Nyanza: Urubyiruko rw’abanyamahanga rwafashwe ruri mu birori bitemewe

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bafashe abasore n’inkumi 9 biga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza (ILPD), bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bari bakoresheje ibirori banywa inzoga ndetse barimo gusakuriza abaturanyi.

Abo bose bafatiwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Kivumu, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abaturanyi babo barimo gucuranga cyane bakabasakuriza .

Yagize ati” Abaturanyi babo bahamagaye Polisi bavuga ko hari abantu barimo kubasakuriza cyane kubera imiziki n’urusaku rwabo barimo kubyina. Abapolisi bagiyeyo basanga mu nzu harimo abantu 9 bakoresheje ibirori by’umwe muri bagenzi babo wari wagize isabukuru y’amavuko, bari barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19”.

SP Kanamugire yavuze ko ubwo abapolisi bageragayo basanze biteretse inzoga nyinshi banywa, nta wambaye agapfukamunwa, nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi ndetse bari barenze ku masaha yo kuba buri muntu yageze iwe aho acumbitse kuko bari baturutse ahantu hatandukanye muri Busasamana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko bariya bantu bamaze gufatwa baganirijwe basobanurirwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse nabo bavuga ko bari basanzwe babizi ko ahubwo babikoze nkana.

Yagize ati”Tumaze kubafata twabaganirije tubasobanurira gahunda u Rwanda rurimo kugenderaho muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 aho buri muntu agomba kubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo. Twasanze bari babizi neza, basabye imbabazi bavuga ko batazongera”.

Bariya bose uko ari 9 baciwe amande ndetse baniyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha icyorezo cya COVID-19 nyuma yo gusanga ari bazima barekuwe barataha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka