Nyanza: Urubyiruko ruri mu itorero ruryitezeho byinshi mu kubaka igihugu

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi basaga 400 barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2014 bo mu Mirenge ya Rwabicuma na Busasamana mu Karere ka Nyanza bari mu itorero ry’iminsi itatu, baravuga ko baryitezeho byinshi bizatuma bagira uruhare mu kubaka igihugu.

Iri torero risoza imirimo yaryo tariki 07/01/2015 ryatangiranye n’amasomo ngororamubiri yunganirwa n’inyigisho zo gukunda igihugu, kwimakaza ingangagaciro z’ubunyarwanda no guharanira imyitwarire ibubashiha irimo kwirinda kwishora mu biyobyabwenge n’indi myitwarire idahwitse.

Hatangizwa iri torero kuwa 05/01/2015, uru rubyiruko ruteraniye mu nzu mberabyombi y’ishuri ryisumbuye rya Nyanza mu Karere ka Nyanza rwabanje kumvishwa ijambo ry’umukuru w’Igihugu yagejeje ku rubyiruko bagenzi babo aho yasabaga ko uburere bwabo bugomba kwitabwaho bagahabwa ifumbire y’ibitekerezo bizima.

Uru rubyiruko rwiteze kungukira byinshi mu itorero bizarufasha gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Uru rubyiruko rwiteze kungukira byinshi mu itorero bizarufasha gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame muri iryo jambo hari aho yagize ati “Urubyiruko nirwo dutezeho byinshi kuko nibo bayobozi b’ejo hazaza …. kutabaha uburere twaba tubiba aho bitazera”.

Urubyiruko ruri muri iri torero rwo ruvuga ko aya ari amahirwe ruhawe yo kwigishwa gahunda za Leta zigamije kurugaragariza aho ruva naho rujya, nk’uko Twagirimana Albert, intore iri mu isibo ryo ku Rwesero mu Karere ka Nyanza yabivuze.

Ati “Mu ndangagaciro na kirazira za Kinyarwanda hari izo tuzi n’izo tutazi uyu ni umwanya mwiza wo kuzigishwa kugira ngo uruhare rwacu rugire aho rugeza Igihugu mu kucyubaka ku buryo burambye”.

Undi witwa Ahobantegeye Beatha nawe uri muri iri torero avuga ko nyuma yaryo azagira impinduka igaragara aho atuye agakangurira urubyiruko rugenzi rwe kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no mu bwiyandarike bubashora mu kwandura virusi itera SIDA kimwe n’inda zitateguwe.

Avuga ko kwigisha bagenzi be bafite ibyo bahuriyeho bitanga umusaruro kurusha uko abantu bakuru babaha inyigisho ku buryo bwo kuboneza imyitwarire.

Ukuriye intore mu Karere ka Nyanza, Mudahinyuka Narcisse akaba ari n’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya ESPANYA yavuze ko asanga itorero ry’Igihugu ryaragize uruhare runini mu kurerera u Rwanda.

Yagize ati “Urubyiruko ruba rwaranyuze mu itorero usanga rwigaragaza mu mikorere yarwo kuko uvuga umuganda bakawitabira kuko bazi icyo umariye abanyarwanda, wavuga kubakira utishoboye bakabyumva vuba n’ibindi bikorwa byose niko babyitabira kandi babikunze bakanabikundisha abandi”.

Uyu muyobozi w’intore mu Karere ka Nyanza avuga ko muri iyi minsi itatu urubyiruko rugiye kumara ruri mu itorero ruzaganizwa ku masomo yo gukunda igihugu no kwimakaza ingangagaciro za Kirazira ziranga umunyarwanda nyawe igihugu gikeneye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkurubyiruko, turashima leta yacu ko izirikana ko aritwe rwanda rwejo igashyiraho gahunda y’itorero ryigihugu ngo dusobanukirwe neza indanga gaciro na za kirazira binyujijwe mu itorero,
ubundi kera itorero ryigishirizwagamo, za kirazira,kubaha,ikinyabupfura, gukunda igihugu,nibindi byagendaga biranga abanyarwanda bo hambere abazungu bataraza ngo baducemo amoko atandukanye.
turashima leta yacu rero ko yo ngeye kuzirikana ko urubyiruko natwe dukeneye kumenya izo ndangagaciro na kirazira.

mugiraneza theos yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka