Nyanza: Umukobwa w’imyaka 18 yakubiswe umuhini na nyina amuziza gutaha atinze
Niyomufasha Clarisse w’imyaka 18 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kaziba, akagali ka Gahombo, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza mu ijoro rya tariki 15/08/2012 yakubiswe umuhini na nyina umubyara amuziza kuba yatashye atinze.
Umuhini yakubiswe na nyina umubyara witwa Nirere Juliette w’imyaka 39 y’amavuko wahise umukomeretsa mu mutwe amaraso atangira kuva ari menshi cyane kuko yamukubise yihanukiriye; nk’uko Patrick Kajyambere umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kigoma mu karere ka Nyanza urwo rugomo rwabereyemo yabitangarije Kigali Today.
Kajyambere Patrick uyobora uwo murenge wa Kigoma avuga ko uwo mukobwa yatashye agasanga nyina umubyara yasinze bikabije. Ati: “ Ubwo nibwo yatangiye kumutuka umukobwa yakwisobanura bikanga ahubwo umujinya ukarushaho gututumba ku ruhande rwa nyina maze nibwo yeguye umuhini awukubita umukobwe we”.
Uyu mubyeyi gito yemerera ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma ko ibyo yakoze byasembuwe n’inzoga yari yanyoye. Ku rundi ruhande anavuga ko yitabaje uwo muhini yitabara kuko umukobwa we babanje kurwana atinya ko yamufatanya n’inzoga yanyoye.

Mu busanzwe uwo mugore akunda gukoresha umuhini mu mirwano ye yose ateje akawifashisha nk’ikirwanisho cye cy’ibanze kandi si ubwa mbere akora icyo cyaha; nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma atuyemo yabyemeje.
Yagize ati: “ Hashize amezi abiri agejejwe mu maboko ya polisi akurikiranweho kuba yarakubise umugabo baturanye umuhini mu mutwe mu mirwano yigeze kubashyamiranya”.
Umukobwa we yajyanwe kwa muganga agezeyo aratoroka
Niyomufasha Clarisse akimara gukomeretswa babanje kumujyana mu kigo nderabuzima cya Gahombo kuko aricyo kiri hafi y’iwabo kugira ngo abanze guhabwa ubutabazi bw’ibanze mu gihe bari bagitegereje kumujyana mu bitaro bya Nyanza ngo ahavurirwe neza.
Abaganga b’icyo kigo nderabuzima cya Gahombo yabacunze ku jisho ahita abaca muri rihumye bayoberwa aho arigitiye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma ati “tariki 16/08/2012 nagiye gusura uwo mwana w’umukobwa ngo ndebe uko yaramutse ariko abaganga babwira ko yagiye nk’umuntu ugiye mu bwiheroro ntagaruke”.
Uwo muyobozi w’umurenge wa Kigoma akeka ko uwo mukobwa yaba yatorotse kubera gutinya ko ashobora kubazwa ubwisungane mu kwivuza bukabura. Ngo icy’ihutirwaga kuri bo byari ukumuvuza kuko yari ababaje cyane kubera uwo muhini yakubiswe ukamuzahaza. Ati: Iyaba uwo mukobwa yabonekaga akitabwaho n’abaganga ariko ntakomeze gukina n’ubuzima”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma asaba abaturage kwirinda ubusinzi kuko busigira ingaruka nyinshi imiryango itari mike iyo bwahabaye akarande.
Urugero rwa bugufi atanga ni urw’uyu mugore wahise ashyikirizwa polisi nyuma yo guhana umukobwa we yihanukiriye agakoresha umuhini bikaba byamugizeho ingaruka ku giti cye ndetse n’umukobwa we bikaba byamusigiye igikomere gishobora guteza izindi ngaruka mu gihe cyose atihutiye kujya kwa muganga ngo ahabwe ubufasha.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyikura mwicupa ikakuvana mu Bagabo bamwe baravuga bati:
Vino numukobanyi inzoga zirakubaganishya ushukwa nazo ntabwenge. abandi bati: kubw’inda yawe yakunaniye soma gake. dukor’iki? mutugir’Inama.......
Hahahah ariko Kigalitoday aya makuru muyakura he? ngo umukobwa yahise atoroka? nkaho hatorotse nyina wakoze amakosa hatorotse uwahohotewe? ngaho nibazane rero nyina abe ariwe uvurwa!
uwo mugore afite ubugome,akwiriye guhanwa byihanukiriye.
Inkoni ivuna igufa ntigera ku ngeso kandi koko ziriya ni inziga zakoreshejen nyina umubyara
Inzoga ziragapuuuuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!!!!!!!!!!