’imali ruhabwa ku buryo nta mafaranga azajya asubira mu bayatanze adakoreshejwe.

Uwiringiyimana Philbert, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, avuga ko kuzuza neza inshingano batorewe kandi batanga raporo ku gihe ari imwe mu myanzuro yafatiwe muri ayo mahugurwa.

Indi myanzuro yafashwe harimo kugira imikoranire myiza n’izindi nzego no kubaha amahame agenga inama y’igihugu y’urubyiruko ariyo: Kubahana, Gukorera mu mucyo, Kubahiriza igihe n’ubwuzuzanye.

Ayo mahugurwa yabereye muri Heritage Hotel mu karere ka Nyanza yarateguwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Rwanda (CNJR) muri gahunda yo kongerera ubushobozi inzego z’urubyiruko zatowe kuko bose ari bashya mu buyobozi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka