Nyanza: Umukecuru w’imyaka 73 yanze gusaza asabiriza yihangira umurimo
Umukecuru w’imyaka 73 witwa Mukeshimana Cecilia utuye mu mudugudu wa Gakenyeri, akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yirinze gusabiriza ahitamo kubaho atunzwe no kuboha utuntu dutandukanye yifashishije ubudodo n’urushinge.
Imbere y’urugo rwe ruri ku muhanda aba yiyicariye mu mutuzo mu ntoki ze afashe urushinge agenda asobekeranya indodo mu gihe cy’isaha imwe aba arangije nk’akarindantoki (gants) kifashishwa mu isuku yo mu mubiri igihe umuntu agiye kukaraba.
Iyo avugana n’umushyitsi wamugendereye we aba ahugiye kuri uwo murimo aboha ahubwo wowe mwicaranye ugatungurwa n’uko isaha ishize nta kintu na kimwe ukoze kikwinjirije n’ifaranga rimwe.
Ku bw’uwo mukecuru ngo igikorwa yanga urunuka ni ugutegera abandi amaboko wifuza ko ibyo bavunikiye wowe ubibonera ubusa. Ibi ni bimwe avuga ko byatumye ateganya uko azabaho ageze mu zabukuru atanduranyije na rubanda ngo abatege amaboko rimwe na rimwe banamusuzugure.
Umukobwa ubana mu nzu n’uwo mukecuru iyo izuba rirashe amushyira ku irembo bwakwira akahamuvana kuko mu bigaragara nta yindi mirimo y’amaboko isaba ingufu yakwishoboza.
Uturindantoki tw’isuku (gants) akora atugurisha ku giciro kiri hagati y’amafaranga 200 na 500 bitewe n’uburyo buboshyemo nk’uko abivuga.
Nta bukode bw’aho akorera yishyura kuko aba yabereye imbere y’urugo rwe kandi ibyo akora bishobora kubikwa igihe kirekire kuko ntibibora cyangwa ngo bigwe ingese; nk’uko bitangazwa na Mukeshimana Cecilia wihangiye uwo murimo.

Avuga ko iyo aza kuba ageze mu myaka y’izabukuru ariko adafite umurimo ahugiraho ngo umuzanire amafaranga yo kugura umunyu, isabune na peterori yo kubonesha mu nzu biba byaratumye nawe asaza yanduranya.
Abana n’uburwayi butamworoheye
Mukeshimana ageze mu myaka 70 y’amavuko yahuye n’uburwayi byo kubyimba amaguru ye yombi arahisha amera nk’umuneke ndetse iyo ndwara ibitaro bya Nyanza byananiwe kuyibura; nk’uko abivuga.
Abivuga muri aya magambo: “Hari umuzungukazi buri gitondo na nimugoroba wacaga imbere y’iwanjye ageze igihe aranyikundira ansaba kujyana kwa muganga ubwo nibwo nagiyeyo bampa ibinini byo kunywa mu bihe bitandukanye ariko byashize ntacyo bitanze”.
Uyu mukecuru avuga ko muri rusange hatabayeho ubwo burwayi bwe nta kindi cyaba kimuhangayikishije uretse gutegereza umunsi we wanyuma azavira kuri iyi si dore ko urupfu agenda arushaho kurusatira no kurwiyumvamo.
Yifuza ko habonetse nk’umugiraneza akamurebera iby’ubwo burwayi yaba amufashije cyane kuko we birenze ubushobozi bwe ngo ariko atabonetse nabwo yazapfa umunsi wageze nk’uko yabivuze asa nk’uwicuza ubuto bwe.
Asaba abakiri bato kwinezeza banateganyiriza iminsi mibi y’izabukuru bazahura nayo muri ubu buzima. Ngo agakoni k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure icyo yashoboye kwiteganyiriza ku bwe ni ukwitoza umurimo woroheje w’amaboko uzamufasha kwitunga mu myaka y’izabukuru hatabayeho kwanduranya asabiriza mu bahisi n’abagenzi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo mucecuru numunyabwenge,nabandi bari bakwiye kumwigiraho.imana ijye imuba hafi.
Inzego z’ubuvuzi nizimufashe ndakeka zigenerwa ingengo y’imari ihagije,........aho kujyw mu mifuka ya bamwe!
Uwo mukecuru azi kwirwanaho ng’uko kwihesha agaciro umukuru w’igihugu yicara ahamagarira abanyarwanda bose muri rusange.