Nyanza: Umugore yamutanye abana nyuma y’imyaka irenga 35 babana yishakira undi mugabo

Turikunkiko Védaste utuye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Mpanga ko mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza aravuga ko umugore bari bamaranye imyaka irenga 35 babana yamutanye abana bane barimo umuto ufite imyaka 14 y’amavuko mu mwaka wa 2014 akigira gushaka undi mugabo.

Uyu mugabo w’imyaka 55 y’amavuko ahamya ko ihohoterwa rikorerwa abagabo ririho mu ngo gusa ngo abagabo bake, nawe arimo, nibo batinyuka kuritangaza kuko abenshi baba batinya ko babaseka.

Ibi yabitangaje tariki 18 Werurwe 2015 ubwo abaturage bo mu Kagari ka Mpanga atuyemo bakangurirwaga kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’umushinga ushinzwe guteza imbere agace ko mu Mayaga ya Busoro mu Karere ka Nyanza (APIDERBU).

Turikunkiko avuga ko n'abagabo bahohoterwa gusa ngo ababivuga ni bake nawe arimo.
Turikunkiko avuga ko n’abagabo bahohoterwa gusa ngo ababivuga ni bake nawe arimo.

Agira ati “Ihohoterwa ryampereyeho kuko umugore nari maranye nawe imyaka irenga 35 yantanye abana twabyaranye yigira gucudika n’undi mugabo, ndahinga bakaza bombi bagasarura yitwaje ko ibyo nagezeho byose twabishakanye”.

Avuga ko igihe umugore yamutaga mu nzu ya wenyine kubwe yabonaga ko bidashoboka ngo kuko kuva mu mwaka wa 1978 babanaga nk’umugabo n’umugore.

Abivuga atya “Twari tubanye imyaka irenga 35 dufite abuzukuru ariko ibyo byose yabirenzeho ansigira abana mu rugo, ariko mbabazwa n’uko ibyo mpinze mu murima we n’umugabo ubu babana baza kubinteraho ngo twafatanyije kubishaka”.

Turikunkiko atangaza ko igihe cyose yabanye n’uwo mugore we batigeze basezerana mu mategeko, ngo iyo basezerana ntaba yaramutanye abana ngo ajye kubana n’undi mugabo ku mugaragaro ntibigire inkurikizi zibaho mu rwego rw’amategeko.

Sibomana Emmanuel, umukozi wa APIDERBU ifatanya ibikorwa n’umuryango wa Action Aid mu Karere ka Nyanza avuga ko ihohoterwa iryo ariryo ryose rigira ingaruka mu muryango, akavuga ko ariyo mpamvu biyemeje kurirwanya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

Harya burya icyanga kijya kirangiramo, cyangwa uko iminsi igenda yigira imbere ni ko Divayi igenda irushaho kuryoha.

fds yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Uyu mugabo ntatubeshya byaramubabaje kuba umugore amutaye nyuma y’imyaka 35 babana. Niba atari yaramubyaje umusaruro ni kazi ke. Yagombye kuba yaramumazemo icyanga ahubwo akaba atomboye amuhaye umwanya wo kwishakira undi mugore muto ugifite icyanga.

kwibuka yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Birababaje kumva havugwako hahohoterwa abagore gusa,kandi abagore barazengereje abagabo,ababishinzwe babirebane ubushishozi

NdungutseAdam Nelly Adson yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka