Nyanza: Umunyeshuri wapfuye bitunguranye yashyinguwe

Umunyeshuri witwa Umuraza Germaine wigaga mu Kigo cy’Amashuri cya ESPANYA Nyanza, yashyinguwe iwabo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana, nyuma yo kuremba mu buryo butunguranye agahita yitaba Imana aguye kwa muganga.

Ubuyobozi bw’ishuri rya ESPANYA Nyanza, butangaza ko Umuraza yafashwe n’uburwayi ku wa Kane tariki 18 ataka umutwe, ariko umuganga ubakurikiranira mu kigo aramusuzuma amuha imiti imworohereza, ndetse yitabira gusubiramo amasomo nk’abandi, ariko aza kujyanwa mu bitaro bya Nyanza mu ijoro ry’iyo tariki, ahita yitaba Imana mu ijoro ryo ku wa kane rishyira uwa gatanu.

Umuyobowi w’ishuri rya ESPANYA Nyanza, Narcisse Mudahinyuka, atangaza ko uwo mukobwa w’imyaka 19, yarangizaga amashuri yisumbuye mu ishami ry’ibaruramari, yajyanywe kwa muganga nijoro apfa atarasuzumwa ngo akorerwe ibizamini anavurwe.

Ahamya ko nta burangare bwabayeho kuko bafite umuganga usanzwe ubakurikirana, ari na we wamujyanye kwa muganga muri iryo joro, ataka umutwe akaza kwitaba Imana, mu gihe hari n’abandi bana bagera kuri 20 bajyanwe kwa muganga bataka umutwe.

Agira ati “N’ubu haracyari abana bataka umutwe n’ibicurane, ntabwo twamenya niba uwapfuye yazize ibyo bicurane, ntabwo yakorewe isuzuma kuko ababyeyi be bemeye kumushyingura batiriwe bakoresha ibizamini, kuko basanze ari urupfu rusanzwe”.

Hari abana byahungabanyije

Mudahinyuka avuga ko kugeza ubu hari abana batandatu bacyuwe n’ababyeyi babo ngo babiteho, kubera ko batakaga umutwe n’ibicurane, ndetse hari n’abana bagera kuri 20 bahungabanye kubera urupfu rwa mugenzi wabo witabye Imana, bakajyanwa kwa muganga ariko bameze neza.

Agira ati “Uwo mwana amaze kuduca mu myanya y’intoki, begenzi be bagize ubwoba barahungabana ndetse abagera kuri 20 bajyanwa kwa muganga. Hari n’ababyeyi bamaze kumva iyo nkuru bakaza kureba abana babo barwaye, bakabacyura ngo babe baruhuka”.

Avuga ko atahamya ko urwo rupfu rwa Umuraza rwatewe n’uburwayi bw’ibicurane, kuko atari umuganga, ariko akavuga ko n’ubundi ibicurane bihari, ariko ko uwakenera gusura umwana we yamugeraho akamuhumuriza.

Agira ati “Ishuri ni iry’ababyeyi kandi dusanzwe dukorana neza, barahamagara nkabaha ibisobanuro n’ukeneye gusura umwana nubwo atari umunsi wo gusura araza akamureba, ariko nta gikuba cyacitse ni umwana waduciye mu myanya y’intoki”.

Avuga ko abavuga ko abana bangirwa koherezwa kwa muganga, byaba bituruka ku bana batavugisha ukuri bashaka gusohoka ikigo, kuko iyo umuganga ubakurikiranira mu kigo asanze hari uburwayi bukomeye umwana yihutanwa kwa muganga.

Indwara y’ibicurane bikomeye yadutse muri iyi minsi imvura iri kugwa ari nyinshi, ndetse mu bigo by’amashuri isa nk’itunguranye, kuko bitari bimenyerewe ko abanyeshuri bajyanwa kwa muganga ari benshi, dore ko no mu Karere ka Ruhango gahana imbibi na Nyanza bwagaragaye mu mashuri.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC gitangaza ko abitiranya ibyo bicurane na COVID-19, atari byo kuko nta tangazo rirashyirwa ahagaragara rigaragaza niba hari icyorezo gihari, kandi ko abafite ibimenyetso by’ibicurane bakwiye kwihutira kujya kwa muganga bakavurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko kuba abana barwaye ibicurane, bagataka umutwe atahamya ko ari icyorezo kuko n’ubundi ari igihe cy’imvura.

Avuga ko uwo munyeshuri witabye Imana atarangaranwe mu kigo, kuko basanzwe bafite umuganga ubakurukirana, kandi uwitabye Imana byagaragaye ko yaguye kwa muganga.

Naho ku kuba uwapfuye atafashwe ibipimo ngo harebwe icyo yazize, Meya Ntazinda avuga ko ibyo bikorwa ku mwanzuro w’umuryango we.

Agira ati "Gukora ibizamini byimbitse bisabwa n’abagize umuryango, niba batabyifuje kuko basanze yazize urupfu rutunguranye nta kibazo biteye".

Asaba ababyeyi b’abana gukomeza kwihangana kandi ko nta gikuba cyacitse, kandi ko amasomo akomeza nk’ibisanzwe ubuzima bw’abana bugakomeza gukurikiranwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntibisobanutse,iyi nkuru ntiyuzuye.Muduteye urujijo.Si uko kubabara umutwe bitica ariko ibimenyetso mpuruza birabanza.Yafashwe ryari?Hapimwe umuvuduko w`amaraso?, yahinze umuriro?,kureba ibicyezicyezi?,isereri?,kuruka?...
Hakorwe autopsy abaganga barebe impamvu pe

HAGENIMANA yanditse ku itariki ya: 22-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka