Nyanza: Umugore yatwitse umugabo we amumennyeho amazi yatuye
Umugabo witwa Habyarimana Sipiriyani w’imyaka 52 y’amavuko utuye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza yatwitswe n’umugore we amumennyeho amazi ashyushye mu ijosi no mu gituza cye hahinduka ubushye.
Nk’uko Habyarimana Sipiriyani wahuye n’ibi byago abivuga ngo ibyo byamubayeho ubwo yatahaga mu ijoro rya tariki 3/03/2014 n’uko ageze mu rugo yirambika hafi y’umuryango maze umugore we aza amusanganira amumenaho amazi ashyushye.
Agira ati: “Nta kintu rwose twari tuvuganye ahubwo nabaye nkigera mu rugo ahita aterura isafuriya irimo amazi ashyushye ayimenaho mu ijosi no mu gatuza hose hahinduka ubushye”.
Uyu mugabo wakorewe ubu bugome avuga ko yahise akizwa n’amaguru akirukankira mu baturanyi be maze nabo bakihutira kumusiga amavuta y’ubuto ndetse n’isukari.
Abazwa na Kigali Today impamvu yaba yatumye umugore we amukorera ubwo bugizi bwa nabi akamumenaho amazi ashyushye yasobanuye ko ubusanzwe batari babanye neza mu rugo rwabo ngo ariko ibyo byabaye nta kibazo bari bagiranye kuri uwo munsi.

Nyiraminani Angelique umugore w’uyu Habyarimana Sipiriayani avuga ko icyatumye umugabo we amumenaho amazi ashyungu ngo n’uko yatashye yasinze akaza amutonganya ndetse amucyurira ko ibiryo atetse aribyo yasambaniye.
Ati: “Muri ako kanya byambabaje mpita mucuranuriraho isafuriya y’amazi yatuye ariko byatewe n’umujinya ubu ndimo kubyicuza”.
Nubwo umugabo atemeza ko babanje gutana mu mitwe bakarwana Nyiraminani yemeza ko babanje kurwana n’uko aneshejwe ngo yahisemo kwitabaza isafuriya y’amazi ashyushye ayimumenaho.
Nyiraminani witwikiye umugabo we biturutse ku makimbirane bagiranye yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano naho umugabo we yoherezwa kwa muganga ngo yitabweho avurwe ubwo bushye.
Uyu mugabo n’umugore bavuga ko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko ngo mu myaka ine bamaranye babyaranye abana babiri nk’uko bombi babyemeranyaho.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
erega hari abagabo wagirango nta bwenge ubwo se nk,abarara hanze hatazwi nta mpamvu bo bakorerwa iki koko
Uwoniwe Mubonye Abgabo Twarashize! Imana Nigiricyo Idukorera
Twebwe Abagabo Twarahiye Turahisha!Uwoniwe Wabashije kugaragara!
Twe abagabo leta nirebe ingamba ifata kuko abagore batumereye nabi bitwaje uburinganire ntitukiba mungo zacu nabazirimo ntibagifite ijambo ryanyuma
ariko namwe bagabo mujyemumenyako kamere muntu ibaho. ukamenya uko ugombakwitwara kuko iy’isi nuguhora wiga ukarinda upfa wiga buriwes’uhorana nawe ugomba kumenyakamereye ntumubwire nabi .
mubyuku abadamu bamwenabamwe ntakwihanganira ibibazoba huranabyo suwokubabarwa kuko nikigaragaza ko nikitari yagikora gusa IMANA ijye ituba hafi.