Nyanza: Umwe mu bayobozi bagize uruhare muri Jenoside yatanze ubuhamya

Dusingizimana Israel wahoze ari conseiller ( Konseye) wa segiteri Mushirarungu mu cyahoze ari komini Nyabisindu mu gihe cya Jenoside ubu akaba afungiye muri gereza ya Mpanga yatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yateguwe n’uruhare yayigizemo.

Uyu mugabo yatanze ubuhamya ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe ndetse n’abari abayobozi muri icyo gihe bakabasaba kuyitiza umurindi kugira ngo ibamareho ariko ubu asanga ibyo bakoze kwari ukwibeshya kuko bose batapfiriye gushira.

Agira ati: “Nitabiriye inama zinyuranye zitegura kumaraho Abatutsi ndetse duhabwa ibikoresho abo dushoboye turabica ariko byarangiye ntacyo bimariye usibye kuza kuryama muri gereza nta mirimo mpafite imbyarira inyungu”.

Buri konseye w’icyahoze ari komini Nyabisindu mu gihe cya Jenoside yahawe abapolisi batwaje ibikoresho byo kumufasha kwica Abatutsi; nk’uko uwo Dusingizimana Israel abitangamo ubuhamya.

Mu buhamya bwe asobanura ko umugambi wa Jenoside wari warateguwe kuva kera akicuza avuga ko nta nyungu yaboneye mu kwica Abatutsi bahigwaga muri icyo gihe babaziza ubwoko batihaye.

Yakomeje abisobanura ko Abanyenyanza babanje gutinda kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bamwe mu bayobozi batangiye kubotsa igitutu byageze tariki 20/04/1994 nabo batangira kwica bumva ko hari icyo babarushije nyamara ngo byarangiye nta nyungu babibonyemo nawe ubwe arimo washishikarizaga abaturage kuyoboka uwo mugambi mubisha.

Abagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside muri gereza y'akarere ka Nyanza barakangurirwa kuvugisha ukuri ku byo bazi.
Abagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside muri gereza y’akarere ka Nyanza barakangurirwa kuvugisha ukuri ku byo bazi.

Bamwe mu bishoye muri iyo Jenoside biciwe na macinya mu cyahoze ari Zayire bahunga abandi bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo gufungwa no guta umutwe kubera amaraso y’inzirakarengane bamennye.

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yatanze kuri abo bagororwa bafungiye muri gereza y’akarere ka Nyanza yagarutse ku bugome bw’indengakamere bwakozwe n’abakoze Jenoside abasaba kujya bavugisha ukuri ku byo ubwabo bakoze.

Umuyobozi wa gereza y’akarere ka Nyanza, Mbabazi Innocent, yashimye uruhare rwa bamwe mu bafungiye Jenoside bagaragaza ukuri ku byo bakoze ashishikariza n’abandi bafite ubuhamya nk’ubwo kubutanga kugira ngo abatari bake babukuremo isomo ryo kurwanya Jenoside no guharanira ko itazasubira kubaho ukundi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 10 )

@Rudashirinyuma: IBYO UVUGA NTABYO UZI, NANJYE NTUYE KU GASORO ARIKO DUFITE AMAHIRWE YO KUBA TUBONYE IMIHANDA NGO MAYOR ARAKORA IKI??????????
SHA UBISHIME CYANGWA NTUBISHIME IMANA IBONA IBYO TUGEJEJWEHO NA MAYOR W’AKARERE, KUKO AMARASO Y’UBUSORE AFITE NIYO AJYANYE N’IBIKORWA BYE, KUKO KUVA NYANZA YABAHO NTA TERAMBERE RYIHUSE NK’IRI TWIGEZE TUBONA

ukuri yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

ayonamayobya murari,ubuse aho bita inyakabuye ntihari umwobo batayemo abacu abasaza nababyeyi bahasize twarabashyinguye? ko bo birirwa barya ibyubusa.Maire banza ubaze abaturage bahaturiye batwereke ahobataye abacu bagize kubica nabi babataye mu rwobo rwuwitwa kayitare nanubu twarababuze.kd icyo kibazo urakizi.none ngo baratanga ubuhamya buhe paul wo kwa buruno ufungiye impanga ntiyanze kutubwira aho bari yitwango yarize kd yarinjiji mbi.bababahaze.mwaruhijwe nubusa kuko ubu turi kwiga kd twageze naho mwe mutageze.

ANGE yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

ariko ra uranyumvira koko ,akabivuga ntanisoni naceceke nareke kudusonga’

mayimuna yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

Abakoze jenoside nta bumuntu bafite.N’ubu baracyakomeza gusonga abacitse ku icumu.Njye nibaza icyo batekereza mu mitima yabo cyaranyobeye.Nawe se,buriya nk’uriya wirega kuriya wasanga ari ukugira ngo afungurwe,yagera hanze agakomeza akayogoza!
Ukwemera icyaha nyakuri se ni ukuhe?Bimariye iki se abo yishe?Bimariye iki se abo yasize iheruheru?Nifuzaga ko abemera icyaha cyabo bakwegera abo bagikoreye,bakabereka aho basize imibiri y’abo bishe nibura bakabashyingura.
N’aho kwirega ibintu baca ku ruhande,bakingira ikibaba bamwe,ibyo nta gaciro bifite.

Rutsinga yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

Amagambo make, politike nke.. Muratanga amasambu yabacitse kw’icumu none ngo mubegere mubafashe?
Ibyo murimo gukora birazwi mufatanyije nabacuruzi. Ngo nihatangwe hasyirwe ibikorwa biteza abaturage imbere? Bose si abaturage? Uko ni ukubasonga yewe ninokurangiza umugambi wa genocide wo kubarimbura. Ngaho murebe ibyo murimo gukora ku GASORO nahandi... Ariko nimugihe nta genocide mwahuye. Icyo ugamije nugukaro izina. Muyobozi wa karere ka Nyanza amaraso yubuto arashukana.

Rudashirinyuma yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

Yee baba wee!!!!!!!! Aba nibo batumariye abantu gusa Imana izabibahembere kuko n’ubundi nta n’icyo bungutse.

Mukwiye yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

Uyu uvuga ibyo yakoze ni ave mu magambo asane amazu y’abatutsi yasenye,inka zabo yariye,ndetse avuge n’aho yataye imibiri y’abo yishe

nshuti yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

Iyo bavuga ibi wagirango icyo gihe bari ibitambambuga bidatekereza!kuki yunva ubu aribwo yavuga ibyo yakoze nk’aho hari uwo yishe bifasha kuzuka?

ashimwe yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

Ni igikorwa cyo kwishimira n’abandi bumvireho.

mushayidi yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Nibirege bemere icyaha , ariko se ko bari barainze?ubwo ni uko bari baribagiwe .icyo nacyo ni ikibazo ukwacyo.

habib yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka