Nyanza: Umushumba w’inka yatsindiye miliyoni imwe muri tombola induru ziravuga

Mu gitondo cya tariki 07/05/2012 mu mujyi wa Nyanza humvikaniye induru nyinshi zikomeye nyuma y’uko umushumba waje agemuye amata muri uwo mujyi atsindiye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda muri tombola yiswe New Gaming Africa.

Iby’iyi tsinzi byashituye abantu benshi bahise baza nabo kwigeragereza amahirwe yabo bageza saa sita z’amanywa bagenda barushaho kwiyongera uko iyo nkuru nayo yarushagaho gusakara ko umushumba w’inka yatsindiye miliyoni.

Nsengumuremyi Virgile ushinzwe kwakira amafaranga aho New Gaming Africa ikorera mu karere ka Nyanza avuga ko biturutse kuri iyo tombola yagize abakiriya benshi. Ariko igitangaje nta muntu n’umwe muri bo wongeye gutombola usibye uwo munyamahirwe wikuriyemo miliyoni abandi bakaza bahuruye bakahasiga amafaranga menshi bari bitwaje.

Uko abantu bagendaga batakaza icyizere ko batagitomboye nk’uwo munyamahirwe bagiye bagenda urusorongo hasigara abantu babarirwa ku mitwe ugereranyije na mu gitondo ubwo uwo mushumba amahirwe yaramaze kumusekera; nk’uko abari bahari babivuga.

Ayo mafaranga ntarayahabwa kuko bagitegereje ubuyobozi bwa New Gaming Africa kugira ngo buyamushyikirize ku mugaragaro; nk’uko Nsengimana Virgile umukozi wa New Gaming Africa mu karere ka Nyanza yabibwiye Kigaliday.

Yabivuze muri aya magambo: “Amafaranga agera kuri miliyoni ntabwo duhita tuyatanga ako kanya uyatsindiye bisaba ko ayihererwa na Boss uturuka mu mujyi wa Kigali”.

umukozi wa New Gaming Africa avuga ko amazina y’uwo munyamahirwe atiriwe ayamubaza ahubwo bamuhaye icyemezo cy’uko agaruka bakayamuhesha. Uyu munyamahirwe twashatse uko tuvugana kuri telefoni ye igendanwa ntibyashoboka kuko ntayo atunze.

Ababonye uyu munyamahirwe akimara gutombola bavuga ko Imana yamukijije urubwa ngo kuko inka yaragiraga zitari ize. Babivuga muri aya magambo: “Imana ni ukuri ikiriza mu kwiheba urabona ngo uriya mushumba atombore miliyoni yose!!!!!”

Undi nawe yagize ati “Kuva iyi tombora yagera mu karere ka Nyanza sindasiba n’umunsi wa rimwe gukina ariko nta n’urumiya ndatsindira, umugore yarantutse, abana na nyina baburaye inshuro zitari nke ariko sindava ku izima mpaka nanjye ntomboye pe!!!

Mu turere tw’intara y’Amajyepfo tombola ya New Gaming Africa ikorera mu turere twa Muhanga, Ruhango na Nyanza.

Twijeje abakunzi bacu ko tuzabakurikiranira tukabamenyesha ko ayo mafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda yahawe by’ukuri nyirayo; nk’uko umukozi wa New Gaming Africa mu karere ka Nyanza bwabivuze.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo Emmanuel avuga ni byo, ni ukwitondera ibyo bintu biri kwaduka by’imikino/tombola bimeze nk’urusimbi. Iburayi (aho twigana ibihaturutse byose nta gushungura!), ubu bashyizeho ibigo by’ubuvuzi bishinzwe gukurikirana abantu batwawe n’iyo mikino y’amafaranga bikaba byarabakolonije (désintoxication). Ubu ni bwo bari kubona uburyo byangiza société.
Murakoze.

Fifi yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

Eh umugisha burya ntibyiganirwa!!!!!!!!

None se abo bandi bibwira ko nabo bagombaga gutombora. gusa muzatumenyere ko yayahawe kuko ubwo ari umushumba w’inka bashobora kumupfukirana ntabone n’urumiya. Njye nzi umwana w’umukobwa watomboye itike y’indege ijya muri Belgique muri ITEC yakoreraga mu Nyubako yo kwa Rujugiro ariko akaba barayimwimye kubera uburiganya.

Aya makuru nyafitiye gihamya kuko dufitanye isano. Muzarebe neza ko yayahawe kuko ibintu nk’ibyo si ubwa mbere bibaho ugatombora ariko ntuhabwe ibyo watsindiye.

yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

Ibi bintu bya tombola mubyitondere. I Burayi byasenye ingo zitabarika, byatumye abantu biyahura kubera ko bagurisha ibyabo byose bizeye gutombora ntibishoboke. Reba nk’uriya mugabo uvuga ko umugore n’abana bahora bamusac ngo abireke kuko ata amafr buri munsi, ariko yarabananiye. Yabaye addicted (byamubereye nk’ikiyobyabwenge)! Biriya nabigereranya n’urusimbi rwemewe n’amategeko. I Burayi biriya byuma bishyirwa ahantu hake, muri Casino, hacungiwe umutekano kuko abantu bahicanira. Ababijyamo mumenye ko Bibiliya ibuza imikino y’akamari. Ariko ko u Rwanda rwiruka cyane! Rurasakuma byose, ibyiza n’ibibi byo mu bihugu byitwa ngo byateye imbere. Dukwiye gushungura! Naho ubundi tuzibuka kuzitira twonewe! Ufata ihene ayifata igihebeba!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka