Nyanza: Umushoferi yakoze impanuka ahita apfa
Rubirika Eugène w’imyaka 55 y’amavuko yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 24/04/2012 aguye mu mpanuka y’imodoka yari ijyanye amavuta ku munara wa MTN uri mu mudugudu wa Kibilizi mu kagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza.
Musabyimana Damas w’imyaka 25 y’amavuko wari kumwe n’uwo musheferi witabye Imana yakomeretse byoroheje; nk’uko Bizimana Egide, umuyobozi w’umurenge wa Kibilizi iyo mpanuka yabereyemo yabitangarije Kigalitoday tariki 25/04/2012.
Iyo modoka yari itwaye amavuta yo mu bwoko bwa mazutu iyajyanye ku munara wa MTN n’uko ubwo yazamukaga umusozi muremure wa Kibilizi iranyerera irenga umuhanda iruhukira mu ishyamba itangirwa n’ibiti byaryo.

Imodoka yakoze iyo mpanuka ni iyo mu bwoko bwa Toyota Land Cruser yari yambaye purake RAB 080T. Abaturage bo muri ako gace babonye iyo mpanuka iba babyemeza ko yatewe n’ubunyereri.
Umwe mu baturage yagize ati: “ Imodoka yazamukaga umusozi igenda inyerera n’uko igiye kugera ku munara wa MTN uri hejuru ku musozi iratemba”.
Nk’uko bamwe mu baturage bari hafi yaho iyo mpanuka yabereye bakomeje babivuga ngo mazutu yose yari itwawe n’iyo modoka ntayo baramuye. Gusa icyo ubuyobozi bwa MTN bwakoze ni ugukora uburinzi bw’ibyuma by’iyo modoka kugira ngo abaturage bo muri ako gace impanuka yabereyemo batabyigabiza.

Abakoze impanuka bose bahise bajyanwa mu bitaro bya Nyanza ariko ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru yemezaga ko umurambo wa Rubilika Eugene wajyanwe mu bitaro bya kaminuza y’u Rwanda biri i Butare mu karere ka Huye kugira ngo ujye gukorerwa isuzumwa.
Mu cyumweru kimwe mu karere ka Nyanza impanuka z’imodoka ziterwa n’ubunyereri bw’imihanda bumaze guhitana abantu babiri kuko tariki 22 Mata 2012 uwitwa Bakundukize Samuwel yaguye mu mpanuka yabereye mu murenge wa Ntyazo naho muri aka karere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|